00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yasohoye ndirimbo ya kabiri yahimbiye umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 September 2021 saa 06:46
Yasuwe :

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Queen of Sheba’ ibaye iya kabiri yahimbiye umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze muri Gicurasi.

Ni indirimbo ije ikurikira iy’uyu muhanzi yaherukaga gukora mu kwezi gushize yise ‘My Vow’. Izi ndirimbo zombi zihuriye ku kuba amashusho yazo hafi ya yose yarafatiwe mu bukwe.

Mu gitero cya mbere hari aho agira ati “Nsekera mwana nkunda, ngaho ngwino unyegere yego sha, uri umwamikazi wanjye wa Sheba.”

Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi mu bakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane abakunda uyu muhanzi.

Mu mashusho yayo hagaragaramo abantu batandukanye bakomeye mu ruganda rwa muzika nyarwanda bagiye gushyigikira uyu muhanzi ubwo yari yakoze ubukwe barimo nka K8 Kavuyo, Emmy, Adrien Misigaro n’abandi batandukanye.

‘My Vow’ yabanjirije iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi zishimiwe cyane. Yarebwe n’abarenga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ibiri. Ubu abarenga miliyoni esheshatu bamaze kuyireba mu kwezi kumwe.

Umwamikazi w’i Sheba uvugwa muri iyi ndirimbo ya Meddy azwi cyane muri Bibiliya nk’umwe mu bagore b’Umwami Salomo wayoboye Isirayeli. Banabyaranye umwana w’umuhungu nk’uko inyandiko zitandukanye zibivuga.

Iyi ni indirimbo ya Meddy ya kabiri yihimbiye umugore we
Meddy amaze igihe kitari kinini akoze ubukwe
Meddy yaririmbiye umugore we indi ndirimbo nyuma ya My Vow yakunzwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .