Ni indirimbo ije ikurikira iy’uyu muhanzi yaherukaga gukora mu kwezi gushize yise ‘My Vow’. Izi ndirimbo zombi zihuriye ku kuba amashusho yazo hafi ya yose yarafatiwe mu bukwe.
Mu gitero cya mbere hari aho agira ati “Nsekera mwana nkunda, ngaho ngwino unyegere yego sha, uri umwamikazi wanjye wa Sheba.”
Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane abakunda uyu muhanzi.
Mu mashusho yayo hagaragaramo abantu batandukanye bakomeye mu ruganda rwa muzika nyarwanda bagiye gushyigikira uyu muhanzi ubwo yari yakoze ubukwe barimo nka K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro n’abandi batandukanye.
‘My Vow’ yabanjirije iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zishimiwe cyane. Yarebwe n’abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ibiri. Ubu abarenga miliyoni esheshatu bamaze kuyireba mu kwezi kumwe.
Umwamikazi w’i Sheba uvugwa muri iyi ndirimbo ya Meddy azwi cyane muri Bibiliya nk’umwe mu bagore b’Umwami Salomo wayoboye Isirayeli. Banabyaranye umwana w’umuhungu nk’uko inyandiko zitandukanye zibivuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!