Indirimbo ’Wowe’ D yagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, ikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho azasohoka mu mpera z’uyu mwaka.
Ni indirimbo irimo ubutumwa bw’urukundo rw’umuhungu n’umukobwa bamaze gushinga imizi badafite ubwoba no gushidikanya ku rwo bakundana.
Mu kiganiro na IGIHE, Prince Salomon yavuze ko yahisemo kwisunga Davis D nk’umuhanzi w’umuhanga kandi ugezweho.
Ati "Impamvu nahisemo gukorana na Davis D ni uko ari umuhanga kandi akaba umuhanzi nkunda mu Rwanda kandi uhagaze neza mu muziki. Kuri njye, Davis D ni umuhanzi ufite umwihariko mu Rwanda kandi n’indirimbo ze usanga zifite umwihariko, atandukanye n’abandi bahanzi."
Yavuze ko ari nayo mpamvu yizeye ko indirimbo ye izagera kure bitewe n’uko ari indirimbo y’urukundo kandi yakoranye n’umuhanzi ukomeye.
Indirimbo ’Wowe’ yakozwe inatunganywa mu buryo bw’amajwi muri The Mane Music, ikorwa na Producer Ayoo Rash.
Prince Salomon avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo afite imishinga n’abahanzi batandukanye barimo Kevin Kade n’abandi.
Uyu musore yatangiye umuziki mu 2020. Amaze gukora indirimbo zirimo Ninde, Uramurika n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!