Big Hit Music yatangaje ko aba baririmbyi bakomoka muri Koreya y’Epfo, banduriye iki cyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari baritabiriye ibitaramo bitandukanye.
Abanduye ni umuraperi RM n’umuririmbyi Jin. Aba baje bakurikira mugenzi wabo Suga na we wari uherutse kwandura. Bose uko ari batatu bamaze kwikingiza byuzuye ndetse banahawe urukingo rushimangira.
RM ubusanzwe witwa Kim Nam-joon yanduye Coronavirus mu ntangiro z’uku kwezi nyuma yo gusubira muri Koreya y’Epfo. Yagaragaweho ubwandu bw’iki cyorezo mu gihe yiteguraga kuva mu kato gusa nta kimenyetso na kimwe k’iki cyorezo yagaragazaga.
Jin we yavuye mu kato yapimwe ariko atasanganywe iki cyorezo nyuma aza kugaragaza ibimenyetso arongera arapimwa ari na bwo byagaragaye ko afite Covid-19.
Itsinda rya BTS ryatangiye kubaka izina muri Koreya y’Epfo kuva mu 2013, aho rimaze kugira igikundiro gikomeye ku Isi. Abakoresha urubuga rwa MelOn rukoreshwa muri Koreya y’Epfo, baherutse kuzuza inshuro miliyari 11 bareba ibihangano byabo.
Mu minsi ishize kandi iri tsinda ryaciye agahigo mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (LONI) ubwo ryajyaga imbere kuririmba, abantu miliyoni bagahita bakurikira urubuga rwa Youtube rwari ruri kwerekanirwaho iki gikorwa. Aba bahanzi baciye agahigo ko kuba aba mbere baririmba injyana ya K-pop baririmbye muri Loni.
Uretse igikundiro iri tsinda rifite, rifitiye Koreya y’Epfo akamaro ku buryo bukomeye kuko nibura muri Kanama ryabarwaga ko ryongeye ku bukungu bw’iki gihugu miliyari 5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!