00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yakoze igitaramo gishushanya urugendo rw’imyaka 10 mu muziki (Amafoto)

Yanditswe na

Kalinda Brendah & Murungi Sabin

Kuya 7 December 2014 saa 08:20
Yasuwe :

Muyombo Thomas benshi bita Tom Close, yaraye akoze igitaramo cyibutsa Abanyarwanda urugendo rurerure amazemo imyaka igera ku 10 ahatana no gukomeza kuba muri ba nyambere mu muziki wo mu Rwanda ndetse akaba yabishimangiye abamurikira album ebyiri, ‘Isi’ na ‘Ndakubona.’
Muri iki gitaramo Tom Close yibanze cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana aho yagiye azivanga n’indirimbo yamenyekaniyeho mu myaka yashize nka Kuki, Si beza, Ntibanyurwa n’izindi.
Mbere yo kuririmba iyo yise ‘Ihogoza’ imwe mu zigize (...)

Muyombo Thomas benshi bita Tom Close, yaraye akoze igitaramo cyibutsa Abanyarwanda urugendo rurerure amazemo imyaka igera ku 10 ahatana no gukomeza kuba muri ba nyambere mu muziki wo mu Rwanda ndetse akaba yabishimangiye abamurikira album ebyiri, ‘Isi’ na ‘Ndakubona.’

Muri iki gitaramo Tom Close yibanze cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana aho yagiye azivanga n’indirimbo yamenyekaniyeho mu myaka yashize nka Kuki, Si beza, Ntibanyurwa n’izindi.

Mbere yo kuririmba iyo yise ‘Ihogoza’ imwe mu zigize album ‘Isi’, Tom Close yafashe ijambo abanza gushimira Imana yamuhuje na Tricia, wari muri iki gitaramo, bakaba umwe kugeza ubwo bemeranyije kurushinga bakabana akaramata.

Yanashimangiye ko umwana we Ellah , akunda iyi ndirimbo byimazeyo. Ngo iyo bamuvugiriza ubuguyiguyi banamurengerezaho akaziki kayunguruye gaturuka muri iyo ndirimbo agasinzira mu buryo bworoshye bityo akaba yahisemo kuyimutura nubwo bari bamusize mu rugo.

Tom Close kandi mbere yo kwifatanya na bagenzi be bo muri Kina Music mu ndirimbo ‘Nshatse inshuti’ bakoranye na Makanyaga, yasabye abafana be kwerekeza imitima yabo kuri uyu musaza urwariye muri CHUK nyuma y’impanuka aherutse gukora.

Album ISI Tom Close yashyize hanze, igizwe n’indirimbo 10 ari zo: Umwana wa mabukwe , Umugabo uhiriwe, Ihogoza, Bazanyica, Ibintu Byarahindutse, Byararangiye, Byakuvuna (yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music), Isi, Ngushime na Nshatse Inshuti yakoranye na Makanyaga n’abahanzi bo muri Kina Music).

Yanamuritse album ya gatanu yise ‘Ndakubona’, yagombaga kuyishyira hanze mu mwaka wa 2013 agira inshingano nyinshi zirimo no gushing urugo bityo ntiyayimurika.

Tom Close abaye umuhanzi wa mbere ushyize hanze Album esheshatu mu bahanzi bo mu kigero cye, ni ukuvuga umuziki mushya wo mu bihe byo mu myaka yo guhera mu 2000 kuzamura.

Mu 2011, Tom Close yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wegukanye ku ikubitiro igihembo kuri ubu gikuru kurusha ibindi mu mafaranga mu muziki nyarwanda cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star gitangwa na Bralirwa.

Uretse izi Album ebyiri Isi na Ndakubona agiye gusohorera rimwe, izindi Album za Tom Close ni izitwa Kuki, Si beza, Ntibanyurwa na Komeza Utsinde.

Jolis Peace
Hope mu ndirimbo 'All of Me' ya John Legend
Christopher
Knowless mu ndirimbo 'Tulia' yishimiwe na benshi
Tom Close mu ndirimbo Isi
Indirimbo nyinshi yaziririmbye aherekejwe n'ababyinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .