00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Country Records yungutse Producer mushya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 January 2022 saa 06:40
Yasuwe :

Country Records ya Nduwimana Jean Paul wamenyekanye nka Noopja iri muri studio zigezweho mu Rwanda, ikoreramo Producer Element, yamaze kuzana producer mushya witwa Kozze.

Uyu musore w’imyaka 21 ubusanzwe yitwa Irakoze Jean Pierre avuka mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Yize gushushyanya ku Nyundo aho yasoje amasomo ye mu 2020.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko atigeze yiga ikintu na kimwe kijyanye n’umuziki ahubwo gutunganya indirimbo ari ibintu byamujemo nk’umuhamagaro kuruta kuba ibyo yakwishakamo.

Ati “Ntabwo nize umuziki mbikora kubera ko mfite uwo muhamagaro kandi kubera ko mbikunda.”

Yakomeje avuga ko yigiye gutunganya indirimbo muri Conutry Records abifashijwemo na Element wari usanzwe ari inshuti, akagenda abimenya kugeza ubwo na we yatangiye gukora indirimbo zitandukanye.

Ati “Element yatangiye gukora na we nk’ibyo yakorewe. Na we yatangiye yigishwa n’abandi kandi byatumye ubu aba umwe mu ba-producer beza ntanatinya kuvuga ko ari mu ba mbere ugendeye ku bikorwa amaze gukora, ibihembo amaze gutwara n’ibindi bigaragarira amaso ya buri wese ukunda umuziki nyarwanda.”

Mu njyana uyu musore yiyumvamo harimo Afrofusion ndetse na Hip Hop ariko akaba avuga ko na we afite indi njyana y’iwabo mu karere ka Rusizi ashaka kuzana ku isoko rya muziki yitwa Nkombo Style.

Mu myaka iri imbere yifuza kuzaba ari umwe mu batunganya indirimbo bamaze gutanga umusanzu munini mu muziki nyarwanda kandi hari abahanzi benshi bamaze kumenyekana bakoranye na we, ndetse na we akaba yifuza kuzagira abandi afasha batunganya indirimbo bakazamuka.

Kozze avuga ko nta producer n’umwe wihariye afatiraho urugero. Ati “Ntabwo ngira uwo mfatiraho icyitegererezo ahubwo buri muntu utunganya indirimbo muri usange ngira icyo mwigiraho kubera ko aba akora ibitandukanye n’ibyanjye kandi mu buryo bwe.”

Nta masezerano arasinya muri Country kuko avuga ko ayifata nk’umuryango cyangwa label agomba gukoreramo ibikorwa mpaka na we avuyemo umu-producer ukomeye mu Rwanda.

Uyu musore indirimbo amaze gukora zagiye hanze ni izo yakoreye Papa Cyangwe ziri kuri EP aheruka gushyira hanze mu minsi yashize. Zirimo iyo yahuriyemo na Chriss Eazy yitwa ‘Kanjenje’ ndetse na ‘Aho’ yakoranye na Bushali.

Ubu ari gukorana n’abandi bahanzi ku mishinga y’indirimbo barimo Juno Kizigenza, Bushali, Kivumbi, Maestroboomin ndetse na B-Threy.

Kozze yifuza mu bihe biri imbere kuzaba ari umwe mu batunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda kandi afasha n'abazaba bakizamuka
Kozze yafashijwe na Element kumenya gutunganya indirimbo
Kozze ni mushya ku ruhando rw'abatunganya indirimbo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .