00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muneza Shema Audace, umuhanzi mushya ku isoko rya Muzika Nyarwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 September 2021 saa 05:09
Yasuwe :

Umuhanzi Nyarwanda Muneza Shema Audace uri mu bari kuzamuka arifuza gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga ndetse akagira itafari ashyira kuri muzika Nyarwanda kugira ngo ikomeze gutera imbere.

Muneza avuga ko yakuze afite impano yo kuririmba, ariko akaza kwinjira mu muziki mu 2017, ubu afite indirimbo icyenda zirimo eshanu yakoze mu buryo bw’amashusho.

Yakoze indirimbo zirimo “Lover’s day”, “Freestyle” yakoranye na B-Threy n’izindi, akaba afata umuhanzi Bruce Melodie nk’icyitegererezo mu muziki.

Uyu musore utuye mu Mujyi wa Moncton muri New Brunswick, muri Canada yabwiye IGIHE yahagurukiye gukora umuziki utanga ibyishimo no gususurutsa Abanyarwanda kandi agakora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ngomba gukora umuziki utanga ibyishimo ku Banyarwanda n’abanyamahanga bashimye inganzo yanjye.”

Nk’umuhanzi ukorera muzika hanze y’u Rwanda atangaza ko agomba kuba inyenyeri itanga ibyishimo n’ubwo inzira ikiri ndende ariko yizera ko bizacamo.

Ati “Ndi kugerageza, ndashimira abantu bose bakomeje kunyereka ko bashyigikiye muzika yanjye, bimpa imbaraga nanjye sinzabicisha irungu.”

Muneza yavuze ko abona muzika Nyarwanda imaze gufata indi ntera mu gutera imbere, akemeza ko abahanzi barimo Meddy, The Ben na Bruce Melodie abigiraho byinshi cyane.

Muneza Shema Audace, ni umuhanzi mushya ku isoko rya Muzika Nyarwanda
Uyu musore ashaka gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .