00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo 10 z’ibihe byose za Tom Close wizihiza isabukuru y’imyaka 32

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 October 2018 saa 11:08
Yasuwe :

Muyombo Thomas [ Tom Close] ari mu bahanzi b’abanyabigwi bazanye impinduramatwara mu muziki ugezweho, aririmba R&B.

Ubuhangange bwe mu muziki bupimirwa ku bihembo yegukanye bitangirwa mu Rwanda birimo Primus Guma Guma ya mbere, ibya Salax Awards n’ibindi.

Tom Close ageze kure umushinga wa album ya karindwi izamuhesha agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere ushyize hanze Album nyinshi mu bahanzi bo mu kigero cye mu Rwanda.

Mu minsi ibiri ishize, uyu mugabo yizihizaje isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse.

Yabwiye IGIHE ko hari indirimbo afata nk’iz’ibihe byose kuri we kubera uburyo zikozemo, uko zakiriwe muri rubanda ndetse n’uko zagiye zimukura ku rwego rumwe zikamushyira ku rundi.

1. Ndacyagukunda

Iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa bw’urukundo, ivuga ku musore uba abwira umukobwa ko yamwihebeye kandi akimukunda by’ikirenga.

Yayishyize hanze mu 2009 ubwo yari akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda. Ni indirimbo yakorewe muri Maurix Music Studio i Huye mu mizo ya mbere y’urugendo rwe nk’umuhanzi.

Amashusho yayo agaragaramo umuraperi K8 Kavuyo, umwe mu bari bakunzwe muri icyo gihe.

Yashimwe na benshi ku rwego rwo hejuru ndetse ishyira izina ry’uyu mugabo ku rundi rwego mu njyana ya R&B.

Ikijya hanze yihariye ibiganiro bitandukanye by’imyidagaduro inasabwa cyane kuri radio.

Tom Close yigeze kuvuga ko mu myaka nk’icumi iri imbere, izaba ari karahanyuze mu zo mu Rwanda.

2. Naba umuyonga

Iyi ndirimbo Tom Close yayishyize hanze muri Mutarama uyu mwaka, nyuma y’igihe kirekire adakora izo mu njyana ya R&B zituje.

Yanditswe na Ishimwe Clement, itunganyirizwa muri Kina Music.

Mu myaka ya vuba ni yo ndirimbo ya mbere Tom Close yakoreye amashusho hanze y’u Rwanda (i Dar es Salaam) nyuma y’igihe kinini akorera imbere mu gihugu.

Video yayo yakozwe na Hanscana wo muri Tanzania. Izindi uyu muhanzi yari yarakoreye hanze y’u Rwanda harimo iyo yakoranye na Sean Kingston [yafatiwe muri Amerika], iyo yakoranye na Lamyia Good [nayo muri Amerika] n’iyo yakoranye na Radio & Weasel [muri Uganda].

:

3. Ferrari

Iyi yo yayishyize hanze muri Mutarama 2017, amajwi yayo yakozwe na Junior Multisystem naho amashusho akorwa na Mariva.

Aba aririmba urukundo rw’agahebuzo afitiye umukunzi we ruruta ibya mirenge.

4. Sibeza

Iyi ndirimbo imaze imyaka irenga 10 uyu muhanzi ayikoze. Yayihuriyemo na Ziggy 55 wahoze mu itsinda rya The Brothers ryari rikunzwe muri icyo gihe.

Igaragara kuri album ye ya kabiri, yanitiriwe iri zina mu 2009.

Irimo ubutumwa bugaragaza ko abantu bakunda umuntu akize ariko yaba akennye ntihagire umwikoza.

Amajwi yayo yakozwe na Maurix wari ugezweho muri kiriya gihe, amashusho akorwa na Showface ya Cedric usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

5. Kuki

Ni yo ndirimbo yitiriye album ye ya mbere mu 2008. Nayo yayikoze akiri ku ntebe y’ishuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Irimo ubutumwa bugaragaza ko akenshi abantu bashishikazwa no kuvuga ay’abandi bakirengagiza ayabo.

Tom Close yishyira mu mwanya w’umusore ukundana n’umukobwa maze undi musore baba baratandukanye agatangira kugenda amuharabika ashaka ko batana.

Amajwi yayo yakozwe na Maurix naho amashusho atunganywa n’uwitwa François M.

6. Thank you

Iyi ndirimbo yo gushimira Imana, Tom Close yayishyize hanze mu 2017 ayihuriyemo na The Ben.

Ifite umudiho wa Kinyafurika wiganjemo igisirimba. Yakozwe hashize igihe kinini abakunzi ba muzika bamusaba gukorana na The Ben, umuhanzi bakuranye ndetse benshi bari bazi ko bafitanye isano y’amaraso.

Amajwi yayo yakozwe na Madebeat muri Monster records, amashusho akorwa na Press it ya Meddy Saleh.

7. Sinarinkuzi

Iyi ni indi ndirimbo karundura mu zatumye izina ry’uyu muhanzi ritumbagira. Yayishyize hanze afatanyije na The Ben bakuranye ndetse bakaba ari inshuti magara.

Yakunzwe cyane ahagana mu 2010 bitewe n’ubutumwa burimo bwerekana ko umuntu ashobora kubana n’undi amwita inshuti nyamara atari ko biri.

Muri icyo gihe indirimbo nyinshi za Tom Close zavugaga ku bibazo by’imibanire n’abantu ku buryo hari abavugaga ko akunda indirimbo zivuga ku ncyuro.

8. Mama w’abana

Iri mu ndirimbo zakunzwe za Tom Close nyuma yo kuyihuriramo na nyakwigendera, Radio na mugenzi we Weasel. Amajwi yayo yakozwe n’Umugande Washington.

Kubera uburyo yakunzwe mu 2013 byatumye yongera kuyisubiramo na Butera Knowless bahuriye muri Kina Music.

9. Nabigize indahiro

Iyi ndirimbo niyo Tom Close aheruka gushyira hanze, yihariye ku mudiho udasanzwe uyirimo benshi batari bamumenyereyeho.

Amajwi yayo yakorewe muri Monster records, amashusho yo ntarajya hanze. Ni imwe mu ndirimbo Tom Close avuga ko ari iy’ibihe byose mu rugendo rwa muzika bitewe ahanini n’ubutumwa burimo.

10. Igikomere

Iyi ndirimbo uyu muhanzi yayishyize hanze muri Kanama 2017 ayihuriyemo na Bull Dogg. Ni iya kabiri yari akoranye n’umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Hip Hop nyuma y’iyo yahuriyemo na Jay Polly bise ‘Warahemutse’.

Amajwi yayo yakozwe na Madebeat muri Monster records naho amashusho akorwa na Mariva.

Tom Close yakoze n’izindi ndirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo iziri mu njyana nyafurika zo kuri album ye ya karindwi yise ‘Isi’.

Azwi kandi mu zindi zakunzwe nka Mbwira yego, Komeza utsinde, Uramutse wemeye, Ntibanyurwa, Ubuziraherezo, Ndinda tujyane n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .