00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayonza: Umurambo w’umugabo watahuwe mu mazi uziritse amaboko

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 November 2021 saa 09:55
Yasuwe :

Umurambo w’umugabo w’imyaka 40 wari utuye mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, wasanzwe mu mazi uzirikiye inyuma amaboko.

Uyu murambo wagaragaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Bwinyana, Akagari ka Rusave mu Murenge wa Murama.

Amakuru avuga ko ku wa Kane yari yiriwe ari muzima aganira n’abaturanyi be, bigeze ku mugoroba ngo ajya mu kabari gusangira na zimwe mu nshuti ze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu mazi ku kiraro kigabanya Umurenge wa Murama na Kabarondo ngo bikaba bigaragara ko ari abantu bamutayemo nyuma yo kumukubita.

Ati "Ni umuturage wacu mu Mudugudu wa Byinyana, ntabwo turamenya icyo bamujijije gusa birashoboka ko ari urugomo rusanzwe, ku mugoroba bari bari kumwe basangira inzoga bukeye umurambo we uboneka mu mazi, kuri ubu hamaze gufatwa batanu bari kumwe na we, mu bimenyetso bigaragara ku murambo ni uko yabanje gukubitwa akanahambirwa amaboko bakamuta mu mazi."

Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bintu babona byateza umutekano muke hakiri kare ngo kuko byabafasha cyane. Yavuze ko kandi kuri ubu batanu bafashwe bakekwaho kwica uyu mugabo bashyikirijwe RIB sitasiyo ya Rwinkwavu kugira ngo bakomeze gukorwaho iperereza.

Ibiro by'Umurenge wa Murama aho uyu mugabo yari atuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .