00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Conspiracy Theory, uburyo bukoreshwa muri dipolomasi bushobora kurusha ubukana igisasu kirimbuzi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 3 March 2018 saa 09:29
Yasuwe :

“Conspiracy Theory”, cyangwa “Théorie du complot” mu Kinyarwanda wavuga ko ari “nk’Ihame ry’ubucakura n’ubugambanyi”, bumwe mu buryo bwifashishwa mu mibanire y’ibihugu cyangwa abantu n’abandi.

Ni ihame kandi rishobora kwifashishwa n’ibihugu bikize byigarurira ibikennye cyangwa abaherwe bo ku isi bikaryifashisha mu gutuma ubutunzi bwabo bukoreshwa mu kwigarurira imitima ya bamwe mu bategetsi b’ibihugu bikennye, babaha ruswa zo ku rwego ruhambaye, bityo abo bategetsi bagatanga uburenganzira kuri abo baherwe bwo gushora imari zabo muri ibyo bihugu cyangwa bagasahura ubukungu bwabyo ntacyo bikanga.

Umwe mu bahanga mu by’ibitekerezo witwa Philippe Huneman yigeze kwandika avuga ko bigoye kwemeza ko ubutegetsi ku isi butangwa n’abakene koko mu cyo abantu bita “Demokarasi”.

Yagize ati “Byasaba kubanza kwigira injiji kwemeza ko abakene mu isi ari bo bagena uko ibintu bikwiriye kumera kurusha abaherwe bayirimo”.

Mugenzi we witwa Spinoza na we yunzemo ati “Erega igitera Imana kwitwa ko itegeka byose ni uko itaboneka ifite imibiri n’amaraso nk’iby’abantu”.

Akomeza avuga ko ari nayo mpamvu imbaraga ziyobora isi atari izigaragagara n’amaso ahubwo abaherwe ngo nibo bategeka isi rwihishwa, bakanagena ibiyikorerwamo nk’uko tubikesha urubuga Philomag.com.

Zimwe mu ngero z’aho “ Conspiracy Theory” yagiye igaragaza imbaraga zayo

Mu mwaka wa 2011: Ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA) byitwikiriye inkunga iki gihugu cyateraga Serivisi z’Ubuzima muri Pakistan, bwifashishije intasi zabwo, zitegura gahunda yo gukingira indwara y’umwijima mu gace ka Abbottabad Bin Laden yari acumbitsemo.

CIA kuva ubwo yahise ibona amakuru ya nkenerwa, ayihamiriza ko ariho Ben Laden yabarizwaga koko, niko gutegura igitero cy’abakomando ba Amerika baje no kumuhitana, iki gitero kikaba kigaragaramo ubucakura bwanagizwemo uruhare n’abaganga bari mu ishusho y’ibikorwa by’ubutabazi.

 Ku wa 05 Ugushyingo 2016: Ikinyamakuru Le Courrier International cyandikirwa mu Bufaransa cyashatse kugoreka amateka y’abakobwa b’abaganga baturuka mu gihugu cya Bulgaria, bigeze gutera inshinge zifite Virusi itera SIDA abana b’abanya-Libya 200 ku gihe cy’ubutegetsi bwa Colonel Mouamar Gaddafi.

Mu buryo bwo kujijisha amahanga, icyo kinyamakuru cyavuze ko abo baganga bakimara gufungurwa, bagitangarije ko barenganaga, ko ahubwo ari Serivisi z’Ubutasi za Libya zabikoze, kugira ngo Gaddafi ahembere urwango ku Burayi.

 Muri Mutarama 2015 : Inzu ikinyamakuru Charlie Hebdo cyazobereye mu kwandika inkuru zishushanyije yatewe n’ibyihebe biyimishaho ibisasu, bamwe mu banyamakuru baricwa kubera igishushanyo iki kinyamakuru cyari cyakoze ku ntumwa y’Imana Muhamad.

Bamwe mu bari bagize itsinda Réseau Voltaire ryaharaniraga ukwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo mu Bufaransa barajijishije, bavuga ko Isiraheli na Amerika ari byo byishe abanyamakuru ba Charlie Hebdo, kugira ngo bashyire icyasha ku idini ya Islam muri icyo gihugu.

 Vuba aha mu Ukwakira 2014 abantu bibuka Umwongerezakazi, Jane Corbin waje mu Rwanda yitwikiriye kuba umunyamakuru wa BBC mu bihe mu byo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aho kuvuga kuri iyo jenoside yigiriye mu byo gukora Filime mbarankuru yise “Rwanda’s Untold Story”, yari yuzuye guhakana no gupfobya Jenoside.

Uru narwo ni urugero ruhambaye rw’ukuntu “Conspiracy Theory” ishobora kugira uruhare mu gusenya isi igoreka ukuri, ititaye ku kuri kw’ibintu, aho bene ubwo bugambanyi buyikorerwamo bwita ku nyungu z’abafite agatubutse, hakirengagizwa byinshi kubera ruswa iba iri gukoreshwa n’abakomeye.

 Umwenda w’amayero miliyoni 50 bivugwa ko Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yari afitiye Mouamar Gaddafi mbere y’uko yicwa nawo ufatwa nka “Conspiracy” Sarkozy yakoreye Gaddafi kugira ngo atamwishyura.Uyu mwenda bivugwa ko Sarkozy yawuhawe ngo yiyamamaze mu matora.

Ubwo mu Bufaransa hamaganwaga igitero cyagabwe ku biro by'ikinyamakuru Charlie Hebdo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .