00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amashirakinyoma ku nkuru z’uko P Fla yanze kuririmba i Rusizi kubera ibiryo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 December 2021 saa 04:27
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu bakomeje kwibaza ukuntu umuhanzi ukomeye nka P Fla yabuzwa n’ibiryo kuririmba kubera inkuru z’igitaramo ataririmbyemo i Rusizi bikavugwa ko yabyanze kubera kwimwa ibiryo.

Ni igitaramo uyu muhanzi ukomeye muri Hip hop Nyarwanda yatumiwemo n’umuhanzi Iradukunda Javan ukoresha amazina ya Javanix, ukorera umuziki we i Rusizi, wari wamuritse album ye ya mbere yise ‘Virus’ kubera ibihe Isi irimo.

Iki gitaramo cyari icya kabiri aba bahanzi bari bagiye gukora kuko bari bakoze ikindi ku wa 11 Ukuboza 2021 bahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Mc Tino, Fireman, Fax Rapper n’umuhanzikazi Nessa.

Icyabanje cyabereye ahitwa Motel Rubavu mu gihe ikindi cyagombaga gukorwa ku wa 12 Ukuboza 2021, kikabera mu Bugarama muri Prince House Motel.

Nyuma y’uko abantu bo muri aka gace basanzwe bafana P Fla bumvise ko ari Rusizi bifuza ko ajya kubaririmbirayo mu gihe Fireman we yari yatashye i Kigali.

IGIHE yahawe amakuru na bamwe mu bantu bari bahari ko ikibazo atari ibiryo ahubwo hari ibibazo P Fla yagiranye n’abari bateguye igitaramo, byanakubitana n’ubusinzi bigatuma yivumbura.

Umuntu waduhaye amakuru yavuze ko P Fla guhera ku wa Gatandatu ubwo yajyaga i Rusizi yagiye anywa inzoga nyinshi ndetse no kuri uwo munsi yari gukoreraho igitaramo akirirwa anywa bikaza gutuma acika intege.

Ati “Ibyo biryo bashinja P Fla nabyo ubwabyo ntabwo yari abishoboye. Gusa ukuri guhari ni uko uyu muhanzi ahubwo yagiye mu Bugarama kuririmbayo bamuha ibiryo ibyo aribyo byose bikamunanira. Nyuma yavuze ko ashaka akabenzi ntikaboneka ariko si cyo cyatumye ataririmba.”

P Fla wari wishyuwe amafaranga y’iki gitaramo ngo nyuma yatangiye kwiyenza avuga ko abagiteguye bamufashe nabi ndetse ntahabwe agaciro akwiriye nk’umuhanzi ahitamo kugenda birangira igitaramo kitabaye.

Yahise ajya mu kandi kabari kari hafi aho aba ariho akomereza bibabaza uwari wamutumiye kuko yagiye kunywera kwa mukeba we.

Nyuma P Fla yanze no gutahana na bagenzi be bari bajyanye mu modoka yabavanye muri Kigali, ku Cyumweru mu masaha y’umugoroba ahita afata undi mushoferi wari hafi aho agiye i Kigali.

Album Javanix wari watumiye uyu muhanzi yamuritse ku mugaragaro iriho indirimbo 11 arizo Seriye, Sepera yakoranye na Bulldog, Nasinze, Painkiller yahuriyemo na Khalifan Govinda, Kore ft Nessa, Nkatira ye na FaxRapper, Night love yakoranye na The same, Kopiya, Umuti yahuriyemo na Mukaddaff, Bitwaye iki na Diana.

P Fla yanze kuririmba mu gitaramo cy'i Rusizi abashinja agasuzuguro
P Fla ni umwe mu baraperi bakunze kuvugisha benshi kubera imyitwarire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .