00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Umuraperi Einar yishwe arashwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 23 October 2021 saa 10:50
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunya-Suède, Nils Gronberg wamenyekanye nka Einar yishwe arashwe ku wa Kane w’iki cyumweru. Bamurasiye mu kajagari ka Hammarby Sjostad kari mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Stockholm.

Reuters yatangaje ko kugeza ubu nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi gusa impungenge ni nyinshi ku bwicanyi bukozwe n’udutsiko tw’amabandi bukomeje kwiyongera.

Einar yishwe nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yashimuswe agahohoterwa n’abaraperi bagenzi be ndetse bamwe muri bo barimo na Yasin Byn bahawe igihano cy’igifungo.

Ku myaka 19, yari umwe mu bahanzi bakunzwe n’abatari bake urebeye ku babarirwa mu mamiliyoni bumva indirimbo ze ku mbuga ndetse yegukanye ibihembo bitandukanye birimo n’ibya Grammy bitangirwa muri Suède. Mu myaka itatu yari amaze akora umuziki yakoze album enye ziganjeho indirimbo za HipHop yo mu bwoko bwa Gangster-rap.

Minisitiri w’Intebe wa Suède, Stefan Lofven, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, TT, ko inkuru y’urupfu rwa Einar yashenguye benshi.

Ati “Ubuzima bw’uwari ukiri muto bwashyizweho iherezo kandi numvise ko yari asobanuye byinshi kuri benshi. Biteye agahinda.”

Ibyaha bikorwa n’udutsiko tw’amabandi dukoresheje intwaro muri icyo gihugu bikomeje kwiyongera ku buryo mu myaka makumyabiri ishize cyakuwe mu biberamo ubwicanyi bwitwaje imbunda ku kigero cyo hasi mu Burayi, kikagera mu byo bugaragaramo cyane.

Abashinzwe iby’amategeko batanga impuruza ko hakwiye kwimakazwa umuco wo gukumira ibyo byaha hakiri kare bikava mu mvugo bigashyirwa mu bikorwa.

Einar azwi mu ndirimbo zakunzwe na benshi nka “Katten i Trakten” na “Nu Vi Skiner” zo mu 2019, iyitwa “Tesla” yakoranye na Macky n’izindi nyinshi.

Zimwe mu ndirimbo za Einar :


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .