Bitandukanye na benshi mu bahanzi bakunze gukorera ibitaramo kuri Petit Stade ntibyitabirwe, Riderman ni umwe mu bakunze kuhabonera abafana benshi ndetse hakuzura.
Igitaramo cya Riderman cyabaye mu ijoro ku Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, cyitabiriwe cyane, abafana muri Petit Stade bari benshi haba mu myanya y’icyubahiro n’ahasanzwe, uburyohe bw’umuziki wiganjemo Hip Hop bwageze kuri bose mu bitabiriye.
Abahanzi batandukanye baririmbye muri iki gitaramo bagarutse ku buryo Riderman ari umuntu wakunze kubafasha mu bihe bitandukanye ndetse bamushima ubutwari yagize bwo gukomeza guhesha agaciro injyana ya Hip-Hop akora no kongera kwerekana uburyo ikunzwe.
Muri iki gitaramo, abafana ba Riderman biyise ’Ibisumizi’ bakase umutsima bizihiza isabukuru y’imyaka itanu bamaze bihurije hamwe mu muryango bise ‘Riderman Fan Club’.
Nyuma y’igitaramo uyu muraperi yabwiye IGIHE ko afite ibyishimo bikomeye akesha abafana, anashimira abahanzi bifatanyije na we mu kumurika album ya karindwi.
Yagize ati "Burya ibintu byose ntabwo bigenda neza ijana ku ijana, birumvikana ko hari ibitagenze neza ijana ku ijana, ariko uko byagenze njye ndishimye."
Yakomeje ati "Nashimishijwe n’uko abahanzi bose bari banyemereye kwitabira, abenshi bahageze, abatahageze nabo ni ku bw’impamvu zitari izabo. Ikindi cyanshimishije n’uburyo ibisumizi byahabaye, bari bahari, twishimanye, turaririmbana, nizeye ko iyi album izabashimisha."
Mu kumurika album ye, Riderman yafashijwe n’itsinda rya Urban Boyz, Fireman, King James, Social Mula, Ama-G, Christopher, Umutare Gaby, Jack-B, Gisa Cy’Inganzo, Puff G n’abandi.
Abandi baririmbyi bakomeye muri muzika nyarwanda nabo bari baje kwihera ijisho igitaramo cya Riderman, barimo Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dany Nanone, Tizzo wo muri Active, Lil G, Uncle Austin n’abandi.
By’umwihariko muri iki gitaramo Riderman yashyigikiwe n’umugore we Miss Agasaro Nadia banafitanye umwana w’umuhungu w’imfura. Uyu mubyeyi yari mu bafana ndetse yacishagamo agahaguruka akagaragaza ko yanyuzwe n’umuziki w’umugabo we.
Album ‘Ukuri’ igizwe n’indirimbo 30, ije ikurikira izindi album zikubiyeho indirimbo za Riderman zakunzwe mu myaka yatambutse. Uyu muraperi afite izindi album yasohoye zirimo Rutenderi, Impinduramatwara, Igicaniro, Kwibambura, Igikona na Drame.
Amafoto: Mahoro Luqman
TANGA IGITEKEREZO