Mu muhango wo gusaba no gutanga inkwano, Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya umwaka wa 2015 ibyishimo byamusabye, kwihangana biramunanira araturika ararira.
Mu byarijije uyu mukobwa, harimo uburyo yabonaga abo mu miryango yombi, inshuti n’ababandimwe utibagiwe itangazamakuru bari baje kubashyigikira utibagiwe ikivunge cy’abanyamakuru bafataga amashusho n’amafoto.
Riderman amaze guhabwa umugeni, yapfukamye hasi yambika impeta y’urukundo(fiançailles) umukunzi we Miss Agasaro Nadia Ishmael nk’ikimenyetso cy’uko azamukunda kugeza igihe bazatandukanyirizwa n’urupfu.
Nyuma yo kwambikwa iyi mpeta no kubona uburyo abantu bose by’umwihariko abanyamakuru bari benshi, bose ubona bafite amashyushyu yo gutara iyi nkuru y’ubu bukwe, Agasaro Nadia yananiwe kwihangana araturika ararira maze umugabo we azana agatambaro kera de amuhanagura amarira yashokaga ku matama.
Riderman na Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Nadia babanje gusezeranira imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Basigaje gusezerana imbere y’Imana ku itariki ya 16 Kanama 2015 ubundi bagahita babana ubuziraherezo nk’uko banabyemereye imbere y’amategeko n’imiryango.
Habanje gusezerana imbere y’amategeko
Hakurikiraho gusaba no gukwa
Amafoto: Nsanzabera JP
Twitter: @murungisabin
TANGA IGITEKEREZO