00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adrien Misigaro, Alyn Sano, Juno Kizigenza, Cyusa … bakoze mu nganzo: Indirimbo nshya Nyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 October 2021 saa 11:56
Yasuwe :

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza umuziki Nyarwanda imbere.

Ni urutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo yasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka twabashije kubona. Izi ndirimbo zirimo injyana zitandukanye.

Tuza

Ni indirimbo ya Uwimana Jean de Dieu ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Jado Kelly. Uyu Munyarwanda utuye mu Bufaransa, akaba ari umukirisitu mu Itorero rya Zion Temple Bruxelles.

Indirimbo ye nshya avuga ko ari yo Mwuka Wera yatanze yo guhumuriza abantu b’Imana kuko n’ubwo amakuba yaba menshi Imana byose ibiri hejuru.

Birenze

Umuhanzi Kwizera Bosco Junior umaze kumenyekana mu muziki nka “Juno Kizigenza”, mu mashusho yayo agaragaramo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse bagakinana urukundo kugeza aho basomana iyo iri kurangira.
Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play [EP] nshya y’uyu muhanzi yise ‘6KG’ iriho indirimbo esheshatu, yagiye hanze muri Nzeri uyu mwaka.

“Birenze” ivuga ku musore wiziritse ku mukobwa ku buryo avuga ko amukunda birenze uko abitekereza ndetse yiteguye kumwibagiza undi musore bakundanye mbere ye.

Simbi ryanjye

Indirimbo “Simbi Ryanjye” yahimbwe na Sengabo Jodas. Ni indirimbo yabwiye IGIHE ko yavuye mu mbamutima ze z’urukundo ndetse akaba yari amaze igihe ashaka uko yayishyira hanze.

Ati “Nayanditse ivuye mu mbamutima z’urukundo njya guhimba iyi ndirimbo byari mu 2016 mu mpera. Yaturutse ku mwari twakoranaga wari wiriwe atambonye mu kazi ampamagara angaragariza ko yankumbuye. Ndetse uko urukundo rukunze kuba hagati y’abakundana ariko ku bw’impamvu z’ubuzima n’ibindi bitera amatage ugasanga abantu bahorana urukumbuzi bibaza igihe kizagera bagahura.”

Sinamenye

Ni indirimbo yahuriyemo Umuraperi Fabrice Ishimwe, ukoresha amazina ya Major Phablah mu muziki ndetse na Bulldogg. Igaruka ku muntu wicuza ibyaha yagiye akora akareka inzira y’umusaraba ahubwo akishora mu byaha kandi nta cyiza.

Setu

Ni indirimbo nshya ya Alyn Sano yise ‘Setu’ igaragaza ubugambanyi bushobora kuba mu rukundo biturutse ku kubengwa.

Iyi ndirimbo y’uyu mukobwa yagiye hanze ku wa Gatatu, tariki 27 Ukwakira 2021. Mu kiganiro Alyn Sano yahaye IGIHE yavuze ko ari indirimbo yakoze ashaka guhumuriza abantu baba bumva batihagije mu rukundo rwabo.

Mu mashusho yayo akinishamo musaza we Sano Panda ari nk’umukunzi we ndetse avuga ko impamvu yakoresheje ari uko yasanze ari we uberanye n’ibyo yashakaga ko bigaragara mu ndirimbo. Yanditswe na Niyo Bosco.

‘Setu’ yakozwe na Nizbeatz, inononsorwa neza na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.

Nyigisha

Ni indirimbo y’umuhanzi Angelique Uwayezu [Ange Betherne] wiga Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu mwaka wa gatatu. Ivuga ku nkuru mpamo ku buzima bwe, igihe yari afite umubabaro.

Uyu mukobwa wavutse tariki 19 Werurwe 2000, asengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yavuze ko ari indirimbo ye ya mbere yifuje gusangiza abazayumva bose.

Iyi ndirimbo ariko anavuga ko ari isengesho yasenze ubwo yari mu bihe by’agahinda. Yavuze ko atari we gusa wageze aho yicwa n’agahinda, kuko hari n’abandi banyura mu bikomeye bashobora kumva iyi ndirimbo ikabakora ku mutima.

Ndafata

Sintex iyi ndirimbo ye yise ‘Ndafata’ yayikoze ashaka kwerekana ko yagarutse mu kazi. Uyu muhanzi wari umaze igihe adasohora indirimbo cyane yaherukaga izirimo iyitwa “Situation” ndetse na “Karitsiye”.

Iyi ndirimbo ye nshya ivuga ku musore wahembwe ushaka gusangira n’umukunzi we.

My Jesus

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Beza Deborah uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Igaruka ku muntu wiyeguriye Imana kugeza aho avuga ko azahora ayiririmbira ubudatuza.

Iyi ndirimbo yaje nyuma y’izindi yakoze zirimo ‘Ni Yesu Gusa’ yahuriyemo na Emmy Vox, ‘Baba wa Yatima’, ‘Living Water’ yakoranye na Wilson Bugembe, ‘Celebrate’ yakoranye na Levixone n’izindi.

Ndabyanze

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Cyusa Ibrahim. Iyi ndirimbo inenga cyane imico imwe n’imwe itari myiza urubyiruko n’abandi biharaje itandukanye n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda. Yayanditse mu bihe bya Guma mu rugo.

Avugamo ukuntu kera abagabo bari inkingi z’umuryango ndetse bagahora bakora iyo bwabaga ngo bubahwe nk’abatware, akavuga ko ubu byahindutse cyane ko abasore bamwe batunzwe no kurya imitsi y’abagore.

Umuhanzi akebura abaririmba ibishegu, abafata abana ku ngufu akavuga n’ibindi byinshi bibi bikwiriye guhinduka mu muryango Nyarwanda.

Ndareba

Ni indirimbo ya Adrien Misigaro na Yvette Uwase. Igaruka ku buntu bw’Imana n’uko ifasha abantu bayo.

Imeze nk’ishimwe ku Mana. Hari aho baririmba bati “Amaso yanjye arahumutse ntakinteye ubwoba ndareba. Ntabwo nzongera kurira ukundi namenye uwo ndi we ndi uwawe. Ubu ndareba.”

Arakuzirikana

Ni indirimbo y’umuhanzikazi mushya witwa Myliam Mushikiwe Feza. Uyu mukobwa ubusanzwe aririmba muri Living Hope Group. Akoresha amazina y’ubuhanzi ya Feza Myli.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 ubusanzwe akomoka mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana akiri muto ndetse aracyabikomeje. Asengera mu Badiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .