00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza uheruka kwinjira muri KIKAC Music yashyize hanze indirimbo ya kabiri

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 November 2021 saa 10:46
Yasuwe :

Bwiza Emerance uherutse kwegukana igihembo cya ‘The Next Diva’, cyatumye yinjira muri KIKAC Music isanzwe ibarizwamo Danny Vumbi na Mico The Best, yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri ateguza gushyira hanze Extended Play [EP].

Uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yiwe’. Ni iya kabiri ikurikira iyo yaherukaga gusohora yise ‘Available’ yashyize hanze akimara kwinjira muri Kikac Music.

Muri iyi ndirimbo nshya, uyu mukobwa yishyira mu mwanya w’umukobwa ukundwa n’umusore akajya amwirengagiza nyuma na we akaza kumugirira urukundo kugeza aho amwibwiriye ko noneho bakundana.

Mu gitero cya mbere hari aho aririmba ati “Najyaga numva ubivuga nkagira ngo urikinira. Nabaga ntaramenya neza niba uvuga ukuri. Ibirushya wanyuragamo nabaga mbibona. Amarira wahoranaga menye icyo asobanuye. Iyo mbyibutse nshaka kwirenganya. Nishyize mu mwanya wawe nsanga warababaye.”

Mu nyikirizo yumvikana abwira uwo musore ko atamwangaga ariko byari ngombwa ko abanza kwiyumvamo urukundo. Akamwemerera ko bakundana.

Bwiza yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yamujemo bya gihanzi bisanzwe akayihimba, nta kindi kirenze cyatumye ayikora.

Ati “Guhimba iyi ndirimbo byanjemo kubera ko ibintu bisanzwe bibaho mu rukundo rero naricaye mbitekerezaho numva byakora. Impamvu ariyo nashyize hanze rero niko nabiteguye n’abamfasha yanjye.’’

Uyu mukobwa umaze ukwezi kumwe yinjiye mu muziki mu buryo bw’umwuga yakomeje avuga ko mu gihe gito amaze kwiga byinshi. Ikindi akaba ashimishwa n’abantu bamutera imbaraga. Byose akabikubira mu nteruro imwe ati “Ni imigisha myinshi.”

Yavuze ko ari gukora ibikorwa byinshi ngo yagure umuziki we ndetse akaba ari gukora kuri EP ye ya mbere atarabonera izina. Ati “EP ni yo ubu ndi gukoraho izajya hanze mbere y’uko uyu mwaka urangira bidahindutse.”

Bwiza Emerance ukoresha izina rya ‘Bwiza’ mu muziki, yabaye uwa mbere watsinze irushanwa rya ‘The Next Diva’ rizajya ritegurwa buri myaka ibiri na KIKAC Music mu rwego rwo gushakisha impano z’abakobwa mu muziki.

Uyu mukobwa w’imyaka 21 asanzwe yiga ibijyanye n’Ubukerarugendo muri Mount Kenya University. Uyu muhanzikazi yamuritswe na KIKAC Music Label ku wa 17 Nzeri 2021.

Bwiza uheruka kwinjira muri KIKAC Music yashyize hanze indirimbo ya kabiri
Uyu muhanzikazi amaze igihe gito yinjiye mu muziki
Bwiza Emerance aritegura gushyira hanze Extended Play [EP]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .