00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zakwinjiza muri weekend ya kabiri y’Ugushyingo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 November 2021 saa 09:49
Yasuwe :

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza umuziki nyarwanda imbere.

Ni urutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo yasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka twabashije kubona. Izi ndirimbo zirimo injyana zitandukanye.

Ishyano

Ni indirimbo y’umuhanzi Niyo Bosco. Ikubiyemo impanuro ku rubyiruko zo kurukebura arubwira ko gukora imibonano mpuzabitsina na buri mukobwa wese ukwizaniye Atari byiza.

Nulu Yako

Ni indirimbo y’abahanzikazi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana Melyse na Gaby Kamanzi. Igaruka ku guhumuriza abantu kugira ngo bashikame bazagere mu ijuru amahoro nta kibahungabanyije. Yongera kwitsa kandi cyane ku kukuyoborwa n’Imana kugira ngo abantu batayoba mu rugendo rwabo. Aba bahanzi baherukaga guhurira mu yindi ndirimbo bise ‘Igihe ni iki’.

Ipikipiki

Ni indirimbo y’umuraperi Karigombe yahuriyemo n’umuririmbyi Irakoze Hope wamamaye cyane mu Rwanda. Igaruka ku musore ushaka kwishimisha ari kumwe n’umukunzi we.

Shama

Ni indirimbo y’umuramyi Nshuti Appolinaire. Igaruka ku gushimira Imana no kuyiramya.

Monalisa

Ni indirimbo y’umuraperi uri mu bakiri kuzamuka muri iki gihe witwa Mevin Trapper. Iyi ndirimbo yayikoze nyuma ya ‘Macuri’ yakoranye na Ish Kevin na Kenny K Shot.

Karahanyuze

Ni imwe mu ndirimbo za kera za Yvanny Mpano. Igaruka ku nkuru yo mu buto bw’abantu baziranye bakundana ariko bakiri abana. Kuri iyi nshuro yayisubiyemo ari kumwe n’abana babyina ba Gisaka kids.

Nzira iki ?

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye babarizwa mu Muryango Imbonizarwo bize umuziki ku Nyundo, igaruka ku buzima bugoye bugera ku mwana ari nk’ingaruka zavuye ku babyeyi be. Ni indirimbo irimo ubutumwa butandukanye ariko cyane bugaruka ku mubyeyi wahohotewe akiri muto akabyara umwana imburagihe.

Iyi ndirimbo yaririmbyemo abahanzi icyenda barimo Umunyurangabo Stephan [Karigombe City True], Gakuba Sam [Samlo], Joy Uwitonze [Joy Guitar], Mutuzo Jean Luck [Mutu Courage], Elie Livingstone [Ston vocal], Ishimwe Norbert [Ucuranga Piano], Kalinijabo Ignace [Jabo Ignace], Uwimanzi Oda Martine na Kelia.

Naruguyemo

Iyi yo ni iya Kalisa Uzabumwana Sharif wamamaye nka Shaffy yakoreye uwahoze ari umukunzi we bamaze imyaka itari mike baratandukanye. Ni indirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo umusore abwira inkumi bakundana. Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko yayikoreye umukobwa bahoze bakundana ariko baje gutandukana.

Ndi na

Ni iy’umuhanzi ukizamuka witwa Survivor B.O.G. irimo ubutumwa bwo kwitaka no kugaragaza ko ari kumwe n’itsinda rye bagendana nta muntu wabahiga.

Mpereza

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G. ni indirimbo irimo amagambo y’umusore uba usaba umukobwa ko amuha umwanya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .