00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo nshya zakwinjiza muri Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 October 2021 saa 11:00
Yasuwe :

Mu mpera za buri cyumweru IGIHE yiyemeje gukora urutonde rw’indirimbo zitandukanye nshya z’abahanzi yaba abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina. Ni gahunda igamije guteza umuziki Nyarwanda imbere.

Ni urutonde rukorwa nta kindi gikurikijwe ahubwo ari ukureba gusa indirimbo yasohotse. Ubu twakusanyije indirimbo ziheruka twabashije kubona. Izi ndirimbo zirimo injyana zitandukanye ndetse by’umwihariko kuri iyi nshuro harimo n’izikozwe muri ‘‘Amapiano’’ iharawe cyane muri Afurika yose.

  Kamwe

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi batandukanye bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda; iri mu njyana ya ‘‘Amapiano’’. Yakozwe mu rwego rwo gufasha abanyabirori kwizihirwa. Irimo Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li John na Papa Cyangwe.

Aba bahanzi bahurijwe hamwe na Julien Bmjizzo ndetse na Babalao. Indirimbo yabo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Li John The Real Beat muri Studio ya Storykast Records mu gihe amashusho yayobowe na Julien Bmjizzo.

  Who Do "I"

Iyi ni indirimbo ya Ndayisenga Emmanuel ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Chief Zone. Igaruka ku buzima bukakaye abantu babamo. Kimwe mu byatumye ayikora ni uburwayi bw’umubyeyi we umaze imyaka irenga 20 arwaye.

Yagize ati ‘‘Umukecuru wanjye amaranye igihe uburwayi budakira, ararwara agakira akongera akarwara. Amaze imyaka irenga 20 arwaye; ni kimwe mu byatumye nkora iyi ndirimbo. Ikindi ni ubuzima abapfakazi babamo n’ubwo twagiye tubamo mu muryango bwagiye buba bubi mu bihe byashize.”

Uyu musore iyi ndirimbo ye mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bailey Pro naho amashusho akorwa na Ichiban Kukardi. Mu zindi ndirimbo uyu muhanzi yakoze harimo iyitwa ‘‘Why’’.

  Sawa Sawa

Ni indirimbo nshya ya Bruce Melodie yafatanyije na Khaligraph Jones wo muri Kenya. Ni indirimbo itandukanye n’izo uyu muhanzi yari amaze iminsi akora kuko yavuye muri Afrobeat ho gato ahubwo akinjira mu njyana ya “Amapiano” yakomotse muri Afurika y’Epfo, igezweho muri iki gihe.

Aba bahanzi bakoranye nyuma y’uko mu 2017 bahuriye muri Coke Studio.

  Nufashwa Yafasha

Iyi ni inshya yakozwe n’umuririmbyi Maitre Dodian afatanyije n’Umunyamakuru Bujyacyera Jean Paul bakunda kwita “Gutermann Guter” uzwi cyane mu biganiro by’imyidagaduro ku Isango Star.

Yubakiye ku murongo uyu munyamakuru asanzwe afite wo gukora ibikorwa byo gufasha. Ubusanzwe yashinze Umuryango witwa ‘Nufashwa Yafasha’ ndetse aherutse kuzuza ishuri ry’abatishoboye rya miliyoni 50 Frw mu Karere ka Gatsibo aho avuka.

  Amashu

Ni indirimbo nshya ya Chris Eazy uri mu bahanzi bari gufashwa na Junior Giti usanzwe azwi cyane mu gusobanura filime zitandukanye. Iyi ndirimbo ije nyuma y’iyo uyu musore yaherukaga gushyira hanze yise ‘‘Fasta’’ nayo yakunzwe cyane.

  Sina hela

Iyi ndirimbo ni iy’umuhanzi Uwizeyimana Hamissi ukoresha amazina ya “Malizuku” mu muziki. Aririmba injyana ya Afrobeat. Iyi ndirimbo ni iya kane y’uyu muhanzi igiye hanze.

‘‘Sina Hela’’ ivuga ku rukundo rutagira amafaranga. Malizuku yabwiye IGIHE ko yayikoze nyuma yo kubona urubyiruko rwo muri iki gihe rwirarira.

Ati “Nabonye urubyiruko rw’uyu munsi rwirarira rukabeshya abo bakundana ko rufite amafaranga mu by’ukuri ntayo. Ha handi nabonye ko iyo ugiye uvuga ukuri aribwo ibintu bigenda neza kurusha kubeshya.”

  The One

Ni indirimbo y’umuhanzi Igor Mabano yahimbiye Laura baheruka kurushinga. Igaragaza ukuntu aryohewe n’urukundo yahawe n’umugore we. Agaragaza ko ari umunezero udasanzwe ndetse akaba yishimiye uko akundwa n’umugore we.

Tariki 5 Nzeri 2021, ni bwo aba bombi barushinze; ubukwe bwabo bwabereye ku i Rebero Heaven Garden akaba ariho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Platini P, Nel Ngabo, Juda Muzika, Ben Adolphe, Dj Ira n’abandi batandukanye. Ishimwe Clement ni we wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

  Bombo

Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Byiringiro Enock uzwi nka Mr Hu ndetse na Kamatali Thierry uzwi mu muziki nka Racine. Iri mu njyana ya Hip hop. Igamije kwishimisha hagati y’abantu.

  Oulala

Ni indirimbo ya Ruti Joël uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Rumata’. Indirimbo nshya yanditse afashijwe na Tizzo wahoze mu Itsinda rya Active.

Ni indirimbo uyu muhanzi yise ‘Ouh Lala’. Yabwiye IGIHE ko ari indirimbo yanditse iri mu murongo w’izo yiyemeje gukora zizaba ziri kuri album ye ya mbere ashaka ko izamugaragaza uwo ari we mu muziki.

Iyi ndirimbo yayanditse afashijwe na Mugiraneza Thierry uzwi ku izina rya Tizzo, wamenyekanye muri Active. Avuga ko yamufashije kuko asanzwe afashwa n’abandi bantu benshi bamuba hafi kandi akaba ari inshuti ye.

  Ibyawe

Ni indirimbo y’umuhanzi Sean Brizz uri mu banyempano bafite ubuhanga buhambaye muri Muzika Nyarwanda. Ni indirimbo y’urukundo igaruka ku musore wanyuzwe.

  City Boy

Ni album nshya ya Ntare Senga Moses ukoresha amazina ya Nillan YNB [Ya Ntare] ikozwe mu buryo bw’amajwi yahurijeho abahanzi batandukanye biganjemo abakizamuka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore usanzwe anatunganya indirimbo yavuze ko iziri kuri iyi album nta kintu kidasanzwe cyatumye azihimba ahubwo byamujemo bya gihanzi.

Ati “Guhimba indirimbo ziri kuri iyi album nta kindi kintu kirenze ahubwo ni nk’uko buri muhanzi wese aba afite inzozi zo kugira album. Yari nko kwiha ikizamini. Impamvu nayise City Boy n’uko numvise ari izina ryumvikana. Umuntu uryumvise yumva uko iteye.”

Harimo Kivumbi King, Okkama ugezweho mu ndirimbo “Iyallah”, ET ukunzwe mu yitwa “Kantona” yahuriyemo na Dj Pyfo na Kenny K-Shot, Dani Kardi ndetse na Mistaek. Iyi album iriho indirimbo 10 zakozwe na Mantra Made, Urumiya ndetse na Spaceman bakozeho enye mu gihe Nillan YNB we yakozeho indirimbo esheshatu gusa.

Ushaka kureba izi ndirimbo ziri kuri album ye nshya wakanda hano.

  Akantu

Ni indirimbo ya Mugabutsinze Moïse [Moses] wahoze mu itsinda rya Yemba Voice yari ahuriyemo n’abandi barimo Kenny Sol ndetse na Bill Ruzima ryatandukanye mu 2019.

Igaruka ku rukundo nayo. Ivuga ku musore ushaka guhura n’umukunzi we bakaganira byimbitse.

  Rukundo

Ni indirimbo y’itsinda rya Roberto & Salome. Iri tsinda rya Marie Salome Iratwibuka ndetse na Robert Nshimiyimana rigamije kwagura umuziki wo muri Kiliziya Gatolika ugashinga imizi.

Iyi ndirimbo yabo nshya nk’uko izina ryayo ribivuga, igaruka ku rukundo. Marie Salome Iratwibuka uri muri iri tsinda ryayiririmbye yavuze ko muri rusange igaruka ku rukundo hagati y’abantu.

  Ishyano

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Elisha The Gift wari uhagarariye u Rwanda akagera muri ½ cy’amarushanwa ya East Africa’s Got Talent’ ntabashe gukomeza. Igaruka ku bantu bashaka kwishimisha. Nayo iri mu njyana ya ‘‘Amapiano’’ igezweho.

  Mukerarugendo

Yakozwe n’umuhanzi Inzora Bénoît. Uyu muhanzi amenyerewe mu njyana gakondo aho akorera mu itsinda Inzora rizwi cyane mu gususurutsa ibirori ari nawe warishinze akaribera n’umuyobozi.

Iri tsinda ryashinzwe mu mwaka wa 2014 aho abarigize bose uko ari batatu (Inzora Bénoît, Inzora Janvier na Inzora Germaine) babarizwaga mu Itorero Ndangamuco ry’Intayoberana.

Inzora yasohoye iyi ndirimbo y’amateka y’ubuhunzi bw’Abanyarwanda mu 1959 aho iyo uyikurikiranye usangamo amazina y’imisozi yo mu bihugu by’abaturanyi ba Uganda na Tanzania kuko ariho Abanyarwanda benshi bameneshejwe berekeza.

Iyi ndirimbo umwimerere wayo wakozwe n’umusaza witwaga Nkubito Desiré uzwi nka Cyamutamu uherutse gutabaruka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .