00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riderman, Gabiro, Sarah Uwera bakoze mu nganzo: Indirimbo nshya Nyarwanda zikunzwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 October 2021 saa 02:36
Yasuwe :

Buri mpera z’icyumweru IGIHE yiyemeje gushakisha indirimbo nshya zafasha abantu kwinjira muri Weekend cyangwa kurangiza icyumweru bari mu byishimo.

Muri uwo mujyo twahisemo gusangiza abakunda umuziki w’ingeri zitandukanye indirimbo zabafasha muri izi mpera z’icyumweru mu gihe baba bari mu rugo cyangwa ahandi hantu hatandukanye. Zirimo izihimbaza Imana, izisanzwe nka Hip hop, Afro Beat n’izindi izo ari zo zose.

Mu bahanzi bigaragaje cyane mu ndirimbo nshya muri iki Cyumweru harimo Riderman, umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, Gisa cy’Inganzo, Gabiro Guitar, Sarah Uwera uzwi cyane muri Ambassadors of Christ n’abandi.

Umwana w’umuntu

Ni indirimbo y’Umuhanzi Sarah Uwera (Sanyu) uri mu bafite igikundiro mu muziki wo guhimbaza Imana . Irimo ubutumwa bukebura abantu banze kureka ibyaha.

“Umwana w’Umuntu” ni indirimbo ya gatatu Uwera Sarah yashyize hanze kuva mu mpera za 2020 ubwo yinjiraga mu muziki nk’umuhanzi wigenga. Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 40 yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Bruce na Boris mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh.

Yasize Avuze

Ni indirimbo ya Padiri Rushigajiki Jean-Pierre uzwi ku mazina ya P Pierrot, yasohotse tariki 08 Ukwakira 2021. Yatunganyirijwe kwa Producer Emmy Pro.

Pierrot ni umupadri bwite wa Arkidiyosezi ya Kigali, ubu akaba akorera ubutumwa kuri Cathédrale Saint-Michel. Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bw’inama z’ubuzima, imyitwarire, uburere, kwirinda ishyari no kubaha bose.

Unyuzure
Ni indirimbo nshya ya El Shaddai Choir. Irimo isengesho ryo gusaba Imana gufasha abantu bayo bagakomera kandi bakagirira umumaro ababitezeho ubufasha cyane abo mu muryango. Igaruka kandi ku muntu ufite inshingano zo kuyobora Imana ariko akaba atabayobora adafashijwe nayo.

Iwacu

Umuhanzi Kavange Jean Sabin [Kavange] ubarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Iwacu’ yumvikanisha urukumbuzi afitiye u Rwanda.
Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba avuga ko mu Rwanda ari heza, bityo ko amahanga ahanda. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer HolyBeat inononsorwa na Producer Jay P. Ni mu gihe amashusho yakozwe na JP Classic ubarizwa mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Complete Me

Ni indirimbo nshya ya Riderman yakoranye na Amalon. Iyi ndirimbo ibaye nk’igarura Amalon wari umaze igihe atari kugaragara mu muziki w’u Rwanda ndetse yasohowe mu gihe Riderman ashaka kugarura Ibisumizi.

Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album nshya ya Riderman yise ‘Kimirantare’. Iyi album iriho izindi ndirimbo uyu muhanzi amaze iminsi asohora nka ‘Baby boo’, ‘Umuhanda w’amacupa amenetse’ na ‘Haje gushya’.

La-La
Ni indirimbo y’umuhanzi LIL K HPB ubusanzwe witwa Owen Berel Karagira. Iyi ndirimbo igaruka ku musore uba winginga umukobwa ngo basabane mu ijoro ryose bari bumarane.

LIL K HPB kuva mu 2018 yakoreraga ibikorwa bye muri Green Ferry Music studio ya Dr Nganji. Uyu muhanzi mu mwaka ushize yari umwe mu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya ‘Take Back the Mic’ ryahuriyemo abanyempano batandukanye muri Afurika bo mu bihugu nka Ghana, Kenya, Mauritius, Nigeria, Rwanda yari ahagarariye na Afurika y’Epfo.

Mariya

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Uwimana Aïsha wamenyekanye nka Ciney. Ishushanya umukobwa witwa Mariya ushaka umukunzi ariko akagenda agira impungenge zo gutagaguza urukundo kuko agenzura abasore bose baba bamutereta agasanga bamwe ni abasinzi, abandi bashaka kujya bamusambanya bigatuma kujya mu rukundo bimugora.

Ciney yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iyindi yari yakoze mu minsi yashize yise ‘For me’ yahimbiye abantu bashaka kwishimisha yo kubyina.

Mu kwaha

Ni indirimbo nshya ya Bushali iri mu njyana ya Drill igezweho muri iki gihe. Bushali avuga ko iyi ndirimbo ayandika yari ari kwibaza aho Kinytrap iri kugana.

Iyi ndirimbo ye yakozweho na Dr. Nganji ndetse na B8 FILMS. Bushali yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Birashoboka’ yahuriyemo na Icenova na Daara J Family.

Koma

Ni indirimbo nshya y’ Umuririmbyi Gabiro Gilbert [Gabiro Guitar]. Igaruka ku musore wakunze umukobwa akamera nk’uwaguye muri koma kubera ko yatumye atongera gutekereza abandi.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Real Beat mu gihe Mix & Mastering byakozwe na Niz Beatz. Amashusho yayo yayobowe na Sean Gilbert.

Mi Vida

Ni indirimbo ya Gisa cy’Inganzo na Doris Mugisha ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Doris the Poet bavukana kwa se wabo. Gisa yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo.

Doris the Poet asanzwe avuga imivugo ndetse afite uwitwa ‘Amarira y’abirabura’ aheruka gushyira hanze.

Kabisa

Ni indirimbo y’umuhanzikazi mushya witwa Uwera Justine wahisemo izina ry’umuziki rya Onika. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ayoo Rash naho amashusho akorwa na Nkotanyi Frerry.

Ivuga ku mukobwa ukunda umusore byo gupfa akamubwira gukomereza ku murego barimo mu rukundo rwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .