00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu mu bagize itsinda rya BTS banduye COVID-19

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 December 2021 saa 03:28
Yasuwe :

Abaririmbyi batatu muri barindwi bagize itsinda rya Bangtan Boys (BTS) rimaze kubaka izina ku rwego mpuzamahanga bagaragaweho na Covid-19 nubwo bari barakingiwe mu buryo bwuzuye.

Big Hit Music yatangaje ko aba baririmbyi bakomoka muri Koreya y’Epfo, banduriye iki cyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari baritabiriye ibitaramo bitandukanye.

Abanduye ni umuraperi RM n’umuririmbyi Jin. Aba baje bakurikira mugenzi wabo Suga na we wari uherutse kwandura. Bose uko ari batatu bamaze kwikingiza byuzuye ndetse banahawe urukingo rushimangira.

RM ubusanzwe witwa Kim Nam-joon yanduye Coronavirus mu ntangiro z’uku kwezi nyuma yo gusubira muri Koreya y’Epfo. Yagaragaweho ubwandu bw’iki cyorezo mu gihe yiteguraga kuva mu kato gusa nta kimenyetso na kimwe k’iki cyorezo yagaragazaga.

Jin we yavuye mu kato yapimwe ariko atasanganywe iki cyorezo nyuma aza kugaragaza ibimenyetso arongera arapimwa ari na bwo byagaragaye ko afite Covid-19.

Itsinda rya BTS ryatangiye kubaka izina muri Koreya y’Epfo kuva mu 2013, aho rimaze kugira igikundiro gikomeye ku Isi. Abakoresha urubuga rwa MelOn rukoreshwa muri Koreya y’Epfo, baherutse kuzuza inshuro miliyari 11 bareba ibihangano byabo.

Mu minsi ishize kandi iri tsinda ryaciye agahigo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (LONI) ubwo ryajyaga imbere kuririmba, abantu miliyoni bagahita bakurikira urubuga rwa Youtube rwari ruri kwerekanirwaho iki gikorwa. Aba bahanzi baciye agahigo ko kuba aba mbere baririmba injyana ya K-pop baririmbye muri Loni.

Uretse igikundiro iri tsinda rifite, rifitiye Koreya y’Epfo akamaro ku buryo bukomeye kuko nibura muri Kanama ryabarwaga ko ryongeye ku bukungu bw’iki gihugu miliyari 5 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .