Iri serukiramuco ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Makanyaga yataramiye Abanyarwanda ashyigikiwe n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi basanzwe bafatanya mu bitaramo bitandukanye akora.
Makanyaga yakoze iki gitaramo yizihiza isabukuru y’imyaka 51 amaze mu muziki. Uyu musaza ni umunyamuziki ukunda gukora kandi wuzukuruje. Yakuze akunda umuziki yiyemeza kuwuteza imbere n’ubwo yagiye agira intege nke nk’abandi bose.
Makanyaga avuga ko umuziki w’u Rwanda uri gutera imbere ashingiye ku bikorwa bitandukanye abona bikorwa nk’ibitaramo biteza imbere abahanzi.
Yagaragaje ko n’ubwo amaze igihe kinini mu muziki, ababazwa no kubona abahanzi badashyira hamwe.
Ati “Ikintu kintera amakenga cyane ni ukudafatanya bihagije. Mugenzi wawe akakubwira ati dufatanye ugashaka kumuhunga kuko wenda umurusha sinzi niba ari imibereho cyangwa kwamamara.”
Yavuze ko abahanzi bakwiriye gushimishwa n’iterambere rya bagenzi babo. Ati “Niba ateye imbere uyu mwaka, mba nzi ko ari njye utahiwe ubutaha kuko ndamureberaho, impamvu ateye imbere bigatuma nanjye nkora iyo bwabaga kugira ngo ntere imbere.”
Uyu muhazi yavuze ko abahanzi bakwiye guhanga babungabunga umuco. Avuga ko imyaka 51 ishize akora umuziki ayifiteho urwibutso rw’uko yabitangiye yumva atari ibintu bizamuha umugati, ariko uko iminsi yagiye yicuma yageze kuri byinshi.
Muri iki gitaramo, Makanyaga yaririmbye indirimbo nka “Urukundo”, “Nkwemereye urukundo”, “Nshatse inshuti”, "Ibitekerezo", "Rubanda" n’izindi.
Uyu muhanzi yabaye uwa 11 uririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman na Bruce Melodie, Israel Mbonyi ndetse na Bushali na Aime Bluestone, Yverry , igitaramo cyo kunamira cyo kunamira Jay Polly na Marina na Calvin Mbanda baherukaga muri ibi bitaramo.
Amafoto: BJC/ East African Promoters(EAP)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!