00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tom Close yagaburiye abitabiriye imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 9 June 2015 saa 07:16
Yasuwe :

Mu gushishikariza abantu kurya indyo zirimo intungamubiri, umuhanzi Tom Close ku bufatanye na Harvest Plus yagaragaye agabura ibishyimbo bikungahaye ku butare abitabiriye imurikagurisha rya 10 ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Tom Close yavuze ko impamvu yagabuye ibi bishyimbo ari ukungira ngo babashe kwiyumvira uburyohe bwabyo bityo bashishikarire kwitabira kubihinga no kubirya mu miryango yabo kuko bigira uruhare rukomeye mu kubaka umubiri.

Tom Close yagize ati “Ubusanzwe batanga(Harvest plus) imbuto n’amakuru atandukanye ku bwiza bw’ibi bishyimbo. Uyu munsi habayeho amahirwe yo gutuma abaturage babirya kugira ngo bumve uburyohe bwabyo bamenye n’akamaro kabyo mu buryo bufatika atari bya bindi byo kubabwira bagataha.”

Yasobanuriye abaturage ibyiza byo kurya ibi bishyimbo kuko bifite intungamubiri zituma amaraso yiyongera, abana bakura neza bakomeye kandi ngo bifasha abana kugira ubumenyi mu buryo bworoshye mu ishuri kuko bibarinda kwibagirwa. Yanababwiye ko mu muryango we barya ibi bishyimbo gusa ndetse kuva batangira kubirya ubuzima bwarushijeho kuba bwiza.

Umuyobozi wa Harvest Plus mu Rwanda Lister Katsvairo yavuze ko gufatanya na Tom Close kugabura ibi bishyimbo ari ukugirango ubutumwa atanga mu ndirimbo afatanyije na bagenzi be bwumvikane kurushaho bityo bashishikarire kubihinga no kubirya.

Uretse ibishyimbo bikungahaye ku butare, bagaburiwe andi mafunguro nayo akungahaye ku ntungamubiri zituma umuntu arushaho kugira ubuzima bwiza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .