00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amwe mu mafoto yaranze ubukwe bw’umuhanzi Emmy

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 December 2021 saa 01:42
Yasuwe :

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy yarushinze na Umuhoza Joyce [Hoza] bari bamaze igihe bakundana.

Aba bombi bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza. Emmy asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Emmya yanditse kuri Instagram amagambo aherekejwe n’amafoto y’ubukwe bwe na Hoza, agira ati “Nkaba negukanye umwana.”

Muri Mutarama Emmy yagiye mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko. Na we nta kuzuyaza yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z’urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

Emmy warushinze yavuzwe mu nkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities. Bakundanye mu 2011 mbere y’uko uyu muhanzi ajya muri Amerika mu 2012.

Mu 2016 yakundanye n’umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyamga ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi yasobanuye iby’ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati ‘ntawe’.

Emmy mu muhango wo gusaba no gukwa
Emmy n'abasore bari bamwambariye
Umuhanzi Emmy yarushinze nyuma y'igihe mu rukundo na Hoza
Umuhoza Joyce Hoza yabaye umugore wa Emmy mu buryo bweruye
Umuhoza Joyce Hoza yari amaze igihe akundana na Emmy
Emmy na Hoza barushinze
Emmy na Hoza bari bahurije hamwe inshuti n'imiryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .