Uyu muhanzikazi yabigarutseho ubwo yakoreraga igitaramo ahitwa The Hotel Cafe i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangaje ko yabwiwe ko atazigera abyara ariko ntabyizere kugeza ubwo mu ntangiro z’iki cyumweru ahuye n’ikibazo cyo gukuramo inda.
Ati “Mu gihe kirekire gishize nabwiwe ko ntazabyara ariko sinabyizera. Ntabwo nizera ibinyoma. Nafashe umwanzuro kuba nagira umwana njye ubwanjye, ibitangaza bibaho mu gihe gito. Uyu mwaka wambereye mubi mu buzima. Nabuze umwana wanjye ariko nizera ko ngiye kongera nkamera neza .”
Mbere yo kujya muri iki gitaramo, Jessie J yari yabanje gutangaza ko umuziki wagiye umufasha kuva yatangira kuririmba kuva mu bwana bwe, kandi na n’ubu bikaba ari ko bimeze.
Jessie J we ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye bo mu Bwongereza. Yavutse ku wa 27 Werurwe 1988 mu Mujyi wa Londres. Yatangiye kuririmba afite 11.
Yatangiye kumenyekana cyane mu 2010 ubwo yasinyaga amasezerano muri Republic Records, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise "Do It Like a Dude", iyitwa "Price Tag" yakoranye na B.O.B yagiye hanze mu 2011 n’izindi nyinshi zari ziri kuri album ye yise ‘Who You Are’.
Mu miririmbire ye yibanda ku njyana nka R&B, Pop, Pop rocks, Soul, Electronic na Hip Hop. Yatangiye gukora umuziki by’umwuga guhera mu 2005.
.@JessieJ discusses her heartbreaking miscarriage for the first time onstage at @TheHotelCafe last night 💔
(1/2) pic.twitter.com/S90JWisMtR
— Jessie J News (@JessieJUpdate_) November 25, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!