00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe kuri Kaya Byinshii uhagarariye u Rwanda muri Prix Découverte RFI 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 December 2021 saa 06:33
Yasuwe :

Calene Ingabire, wahisemo kuza mu muziki nka Kaya Byinshii uri mu bahanzi babarizwa muri Green Ferry Music ari guhatana mu bihembo bya Prix Découverte RFI 2021.

Uyu mukobwa ahanganye na Alesh wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC, Ashs The Best na Mariaa Siga ba Sénégal, Blakkayo wo mu birwa bya Maurice na Kamar Mansour wa Maroc.

Hari kandi Keb wa Haïti, Maxim BK wa Guinée, Rodzeng wa Gabon wa Tetero Laurette wo mu Burundi wegukanye amarushanwa ya Primusic muri iki gihugu ubwo yabaga mu 2019.

Kaya Byinshii uhagarariye u Rwanda afite umwihariko mu bijyanye no kuririmba no gucuranga gitari. Aririmba Raggae, Blues, Hip Hop n’izindi njyana.

Uyu mukobwa yakuze aririmba mu rusengero ariko nyuma aza kwinjira mu muziki ubwo yigaga muri kaminuza aririmba mu itsinda rya Viva Musica Band.

Kaya Byinshi aheruka gushyira hanze Extended Play[EP] nshya yise ‘Nyabyinshi’, hariho indirimbo nka ‘Uri Kaya?’, ‘Gamble’, ‘Kami’, ‘Blurry’ yakoranye na Icenova, ‘Iby’ejo’ ye na Bushali, ‘5AM’ ndetse na ‘You know waririz’.

Yavuze ko yayise gutya biturutse kuri Nyabyinshi cyangwa se Nyabingi uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda.

Ati “Ni ukubera “Nyabyinshi” bisobanura ufite byinshi kandi nanjye numva mfitiye byinshi abantu bakunda umuziki muri rusange cyangwa abakunda indirimbo zanjye. Intego mfite ni ugukora umuziki abantu ba bisanisha nawo kandi bisangamo.”

Kaya ahagarariye u Rwanda muri ibi bihembo byigeze gutwara n’umunyarwanda Yvan Buravan mu 2018.

Mu 2019 Social Mula yari ari mu bahataniye iki gihembo ndetse no mu mwaka wa 2020 harimo Mike Kayihura ariko ntabwo babashije gutsinda.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa amayero ibihumbi icumi ndetse no agafashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Guha amahirwe Kaya unyura hano : https://musique.rfi.fr/prix-decouvertes/vote gutora bizarangira ku wa 15 Ukuboza saa tanu na 59. Ni mu gihe uwatsinze azatangazwa tariki 17 Ukuboza 2021.

Uyu mukobwa ashaka gukora umuziki abantu bisangamo
Kaya abarizwa muri Green Ferry Music
Kaya ahagarariye u Rwanda muri ibi bihembo

Reba amashusho y’indirimbo ya Kaya mashya aheruka gushyira hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .