00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Clarisse Karasira yakoze indirimbo yakomoye ku bwiyongere bwa gatanya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 September 2021 saa 11:29
Yasuwe :

Umuhanzikazi Clarisse Karasira uri mu bakundwa na benshi banyurwa n’ibihangano birimo impanuro n’Ikinyarwanda cy’umwimerere, yashyize hanze indirimbo yise ‘Nimukomeze’ yakomoye kuri gatanya nyinshi zigenda ziyongera mu muryango Nyarwanda aho ashaka kubwira abantu babona ko urukundo rwabo rugeze ku ndunduro gukomeza guhanyanyaza.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yahaye IGIHE yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo ashaka gutera akanyabugabo abantu bacitse intege mu rukundo rwabo, ndetse babona ruri hafi kugera ku ndunduro.

Ati “Nayihimbye nshaka guha ubutumwa abantu bakundana ariko bageze aho babona ibyabo byananiranye ndetse bigana ku iherezo. Yaba abatarashakana (bari muri za fiançailles, cyangwa abashakanye). Igitekerezo cy’iyi ndirimbo nakigize mu mwaka ushize ubwo nari ndi kureba raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kuri gatanya, cyagaragaje ko mu mwaka umwe gusa gatanya inkiko zatanze zikubye inshuro umunani.”

Yavuze ko yakomeje gutekereza ukuntu urukundo ruba ruryoshye iyo rugitangira ariko uko iminsi ishira rukagenda rukendera, indirimbo imuzamo gutyo.

Ati “Nanakomeje gutekereza ku buryo abantu bakundana batarashakana kimwe n’abashakanye na bo bagirana ibibazo byinshi ugasanga hari ubwo bashwanye kandi wenda hari uburyo byari gushoboka ko urukundo rushibuka. Ndebe uburyo bitangira bishyushye bimeze neza nyuma bikagenda bigabanuka kuri benshi indirimbo ‘Nimukongeze’ inzamo.”

Kuri we iyi ndirimbo yumva yafasha abantu hanyuma bajya gucika intege mu rukundo bakibuka ko uko byamera kose amahirwe yo kubyutsa no gukongeza igicaniro cy’umubano ashoboka.

Karasira avuga ko igicaniro cy'urukundo abantu babishaka bajya bongera kukibyutsa mu gihe babonaga urukundo rwabo ruri gukendera
Karasira yifuza ko abantu bakwiriye kujya bibuka amahirwe yo kongera gukundana ahari
Uyu muhanzikazi yakoze indirimbo nshya nyuma y'ibyo yabonye by'uko ingo zubatse ku muyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .