Ni igitaramo Riderman avuga ko kizaryohera umuntu wese ukunda injyana ya Hip Hop mu ndimi zitandukanye kuko azaririmba indirimbo amaze igihe akora ziri mu Kinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza mu rwego rwo gusangiza ubutumwa bwe n’abatumva Ikinyarwanda.
Mu kiganiro na IGIHE, umuraperi Riderman yasobanuye ko iyi album yise UKURI yayikoreye abantu b’ingeri zose, bakunda umuziki mu njyana zishamikiye kuri Hip Hop na Rap ndetse akaba yaragerageje kuyishyiraho ibihangano yakoranye n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda.
Yagize ati “Iyi album ifite indirimbo 30 ziri mu njyana zitandukanye zirimo Hip Hop, Zouk, Afrobeat, Reggae, Crunk [...] Nayikoranyeho n’abahanzi benshi bo mu Rwanda kurusha kuri album zabanje.”
Igitaramo cyo kumurika iyi album kizaba kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2016 kuri Petit Stade aho uyu muhanzi yagiye amurikira album ze mu myaka icumi ishize.
Mu kumurika iyi album nshya Riderman azafashwa n’abahanzi barimo Urban Boyz, Bull Dogg, Fireman, King James, Social Mula, Ama-G, Christopher, Umutare Gaby na Jack-B.
Album ‘Ukuri’ igizwe n’indirimbo 30, ije ikurikira izindi album zikubiyeho indirimbo za Riderman zakunzwe mu myaka yatambutse. Uyu muraperi afite izindi album yasohoye zirimo Rutenderi, Impinduramatwara, Igicaniro, Kwibambura, Igikona na Drame.
Bitandukanye na benshi mu bahanzi bakunze gukorera ibitaramo kuri Petit Stade ntibyitabirwe, Riderman ni umwe mu bakunze kuhabonera abafana benshi ndetse hakuzura. Abajijwe niba nta mpungenge atewe no kuba ibitaramo byinshi bikomeye byagiye bibera kuri Petit Stade mu gihe cya vuba byarakunze kubura abafana, Riderman yavuze ko afite icyizere ko igitaramo cye kizitabirwa.
Ati “Ni byo koko ibitaramo bimaze iminsi bibera muri Petit Stade bigenda bibura abantu ariko dufite icyizere ko abantu bazitabira igitaramo cyacu. Imana nibishaka.”
Indirimbo zigaragara kuri album nshya ya Riderman zasohotse harimo iyitwa “Uwo ndi we”, “G.O.O.M.S”, “Amen”, “Inzozi mbi zabo”, ndetse n’iheruka yakoranye na Bruce Melodie bise “Wancitse vuba”.
TANGA IGITEKEREZO