Ni igikorwa cyabereye ahitwa Choma’d ku Kimihurura. Adekunle yari ari kumwe n’ubundi na Kenny Sol na Gabiro Guitar barahurira mu gitaramo cya ‘Movember Fest’ kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021 muri Canal Olympia ku i Rebero.
Ahabereye iki gikorwa cya ‘Meet and Greet’ hari hakubise huzuye ndetse imyanya yose yari yateganyijwe yari yafashwe mbere, ku buryo hari abaje bagasubizwa inyuma.
Aba bahanzi barahurira muri iki gitaramo uko ari batatu bose bari bicaye ku meza amwe. Babanje kwiyakira bafata icyo kurya no kunywa nyuma abafana bahabwa umwanya wo kwifotozanya na bo.
Mu bantu bazwi bari bitabiriye iki gikorwa harimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nep Djs[Dj Berto na Habz] na Mathew Rugamba watangije inzu ihanga imideli ya House of Tayo wanahaye impano y’umupira Adekunle Gold.
‘Meet and Greet’ yabaye nyuma y’ikiganiro Adekunle Gold, Kenny Sol ndetse na Gabiro bagiranye n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro bose bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye guhurira mu gitaramo.
Adekunle yagize ati “Nishimiye kuba hano. Ni byiza kuba ndi imbere y’itangazamakuru nka gutya. Ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali ntegereje igitaramo no kuririmbira abantu bashya batari basanzwe bataramana nanjye. Ndabizeza igitaramo cy’uburyohe.”
Kenny Sol yavuze ko yiteguye igitaramo neza kandi ko abantu bazitabira bazishima. Gabiro Guitar na we yemeza ko amaze igihe yitegura igitaramo asaba abantu kubashyigikira muri iki gitaramo kuko kiraba ari icy’amateka.
Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo abazitabira bazasusurutswa na Nep Djs na Neptunez Band.
Amafoto: Landry Shema
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!