00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adekunle Gold yasabanye n’abafana be mbere y’igitaramo ategerejwemo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 November 2021 saa 11:44
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Adekunle Kasoko wamenyekanye nka Adekunle Gold cyangwa AG Baby, yahuriye n’abakunzi be mu gikorwa cya ‘Meet and Greet’ cyari kigamije guhura na bo bagasangira.

Ni igikorwa cyabereye ahitwa Choma’d ku Kimihurura. Adekunle yari ari kumwe n’ubundi na Kenny Sol na Gabiro Guitar barahurira mu gitaramo cya ‘Movember Fest’ kiraba kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021 muri Canal Olympia ku i Rebero.

Ahabereye iki gikorwa cya ‘Meet and Greet’ hari hakubise huzuye ndetse imyanya yose yari yateganyijwe yari yafashwe mbere, ku buryo hari abaje bagasubizwa inyuma.

Aba bahanzi barahurira muri iki gitaramo uko ari batatu bose bari bicaye ku meza amwe. Babanje kwiyakira bafata icyo kurya no kunywa nyuma abafana bahabwa umwanya wo kwifotozanya na bo.

Mu bantu bazwi bari bitabiriye iki gikorwa harimo Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nep Djs[Dj Berto na Habz] na Mathew Rugamba watangije inzu ihanga imideli ya House of Tayo wanahaye impano y’umupira Adekunle Gold.

‘Meet and Greet’ yabaye nyuma y’ikiganiro Adekunle Gold, Kenny Sol ndetse na Gabiro bagiranye n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro bose bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye guhurira mu gitaramo.

Adekunle yagize ati “Nishimiye kuba hano. Ni byiza kuba ndi imbere y’itangazamakuru nka gutya. Ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali ntegereje igitaramo no kuririmbira abantu bashya batari basanzwe bataramana nanjye. Ndabizeza igitaramo cy’uburyohe.”

Kenny Sol yavuze ko yiteguye igitaramo neza kandi ko abantu bazitabira bazishima. Gabiro Guitar na we yemeza ko amaze igihe yitegura igitaramo asaba abantu kubashyigikira muri iki gitaramo kuko kiraba ari icy’amateka.

Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo abazitabira bazasusurutswa na Nep Djs na Neptunez Band.

Aba bahanzi uko ari batatu bategerejwe mu gitaramo kiraba uyu munsi
Abakobwa b'i Kigali bari babukereye bashaka gufatana ifoto n'uyu muhanzi
Abakunzi b'uyu muhanzi bamwifotorezagaho
Adekunle ari kuganira na Gabiro
Adekunle ategerejwe mu gitaramo cyo kuri uyu wa Gatanu
Adekunle yaganiraga na Kenny Sol mu gihe bafataga ifoto bose hamwe na Gabiro
Adekunle yagaragarijwe urukundo n'abanya-Kigali mu gikorwa yahuriyemo n'abakunzi be cya 'meet and greet'
Ahabereye iki gikorwa kwinjira byari 15.000 Frw ariko umuntu akaza gukoreshamo 10.000 Frw agezemo imbere kandi ntibyahabujije kuzura ndetse imyanya yari yateganyijwe yose yari yafashwe mbere
Buri wese wagiraga amahirwe yo kwegera aho Adekunle ari yageragezaga uko ashoboye akajya mu ifoto bari kumwe
Buri wese washakaga gufata ifoto na Adekunle yahawe rugari
Gabiro na Kenny Sol batanye ifoto muri Meet and Greet
Iki gikorwa cyari kigamije guhuza Adekunle n'abafana be bakanasuhuzanya
Kenny Sol na Gabiro bari mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe
Mathew Rugamba watangije House of Tayo yahaye impano y'umupira uyu muhanzi
Kenny Sol na Gabiro Guitar bategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatanu, ubwo bafataga ifoto
Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yari ari muri iki gikorwa
Mu kiganiro baheruka kugirana n'itangazamakuru bavuze ko abaza kwitabira igitaramo bari buryoherwe
Okkama ubanza ibumoso ugezweho mu ndirimbo Iyallah, Kenny Sol, Adekunle na Gabiro Guitar bari bicaye ku meza amwe

Amafoto: Landry Shema


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .