00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yaryohereje Abanya-Kigali: Uko igitaramo yizihirijemo imyaka 10 amaze mu muziki cyagenze (Amafoto)

Yanditswe na Israel Ishimwe, Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 November 2021 saa 05:55
Yasuwe :

Tariki ya 6 Ugushyingo 2021 yabaye idasanzwe, ni umunsi w’amateka mu rugendo rw’umunyamuziki Bruce Melodie! Ni umunsi yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze akora umuziki nk’uwabigize umwuga.

Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki cyabereye muri Kigali Arena, cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki mu byiciro bitandukanye.

Muri iki gitaramo, Bruce Melodie yari agaragiwe n’abahanzi batandukanye barimo abafite amazina mu muziki w’u Rwanda kuva mu myaka yo hambere ndetse n’abakizamuka na bo bamaze kwigarurira imitima ya benshi.

Abahanzi batumiwe muri iki gitaramo barimo Alyn Sano, Papa Cyangwe, Bulldogg, Mike Kayihura, Itorero Inganzo Ngari, Christopher, Niyo Bosco na Riderman.

Mu bihangano byabo baserutse mu buryo bubereye ijisho ndetse bishimanye n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Bruce Melodie by’umwihariko nka nyiri gitaramo yanyuze abacyitabiriye, abaha umuziki uzira amakaraza mu bihangano bitandukanye yamenyekanyemo kuva atangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Uyu muhanzi yagaragaye ku rubyiniro mu gihe cy’iminota 108 [isaha n’iminota 48] mu byiciro bibiri; yaririmbye indirimbo zigera kuri 31 zirimo izo yakoze wenyine n’izo yakoranye n’abandi.

Bruce Melodie yatangiriye ku bihangano bya kera birimo “Tubivemo”, “Telefoni”, “Inkovu”, “Ntujya uhinduka”, “Ndakwanga”, “Uzandabure”, “Ntundize”, “Ntujya Unkinisha”, “Turaberanye”, “You Complete me”, “Hello”, “Ikinya”, “ Embeera Zo”, “Blocka”, “Tuza”, “Bucece”, “Ndumiwe”, “Hishamunda”, “Twarayarangije”, “Ikinyarwanda”, “Nta kibazo” na “Karibu nyumbani”.

Mu gice cya kabiri yaririmbye indirimbo zirimo “Catherine”, “Abu Dhabi’’, “Saa Moya’’, “Ikinyafu”, “Katapila”, “Henzapu”, “Ubushyuhe”, “Kungola” na “Bado” ari na yo yasorejeho.

Igitaramo cyahumuje, abacyitabiriye bagifite inyota yo gutarama, gusa bagaragaza kunyurwa n’umuziki wagicurangiwemo. Ni cyo cya mbere cyagutse cyahuriyemo Abanyarwanda gusa cyabereye muri Kigali Arena kuva COVID-19 igaagaye bwa mbere mu Rwanda muri Werurwe 2020.

UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI:

  Banyuzwe: Amafoto y’abafana bagaragaza akanyamuneza mu gitaramo cya Bruce Melodie

Umuhanzi Bruce Melodie yongeye gushimangira ko ari igihangange mu muziki w'u Rwanda
Igitaramo yakoze cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze mu muziki cyashimangiye ko ari umwe mu bahanzi beza
Uhereye ibumoso: Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2021, Umutoni Witness na Miss Ingabire Grace na Akaliza Hope bari baryohewe muri iki gitaramo
Umuziki wacuranzwe, benshi barizihirwa
Rocky Kirabiranya mu bihumbi by'abitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie muri Kigali Arena
Papa Cyangwe yagiranye ibihe byiza n'uyu mukobwa
Byari ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo
Abakundana bafashijwe kuryoherwa n'umugoroba

  UMURISHYO WA NYUMA WAKOMWE

Ahagana saa Yine na 48 ni bwo umurishyo wa nyuma wakomwe, ushyira iherezo ku gitaramo cy’amateka cya Bruce Melodie umaze imyaka icumi akora umuziki ndetse akaba amaze kuzamura ibendera ryawo mu Rwanda no mu mahanga.

Uyu muhanzi yasoreje ku ndirimbo yise “Bado” aho yumvikana ashimira ab’ingenzi bagize uruhare mu gushyigikira umuziki we mu myaka yose itambutse.

Mu ijambo rigufi yagize ati “Ndashimira buri mufana wakandagiye hano [muri Kigali Arena], buri muhanzi wakandagiye ku rubyiniro. Mwese muri ab’agaciro.’’

  “HENZAPU” na “UBUSHYUHE” zashyize abantu mu bicu

22:36: Bruce Melodie yageze ku ndirimbo “Henzapu” abari muri Kigali Arena bahagurukira rimwe batangira guceka umuziki bidasanzwe.

Yayisoje akurikizaho iyitwa “Ubushyuhe” yakoranye na DJ Pius ndetse na we yahise amusanga ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba. Nyuma y’iyi ndirimbo yakurikijeho iyitwa “Kungola” yakoranye na Sunny, afatanya n’abafana kuyibyina.

Yabyinishije abakunzi b'umuziki karahava
Bruce Melodie yakoze igitaramo cy'amateka muri Kigali Arena

  Bruce Melodie yatumiye Kenny Sol ku rubyiniro

22:27: Umuhanzi Bruce Melodie yageze ku ndirimbo ye “Ikinyafu” ahita ahamagara Kenny Sol bayikoranye. Uyu muhanzi ubusanzwe yakoranaga na Bruce Melodie mbere y’uko batandukana mu mwaka ushize kubera impamvu zitatangajwe.

Indirimbo “Ikinyafu” iri mu zabyinwe cyane kuva yashyirwa hanze kugeza uyu munsi.

Bruce Melodie yashimiye Kenny Sol wamusanze ku rubyiniro. Ati "Arakoze, sinari nzi ko ansanga hano. Arantunguye.’’

Bruce Melodie yakiriye ku rubyiniro Kenny Sol bafatanya kuririmba
Aba bombi bahoze bakorana ariko baza gutandukana
Kenny Sol na Bruce Melodie bati "Nzagukubita ikinyafu"
Kenny Sol ni umwe mu bahanzi b'abahanga, yize umuziki ku ishuri ryawo ryahoze ku Nyundo
Bakase umuziki bishyira kera

  Bruce Melodie yaririmbye mu mwambaro mushya nka Ambasaderi wa Primus

Bruce Melodie nyuma yo kugirwa Ambasaderi wa Primus yahise aririmba izindi ndirimbo ze zirimo izakunzwe mu bihe bishize yambaye ikoti ririho amagambo manini yerekana ko ari "Brand ambassador". Izi ndirimbo zirimo “Catherine”, “Abu Dhabi’’ na “Saa Moya’’ zishimiwe cyane.

Bruce Melodie yagizwe "Brand Ambassador" wa Primus
Yahise anahabwa umwambaro werekana ko agiye kujya yamamaza ikinyobwa cya Primus
Kuva uyu munsi, Bruce Melodie ni "Brand Ambassador" wa Primus
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakoze cyane ndetse bibageza ku kubaka izina

  BRUCE MELODIE YAGIZWE “BRAND AMBASSADOR" WA PRIMUS

Bruce Melodie yagizwe “Brand Ambassador’’ w’Ikinyobwa cya Primus cyengwa n’Uruganda rwa Bralirwa.

Umwe mu bayobozi ba Bralirwa yavuze ko “babonye Bruce Melodie akura none bakaba bifuje kumuha impano azakomeza kwifashisha mu muziki we mu myaka iri imbere.’’

Mu byishimo byinshi, Bruce Melodie yabwiye abafana ko abonye andi mafaranga.

Ati “Murabibonye, ni agafungo ni agafungo. Murishimye?”

Yahise yanzika akomeza kuririmba indirimbo ze yakoze mu myaka mike ishize guhera mu 2020.

  Riderman yahaye umwanya Karigombe umwanya yerekana impano ye

22:05: Yasabye abakunzi b’umuziki bari muri Kigali Arena gufatanya kuririmba mu bihangano bitandukanye birimo “Igicaniro”, “Nkwitende”, “Nyicugusa nka Champagne” n’izindi.

Karigombe agihabwa umwanya yahise aririmba agace gato k’indirimbo “Umunyerezo”, yakoranye na Safi Madiba.

Umuraperi Munyurangabo Steven [Siti True Karigombe] uri mu barangije mu cyiciro cya mbere cy’abize umuziki ku Nyundo, ari mu bafite impano ihambaye y’abakora umuziki by’umwihariko mu njyana ya Hip hop mu Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 25 avuka mu Karere ka Ngoma, yatangiye umuziki mu 2011 atangira kuwukora by’umwuga mu 2014 ubwo yatsindiraga kujya ku Nyundo aho yanyuze mu 2014-2016; afite umwihariko wo kuvanga ibyivugo na Hip Hop n’injyana gakondo benshi bamuzi no mu gufasha Riderman mu ndirimbo ze kurubyiniro.

Riderman mu kanya yamaze ku rubyiniro yerekanye ko ari umwe mu baraperi bakunzwe
Bruce Melodie na Riderman bizihiye benshi mu ndirimbo bahuriyemo
Riderman yaririmbye indirimbo nyinshi ziganjemo izo yakoze mu myaka yo hambere
Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Primus yari umuterankunga w'iki gitaramo
Karigombe yeretse abari muri Kigali Arena impano ye yo kurapa
Riderman yashimye mugenzi we Bruce Melodie umaze imyaka 10 agihagaze bwuma mu muziki

22:02: Riderman yatangiye kuririmba ibihangano bye byakunzwe kuva hambere. Yahise afatanya n’umuhanzi Siti True Karigombe usanzwe amufasha ku rubyiniro. Baririmbye indirimbo zirimo “Holo”.

  Riderman, umuraperi ugishinze imizi mu muziki w’u Rwanda

Gatsinzi Emery [Riderman]. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi, tariki 10 Werurwe 1986. Ni we mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Kabusunzu maze ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire St André, aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye na Sciences Humaines.

Kaminuza yayize muri Université Libre de Kigali [ULK] mu Bukungu n’Icungamutungo nyuma yiga no muri Rwanda Tourism University College mu Ishami ry’Ubukerarugendo n’Icungamutungo.

Ni we washinze studio yitwa Ibisumizi akorana n’abatunganya indirimbo batandukanye barimo T-Brown, First Boy, Fazzo n’abandi.

Yatangiye kuririmba muri Gicurasi 2006 yinjiye muri UTP Soldiers, itsinda ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho na we asohora indirimbo ku giti cye ya mbere mu 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

UTP yakomeje gukora dore ko yahise imusimbuza Puff G, maze Riderman na we akomeza inzira ye yo kuririmba ku giti cye aho yasohoye indirimbo zakunzwe cyane nka "Inkuba", maze asohora album ye ya mbere yari igizwe n’indirimbo 16 zarimo ‘‘Rutenderi’’, ‘‘Uwo mukobwa’’ n’izindi.

Ni umwe mu bafite ibigwi bikomeye mu muziki Nyarwanda ndetse ubu amaze kugira album zirindwi na Mixtape imwe.

Riderman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, yagaragaje ubukare mu gusuka amagambo ku muraperi wese wagerageje kumukora mu jisho, na we yeguraga ikaramu akandika indirimbo imukorogoshora akamubwirira mu migani ko ‘yabayoboye kuva muri 2008’.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye maze akumva indirimbo yibanda cyane ku magambo azigize; mu kumva indirimbo z’ umuhanzi 2Pac ni ho yakuye igitekerezo cyo gukoresha imivugo yahimbaga agatangira kuyiririmba.

  Rwema Denis yifurijwe isabukuru nziza y’amavuko

Riderman mbere yo gutangira kuririmba yasabye abakunzi be [Ibisumizi] kumufasha kwifuriza inshuti ye Rwema Denis [wahoze akora muri The Mane Music ya Bad Rama] isabukuru nziza y’amavuko.

21:52: Bruce Melodie yageze ku ndirimbo “Ikinyarwanda”, ahita yakira Riderman ku rubyiniro. Bafatanyije kuririmbana iyi ndirimbo ndetse barishimirwa cyane.

Uyu muhanzi yavuze ko “nakuze ndi umufana wa Riderman. Ubu ndi kumwe nawe hano. Murumva atari ibintu bikaze?’’

  Amafoto ya Bruce Melodie imbere y’abakunzi b’umuziki we

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yongeye kugaragaza ubuhanga mu buryo bw'imiririmbire
Juno Kizigenza uri mu banyempano bamaze iminsi bahagaze neza mu muziki na we yitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie bahoze bakorana
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bamaze kugira umubare munini w'abamukurikira
Bruce Melodie yakoreye igitaramo muri Kigali Arena, ni icye cya mbere yahakoreye kuva muri Gicurasi 2021 ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y'imikoranire afite agaciro ka miliyoni 150 Frw
Nta washidikanya ko muri iyi minsi uyu muhanzi ari ku isonga mu bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda
Abaririmbyi bo muri Symphony Band bari babukereye
Yazirikanye ko nta foto cyangwa video, nta cyabaye. Yafashe iy'urwibutso yo kwereka abandi
Bruce Melodie yatangiye umuziki akiri muto ariko awukunda kubera itsinda rya Kigali Boyz [KGB]
Bruce Melodie yaryohereje abakunzi b'umuziki
Bruce Melodie yafashijwe ku rubyiniro na Symphony Band

  Jay Polly ntaho yagiye, aracyari hano

21:46: Bruce Melodie yavuze ko mu rugendo rwe rwa muzika hari abamufashije mu muziki.

Muri bo yavuzemo nyakwigendera Jay Polly. Ati “Ntaho yagiye. Ari hano. Reka mbibumvishe.’’

Yahise aririmba agace gato k’indirimbo yakoranye n’uyu muraperi bise “Hishamunda”.

Mu gitondo cyo ku wa 2 Nzeri 2021, ni bwo Tuyishime Joshua [Jay Polly] yitabye Imana. Yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere.

Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere, ku myaka 33 ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda.

Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu. Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’Ubukorikori ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.

Bruce Melodie wavuze ko na we asa n’abaraperi, agisoza agace gato k’indirimbo Hishamunda, yahise aririmba iyitwa “Twarayarangije”.

Muri ako kanya yakiriye umuraperi Ama G The Black, na we wahise asukiranya imirongo ariko ahita asoza indirimbo itarangiye, ku mpamvu IGIHE yamenye ko ari izishingiye ku marangamutima yamubanye menshi.

Bruce Melodie ati “Ama G twatangiranye umuziki. Urakoze cyane kuza hano.’’

Bruce Melodie yakiriye ku rubyiniro Ama G The Black amushimira ko bakoranye byinshi mu muziki

  Symphony Band yakoze agashya, yaserutse mu mwambaro uzwi muri Filime ya “Squid Game”

Itsinda rya Symphony Band ryaserutse mu mwambaro ugezweho mu bakurikiranira hafi ibijyanye na filime by’umwihariko iri guca ibintu kuri Netflix yitwa ‘Squid Game’ yo muri Koreya y’Epfo.

Aba bacuranzi n’abaririmbyi baserutse bambaye umwambaro w’umutuku usa neza n’uwo abo bakinnyi bagaragara bambaye.

‘Squid Game’ yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari nawe uyiyobora. Yagize igitekerezo cyo kwandika iyi filime ubwo yabanaga n’umubyeyi we na nyirakuru, gusa hari igihe cyageze arekera kuyandika kubera ko yagurishije laptop yakoreshaga.

Netflix yafashe umwanzuro wo gutambutsa iyi filime mu myaka ibiri ishize ndetse yashyizwe mu ndimi zirenga 30 , ubu iri imbere mu gukundwa mu bihugu 90 ku Isi yose, abantu 95 % bayirebye ni abo hanze ya Koreya y’Epfo.

Squid Game yakoze amateka yo kuba filime yo muri Koreya yabashije kuza ku mwanya wa mbere mu kurebwa cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Gusa, kuva yakwandikwa ntabwo iyi filime ikundwa kuko yanzwe mu myaka 10 na studio zitandukanye.

Hwang Dong-hyuk wakoze iyi filime yabwiye Journal ko COVID-19 iri mu byatumye iyi filime igirirwa icyizere na Netflix. Squid Game ifite uduce icyenda.

Symphony Band ni uko yaserutse yambaye

  Ishimwe rya Bruce Melodie ku bakunzi b’umuziki we

Uyu muhanzi wari ufite akanyamuneza ari kunyuzamo hagati y’indirimbo n’indi agashimira abakunzi be bamuteye iteka bakamushyigikira.

Ati “Mwakoze kuza kunshyigikira. Muri ab’agaciro gakomeye muri uyu muziki. Mureke tuwureke n’abandi.’’

  Yanyuzagamo akaganira n’abakunzi b’umuziki we

Bruce Melodie waririmbye ataruhuka hari aho yageraga akaganira n’abakunzi b’umuziki we, ababaza niba bameze neza.

Hamwe yungagamo ati “Izi ndirimbo ndi kuririmba ni izanyu, mumfashe tuziririmbane.’’

Ubusabe bwe buri guhita bwubahirizwa, abakunzi b’umuziki na bo bakamufasha kuririmba buri yose ijambo ku rindi.

Bruce Melodie yashimangiye ko ari umuhanzi umaze gushinga imizi mu muziki

  Bruce Melodie yatangiriye ku ndirimbo zo hambere

Umuhanzi Bruce Melodie yinjiye ku rubyiniro atangira kuririmba ahereye ku ndirimbo ze zo hambere zamamaye cyane kuva yakwinjira mu muziki.

Yaririmbye indirimbo zirimo “Tubivemo”, “Telefoni”, “Inkovu”, “Ntujya uhinduka”, “Ndakwanga”, “Uzandabure” n’izindi.

Ni indirimbo zishimiwe cyane ndetse byerekana ko zashinze imizi mu mitima y’abakunzi b’ibihangano by’uyu mugabo.

Kugeza ku ndirimbo amaze kuririmba, abateraniye muri Kigali Arena bagaragaje ko banyuzwe cyane.

  Imyaka 10 Bruce Melodie amaze mu muziki yasize amaze gushinga imizi

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] ni umuririmbyi w’umunyempano, afite ubuhanga bwihariye mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso binyuze mu kuririmba.

Nta gushidikanya ko muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda.

Bruce Melodie yatangiye kuririmba mu 2012, icyo gihe yafashwaga na Producer Fazzo; yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ituje nyuma agenda avangamo na Afrobeat.

Mu 2017 yabaye umuhanzi wo mu Rwanda wa mbere watumiwe muri Coke Studio Africa. Mu 2018 ni we wegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star cyanahise gihagarara.

Bruce Melodie ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse mu 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri. Avuka mu Kagari ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro.

Iyo muganira umubaza ibyerekeye amashuri akubwira ko ‘yize bimugoye atari uko ari umuswa’ ahubwo ari ibibazo by’umuryango n’ubushobozi buke bwamwitambitse, gusa yarahanyanyaje nyuma yo gucikiriza amashuri akora ikizamini cy’abakandida bigenga [candidat libre] aza kubona impamyabumenyi.

Amashuri abanza yayize ku bigo bibiri harimo Ecole Primaire Busanza na Groupe Scolaire Camp Kanombe. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe kuri EFOTEC ayarangiriza kuri Lycée Islamique de Rwamagana.

Bruce Melodie yamamaye mu ndirimbo zirimo “Tubivemo”, ‘‘Ndumiwe’’, ‘‘Ntundize’’, ‘‘Umuhungu wa muzika’’ yahuriyemo na Fireman, “Kungola” yakoranye na Sunny, “Blocka”, “Ndumiwe” n’izindi. Aheruka gusohora indirimbo nshya yise ‘Sawa Sawa’ yakoranye n’umuraperi wo muri Kenya, Khaligraph Jones.

Ni umuhanga mu kuririmba akaba umwe mu bahanzi bamaze kuba ikirangirire mu Rwanda no hanze yarwo ndetse ni n’umwe mu birahirwa na benshi bakurikirana umuziki cyane cyane uwo mu Rwanda.

  Bruce Melodie yijeje ko agiye kuririmba indirimbo zose yakoze kuva atangiye umuziki.

Yakomeje ati “Tumaze imyaka 10 tuziranye. Mureke tuziririmbe zose uko byatangiye.’’

  BYAHINDUYE ISURA

20:44: Bruce Melodie yakandagije ikirenge cye ku rubyiniro. Yatangiye aririmba indirimbo ye “Tubivemo” yakoze mu myaka yo hambere.

Benshi mu bakunzi b’umuziki bari muri Kigali Arena bafatanyaga na we kuyiririmba.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro asanga Symphony Band iri kumufasha gucuranga no kuririmba yashyize ku murongo ibyuma ku buryo bivuga neza, nta makaraza.

Amafoto yerekana uko Bruce Melodie yakiriwe

Nkusi Arthur ni we wahamagaye Bruce Melodie ku rubyiniro
Shema Fabrice uyobora AS Kigali yitabiriye iki gitaramo
Uhereye ibumoso: Igisonga cya Kabiri muri Miss Rwanda 2021, Umutoni Witness na Miss Ingabire Grace mu bitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Bruce Melodie yizihije imyaka icumi amaze mu muziki mu gitaramo cy'amateka
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abo mu byiciro bitandukanye
Ange Umulisa wahoze ari umugore wa DJ Pius mu bitabiriye iki gitaramo
Abazwi mu myidagaduro y'u Rwanda bitabiriye iki gitaramo
Wari umugoroba w'ibyishimo

  Abantu miliyoni 50 bakurikiranye igitarambo cya Bruce Melodie

MC Arthur Nkusi yavuze ko igitaramo cya Bruce Melodie kiri gukurikiranwa n’abantu bagera kuri miliyoni 50 binyuze kuri Rockstar Television yo muri Afurika y’Epfo iboneka no mu bindi bice bitandukanye by’Isi.

  Symphony Band yaserutse bidasanzwe

Symphony Band, itsinda rimaze gushinga imizi mu gucurangira abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga.

Iyi band ni yo yageze ku rubyiniro bwa mbere yambaye imyambaro itukura hose.

20:37: Abafana babwiwe ko Bruce Melodie agiye kugera ku rubyiniro. Yaharuriwe inzira nk’UMWAMI. MC Nkusi Arthur yabasabye gucana amatoroshi ya telefoni, asaba ko amatara yose azimywa.

20:30: MC Tino yakiriye Nkusi Arthur ari nawe ugiye gukomeza yakira abahanzi babiri basigaye kuririmba. Ni umuraperi Riderman na nyir’igitaramo Bruce Melodie.

  Abamotari 1000 bahawe amatike yo gushyigikira Bruce Melodie

Mu gitaramo cya Bruce Melodie, mu bafana bacyitabiriye harimo abamotari. Baserutse muri wa mwambaro wabo usanzwe w’umutuku n’umweru bambikwa na Sosiyete y’Itumanaho, Airtel Rwanda.

Uyu muhanzi yatanze amatike 1000 yahawe abamotari, bishimiye kwifatanya na we mu gitaramo cy’amateka yakoreye muri Kigali Arena.

Abamotari mu mwambaro wabo baserukanye akanyamuneza
Abamotari bari bizihiwe no gutaramana n'abahanzi bakunda
Abamotari 1000 bahawe amatike yo kwinjira muri Kigali Arena

20:21: Dj Marnaud yahamagawe ku rubyiniro. Uyu muhanga mu kuvanga umuziki yaririmbye indirimbo zirimo “Bape” n’izindi yavangaga agafatanya n’abakunzi b’umuziki kuzibyina.

Dj Marnaud yabanje gushyushya abitabiriye igitaramo mbere yo kwakira Bruce Melodie
Dj Marnaud ni umwe mu bahagaze neza mu kuvanga imiziki

Amafoto ya Christopher ku rubyiniro

Christopher yongeye kwerekwa urukundo n'abakunzi b'ibihangano bye
Muneza Christophe [Topher] yagarukanye imbaraga mu muziki
Abakunzi b'umuziki bamwenyuye nyuma yo gutaramirwa n'abahanzi batandukanye
Ibice bimwe na bimwe bya Kigali Arena byari byakubise byuzuye

20:18: Umuhanzi Christopher yanyuze benshi mu ndirimbo ye aheruka gusohora yise “Mi Casa’’.

Iyi ndirimbo yayisohoye muri Kanama 2021 nyuma y’umwaka asa n’utagaragara mu bikorwa bya muzika.

Tariki 14 Gashyantare 2020 nibwo Christopher yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Breath’, nyuma yayo uyu musore yahise aburirwa irengero n’abakunzi b’umuziki we.

Abakunzi be bamweretse urukundo binyuze muri iyi ndirimbo ndetse bafatanya kuyiririmba ijambo ku rindi kugeza irangiye.

Yabasezeyeho abashimira ko bamweretse ko bari kumwe na we.

20:11: Christopher yibukije abakunzi be indirimbo yaririmbye hambere zirimo “Impeta”, “Ndabyemeye”, “Habona”, “Agatima” n’izindi.

Yishimiwe cyane ndetse indirimbo ze afashwa mu kuziririmba n’ibihumbi by’abafana bari muri Kigali Arena.

Muneza Christophe [Christopher] amaze imyaka 11 yinjiye mu muziki. Yawutangiye mu 2009 nyuma yo gutsinda amarushanwa yateguwe na Kina Music. Icyo gihe yasohoye indirimbo yitwa ‘Bye Bye’, nyuma yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’ zitamenyekanye cyane. Indirimbo zose zakunzwe Christopher yahimbye, yazikoreye muri Kina Music.

Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bafite izina mu muziki w’u Rwanda.

  Christopher yongeye kwerekwa urukundo

20:00: Muneza Christophe ukoresha izina rya Topher mu muziki yongeye kwishimana n’abakunzi be.

Yageze ku rubyiniro, atangirira ku ndirimbo “Byanze”. Akiyisoza yahise abwira abafana be ko yari akumbuye gutaramana na bo.

Yagize ati “Nari mbakumbuye cyane. Nari maze umwaka ntakora. Nishimiye kugaruka nje gushyigikira Bruce Melodie. Namwe mwihe amashyi kuba mwaje hano.’’

Yahise yanzika aririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe byo hambere zirimo “Iri joro”.

  • Mike Kayihura yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Tuza”, “Jaribu” na “Zuba” aheruka gusohora muri Nzeri 2021.
Mike Kayihura yongeye kugaragaza ubuhanga afite mu muziki
Mike Kayihura ari mu bahanzi bafite ubuhanga mu muziki
Abakunzi b'umuziki banyuzwe, barabyerekana...
Burya umuziki uraryoha...
Ibitwenge byabishe barirekura
Miss Nishimwe Naomie (ibumoso) na mugenzi we bari bafite akanyamuneza

  Mike Kayihura ari mu bahanzi b’abahanga muri muzika Nyarwanda

Mike Kayihura aririmba Afro-Soul ubuhanga bwe bwarenze u Rwanda bubonwa n’abanyamahanga ku buryo umwaka ushize yari mu bahanzi 10 bahataniraga Prix Découvertes 2020, n’ubwo atabashije kwegukana iki gihembo.

Amashuri abanza yayize muri La Colombière, aza gukomereza ayisumbuye muri Green Hills nyuma aza kujya kuba muri Kenya. Azwi nk’umuhanzi uririmba mu Cyongereza.

Yigeze kubwira IGIHE ko guhanga kwe yagiye agukura ku bahanzi batandukanye bakomeye hanze y’u Rwanda barimo Michael Jackson, Bob Marley n’abandi.

Uyu musore yavuze ko yatangiye kuririmbira mu rusengero yibanda ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuva ubwo ntiyigeze asubira inyuma mu muziki ndetse benshi mu bo basenganaga bagiye bamutera ingufu.

Ati “Maze kuba mukuru nakundaga Steve Wonder, sinibuka neza niba ari papa ariko hari umuntu waguze CD yari iriho indirimbo n’amagambo yazo ntangira kujya nzumva nkanaziririmba. Mfite imyaka 15 cyangwa 16 nibwo natangiye kugira indirimbo, icyo gihe nibwo nanditse indirimbo yanjye ya mbere yari iyo nahimbiye Imana. Nakuriye muri korali.”

Ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi akaba n’umucuranzi. Yavutse mu bana batatu ni uwa mbere mu bo bavukana ndetse akaba ari nawe muhungu wenyine.

19:42: Mike Kayihura yahamagawe ku rubyiniro. Abiganjemo ab’igitsinagore bahise bamwakirana na yombi ahanini bitewe no kuba bacengerwa n’inganzo ye.

19:35: Umuraperi Bulldogg yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo “Cinema” yakunzwe cyane kuva mu bihe bishize. Yasezeye ku bakunzi be aririmba iyitwa “Mood” yahuriyemo n’umuraperi uririmba Trap, B Threy. Iyi ndirimbo yishimiwe cyane.

Bulldogg yishimiwe cyane mu bakunzi b'injyana y'umujinya
Bulldogg akigera ku rubyiniro yaririmbye agace gato k'indirimbo "Kamwe" yakorewe muri StoryKast Records yahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye
Bulldogg yasoje mu ndirimbo yafatanyijemo na B Threy bise "Mood''

  Bulldogg, inkingi ya mwamba muri “Hip hop Old School”

Ndayishimiye Malik Bertrand umenyerewe nka Bulldogg yavutse tariki ya 16 Nzeri 1988, ni umwe mu baraperi bakundwa na benshi kubera indirimbo zivuga ku buzima bwa rubanda rugufi.

Yabaye muri Tuff Gangz yari ahuriyemo n’abandi baraperi bakomeye mu Rwanda nka Green P, Jay Polly [uheruka kwitaba Imana], Fireman na P Fla; ryabanje kuvamo P Fla bikaza kurangira ryose ricitsemo ibice.

Izina rye ryashinze imizi mu ndirimbo zirimo ‘Imfubyi’, ‘Cinema’ na ‘Nk’umusaza’. Bulldogg yamamaye cyane mu 2008 ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Umunsi w’imperuka’ yakunzwe na benshi. Uyu mugabo yize ibijyanye n’indimi muri kaminuza.

19:26: Umuhanzi Bulldogg ni we wahamagawe. Abakunzi ba Hip hop ya kera bamwakiranye ubwuzu.

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ye “Old School” iri kuri album ye nshya “Kemoterapy” aheruka kumurika. Yahise ayikurikizaho iyitwa “Nk’Umusaza”.

Amafoto ya Niyo Bosco ari ku rubyiniro

Niyo Bosco yageze ku rubyiniro aherekejwe na Rutambi
Abafana bamaze kugera muri Kigali Arena ari benshi
Niyo Bosco yagaragarijwe urukundo muri iki gitaramo cy'amateka yaririmbyemo
Uri ibumoso: Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie mu bitabiriye igitaramo
Umuziki ni umuti wo kubona ibitwenge! Uyu yasetse bishyira kera
Yafashe agafoto k'urwibutso mu gitaramo cy'amateka

  Amatoroshi yacanwe ku bwa Niyo Bosco

Mbere yo kuririmba iyitwa “Seka”, yasabye abafana kumwumvisha ko bari kumwe. Ati “Ndashaka ko munsakuriza.’’

Umushyushyarugamba [MC] Tino yahise asaba ko uyu muhanzi yongerwa amashyi menshi kuko “abikoze’’, anasaba ko “amatoroshi ya telefoni” acanwa n’abari muri Kigali Arena.

  Niyo Bosco, umuhanzi ufite impano idashidikanywaho

Niyokwizerwa ukoresha amazina ya Niyo Bosco mu muziki ni umusore w’imyaka 20 wavukiye mu Karere ka Nyamasheke mu 2000, ariko akaba atuye mu Mujyi wa Kigali aho yimukiye n’umuryango we urimo abana umunani mu 2006.

Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko yabitewe n’indwara ya Malariya yarwaye afite imyaka ibiri bikarangira imusigiye ubumuga. Kenshi iyo uganira n’uyu musore akubwira ko adafite amakuru menshi ku buzima bwe kuko byinshi mu byo avuga yabibwiwe n’ababyeyi be.

Uyu musore ukiri muto avuga ko yagize amahirwe yo kwiga kugeza mu cyiciro rusange, nyuma yo kurangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2019, yahise yifuza gukora umuziki ndetse no kuwiga.

Zimwe mu ndirimbo zikomeye yakoze zigakundwa cyane zirimo ‘Ubigenza ute?’, ‘Imbabazi’, ‘Seka’, ‘Uzabe intwari’, ‘Ibanga’, ‘Ubumuntu’, iyo yahuriyemo na Aline Gahongayire yitwa ‘Izindi mbaraga’ n’izindi.

  NIYO BOSCO yeretswe urukundo mu buryo buhambaye

Uyu muhanzi indirimbo yose yaririmbaga yafashwaga kuyiririmba ijambo ku rindi. Yahereye ku yitwa ‘‘Ubigenza ute?’’. Yahise akurikizaho iyirwa “Piyapuresha” yishimiwe cyane.

19:08: Niyo Bosco yahamagawe ku rubyiniro. Mu bahanzi bamaze kuririmba bose, uyu musore ari ku isonga mu bakiranywe ubwuzu bw’ikirenga.

Yahageze aherekejwe n’umusore w’ibigango. Akimara kugera mu byicaro yateguriwe yahise atangira aririmba abaza abakunzi b’umuziki niba biteguye gutarama.

Ati “Mwiteguye ibirori?’’ Na bo bahitaga bamwikiriza, bati ‘yego.’

  Abakunzi b’umuziki bavuye mu byabo kubera Alyn Sano

Ubwo umuhanzi Alyn Sano yaririmbaga, abakunzi b’umuziki bagaragaje ko banyuzwe n’inganzo ye ndetse bamwe bafatanya kuririmba.

Alyn Sano ari mu bahanzikazi beretswe urukundo muri iki gitaramo
Alyn Sano yagaragaje ubuhangwa budasanzwe afite mu muziki
Ari mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki
Yari yambariye urubyiniro
Afite ubuhanga budasanzwe mu kugorora ijwi
Byamurenze...
Abakunzi b'umuziki bongeye kwizihirwa no gutaramira muri Kigali Arena

Alyn Sano yishimiwe cyane

Alyn Sano yishimiwe cyane bitewe uko yahanikaga ijwi byumvikanisha ubuhanga afite mu muziki amazemo imyaka igera kuri itanu cyane ko yawinjiyemo mu 2016.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nshya aheruka gusohora yise “Setu”. Nubwo ikiri nshya ariko abakunzi b’umuziki bafatanyaga na we kuyiririmba.

Yayikurikije iyitwa “Hono” mbere yo gusoreza kuri “Kontorola”. Umurishyo wa nyuma wakomwe ahita apfukama hasi agira ati “Murakoze cyane.’’

  Alyn Sano, umuhanzikazi umaze gushinga imizi mu muziki w’u Rwanda

Alyn Sano ni umukobwa wahisemo kwiyegurira umuziki. Uyu muhanzi ubusanzwe yitwa Aline Sano Shengero, avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

Yize amasomo muri Kaminuza muri Akilah Institute. Yize mu Ishami rya Hospitality, Leadership and Management.

Yaririmbye mu ndirimbo zizwi nka "Active Love" y’itsinda Active ndetse akorana n’abahanzi bakomeye barimo Jules Sentore ndetse na Mani Martin ku mushinga wa album yise "Afro" ikubiyeho indirimbo z’umudiho wa kinyafurika.

Uyu muhanzikazi yamamaye mu ndirimbo zirimo "Witinda", "Ntako Bisa", "Naremewe Wowe", “None”, ‘‘For Us’’, ‘‘We the Best’’ n’izindi.

18:45: Alyn Sano yageze ku rubyiniro. Agihinguka yahise yakirwa n’umuriri w’abafana benshi mu kumwereka urukundo. Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo ye “None”.

18:36: Mbere yo gukomeza gutaramirwa n’abahanzi batandukanye, MC Tino yabanje kwakira ku rubyiniro umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Toxxyk atangira gufasha abakunzi b’umuziki kurushaho kwizihirwa. Yacuranze indirimbo zirimo "Party after party" n’izindi.

  Umuraperi Abijuru King Lewis wamamaye mu muziki nka "Papa Cyangwe", "Drip Father", "Cyuma" yanditse amateka kuko ni ubwa mbere yaririmbiye imbere y’abakunzi b’umuziki by’umwihariko muri Kigali Arena.

Yaririmbye indirimbo ze zamenyekanye zirimo "Ngaho" na “Kuntsutsu” yakoranye na Juno Kizigenza. Mbere yo kuririmba indirimbo ye “Sana’’ yavuze ko ayituye abantu bose bakundana.

Mu gihe yaririmbaga, hari abafana bamweretse ko bamushyigikiye ndetse bagendanaga na we baririmba amwe mu magambo agize indirimbo ze.

Papa Cyangwe (iburyo) yageze ku rubyiniro aherekejwe na Kadaffi Pro ubusanzwe wanditse izina mu gufata amafoto
Papa Cyangwe ntamaze igihe kirekire mu muziki ariko amaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda Hip hop
Uyu muraperi yanyuzagamo agasaba abakunzi b'umuziki we gufatanya kuririmba
Papa Cyangwe ari mu baraperi bazamukanye ingoga by'umwihariko mu bakora injyana imaze kwigarurira benshi ya "Afro Hip hop"
Aba basore beretswe urukundo n'abakunzi b'umuziki
Abakobwa babiri bafashaga Papa Cyangwe kuririmba ubwo yari ku rubyiniro

Papa Cyangwe yasoje kuririmba agaragarizwa urukundo ndetse we na mugenzi we bafatanyaga kuririmba bahise bikuramo imyambaro yo hejuru basigara bambaye ubusa mu gatuza.

  • Mbere yo kuririmba indirimbo ye “Sana”, yabajije abafana be niba ‘‘muri tayari?”

Yageze ku rubyiniro aherekejwe na Kadaffi Pro, umuhanga mu gufata amafoto basanzwe babana mu nzu ya Rocky Entertainment ya Rocky Kirabiranya umaze kwandika izina mu gusobanura filime, azishyira mu Kinyarwanda.

18:17: Symphony Band yageze ku rubyiniro itangira kugenzura ko ibyuma bivuga nta makaraza. Yaharuriraga inzira umuhanzi Papa Cyangwe wahise ahamagarwa ku rubyiniro.

Bruce Melodie aheruka kuri Twitter mu masaha abiri yatambutse

Kugeza saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 14, ubutumwa Bruce Melodie yashyize kuri Twitter ni ubwakanguriraga abantu kwitabira igitaramo agiye kwizihirizamo isabukuru y’imyaka 10 amaze yinjiye mu muziki nk’umwuga.

Yagize ati “Turatangira mu kanya saa Kumi kugeza saa Yine.’’

  Itorero Inganzo Ngari ryamaze iminota 13 ku rubyiniro ryishimiwe mu mbyino n’indirimbo gakondo. Ryahavuye rikuriwe ingofero n’amagana y’abakunzi b’umuziki bamaze kugera muri Kigali Arena.

Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Ababyinnyi b'Itorero Inganzo Ngari bishimiwe cyane
Iri torero rifite n'abasore bazi gucinya akadiho

18:03: Itorero Inganzo Ngari ni ryo ryahamagawe bwa mbere ku rubyiniro. Aba baririmbyi n’ababyinnyi baserutse mu myambaro ya Kinyarwanda ibereye ijisho.

17:55: Bamwe mu bakunzi b’umuziki bamaze kwinjira muri Kigali Arena, inyubako yakira abantu ibihumbi 10 mu bihe bisanzwe. Hanze haracyari imirongo miremire y’abantu bategereje kwinjira.

Mu masaha ya mbere y'igitaramo, imyanya yagenewe abanyacyubahiro nta bantu bari bayirimo benshi ariko bagiye biyongera

17:42: MC Tino yageze ku rubyiniro atangira gushyushya Kigali Arena abaza abafana bamaze kugera muri iyi nzu y’imyidagaduro niba biteguye gutaramirwa n’abahanzi bakunda.

  Imvura yabanje kurogoya abafite gahunda yo kwitabira igitaramo

Ahagana saa Munani n’Igice nib wo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali hatangiye kugwa imvura. Yahise habura iminota mike ngo isaha [saa Kumi] igitaramo cyagombaga gutangiriraho igere.

Abakunzi b’umuziki ariko ntabwo baciwe intege n’imvura kuko yagenje make, benshi bashyira ibirenge mu muhanda berekeza muri Kigali Arena.

  Amafoto ya bamwe mu bakunzi b’umuziki mbere yo kwinjira muri Kigali Arena

Aba mbere bageze kuri Kigali Arena imvura ikimara guhita
Kigali Arena imaze kumenyerwa nk'inyubako yakira ibikorwa bitandukanye birimo n'ibitaramo

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .