00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haratutumba intambara ikaze hagati y’u Burusiya na Amerika ishobora kuzatigisa Isi kubera Syria

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 24 February 2018 saa 03:07
Yasuwe :

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bemeza ko bitinde bitebuke muri Syria hazaduka intambara karundura kandi izatigisa Isi, aho ibihugu by’ibihangange birimo u Burusiya na Amerika bizasakirana.

Muri Werurwe uyu mwaka Syria izaba imaze imyaka umunani mu ntambara z’urudaca, bivugwa ko zimaze kugwamo abarenga 450.000 naho abarenga Miliyoni imwe bakazikomerekeramo mu gihe abarenga miliyoni 12 bavuye mu byabo.

Ikibazo cyagize ubukana ubwo abanya-Syria batari bake batahwemaga kwinubira guhora mu bukene, bavuga ko baterwa n’ubutegetsi bubi bwa Bashar al-Assad.

Mu nkundura yo kwivumbagatanya ku butegetsi mu bihugu by’Abarabu yitiriwe ‘Arab Spring’ yahiritse ubutegetsi bwa Zine el Abdine Ben Ali muri Tunisia na Hosni Mubarak mu Misiri, bamwe mu baturage ba Syria batari bishimiye ubutegetsi bwa Assad ntibasigaye inyuma, ariko ababera ibamba, bamwe barafungwa abandi baricwa, intego y’imyivumbagatanyo igamije guhindura ubutegetsi ipfuba gutyo hatangira intambara.

Muri Nyakanga 2011, bamwe mu bahoze mu Gisirikare cya Syria [ SDF] bishyize hamwe barema umutwe w’inyeshyamba, bawita The Free Syrian Army, wahise unabona inkunga z’intwaro, ubutasi na dipolomasi wahabwaga n’ibihugu by’ibihangange ku Isi birimo; Amerika, u Bufaransa ndetse n’u Bwongereza.

Ku rundi ruhande ariko Assad nawe ntiyari yicaye ubusa, kuko yakoze ku ncuti ze, ku isonga harimo igihugu cya Iran, u Burusiya ndetse n’ubw’Umutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban.

Amerika, u Burayi na Arabia Saudite babibonye batyo, biyemeza gushimangira ubufasha ku nyeshyamba zirwanya Assad ndetse u Bufaransa bunohereza ubwato bwabwo bugwaho indege bwitwa Charles De Gaulle mu karere Syria iherereyemo.

Mu 2013 byagaragaye ko Amerika iri gukoresha ingufu zidasanzwe mu gushaka guhirika Assad, ubwo iki gihugu kibinyujije mu Rwego rw’Ubutasi rwacyo, CIA, cyarekuraga amadolari miliyoni 500 yo gutoza inyeshyamba zirwanya Assad.

Amerika kandi yanarashe ibisasu bisaga 59 byo mu bwoko bwa Tomahawk birasirwa ku mato, bisenya ibigo by’ingabo za Syria zirwanira mu kirere, byabaye nk’ikimenyetso cy’uko intambara yari itangiye guhindura isura nubwo Amerika yitwazaga ko iri gusenya intwaro z’ubumara za Syria.

U Burusiya bukimara kubona imbaraga Amerika n’u Bufaransa biri gushyira mu gushaka gukuraho Bashar al-Assad, bwahise bwanzura kurasa inyeshyamba zifashwa na Amerika, ariko nabwo bukoresha amato y’intambara yari ku bilometero 1000 mu Nyanja ya Caspian. Ni ibisasu ngo byasize bihahamuye inyeshyamba zirwanya Assad.

Kuva ubwo amahanga yabibonye nko gushaka kwerekana igihagararo cyabwo muri Syria, ndetse byasaga na gasopo yahabwaga ibindi bihugu ko nibiba aho kurwana intambara yeruye u Burusiya buzabisukaho umuriro bitari bwabone.

Intambara yeruye niyo izakemura ikibazo cya Syria

Kuva aho u Burusiya bufatiye icyemezo cyo kohereza muri Syria indege zo mu bwoko bwa SU-57, ziguruka nta rusaku kandi ngo nta Radar ishobora kuzibona, ibihugu bitari bike byo mu Burengerazuba bw’Isi byabifashe nk’aho u Burusiya bwaba bushaka kwitegura intambara na Amerika ku buryo bweruye muri Syria.

Iyi ni intambara abasesenguzi bemeza ko ishobora kwaduka isaha iyo ariyo yose, cyane ko amayeri y’uko buri ruhande, yaba Amerika cyangwa u Burusiya, rubona ko gukoresha inzira yo gufasha inyeshyamba mu gushyigikira Assad cyangwa kumurwanya nta musaruro byatanze.

Ikindi baheraho ni uko mu gihe intambara zisa n’izagabanyije ubukana muri Syria, kuri ubu ataribwo ibihugu by’ibihangange bihuriye ku ntambara yo muri iki gihugu byakabaye byibutse kuzana intwaro kabuhariwe, zirimo n’izo ndege za Sukhoi SU-57 z’u Burusiya.

Ubusanzwe izi ndege z’intambara ngo ntizisanzwe kandi zigezweho cyane kuko zidapfa koherezwa ahabonetse hose hatari ukwikanga intambara zikaze, dore ko ari n’ubwoko bushya kandi bugezweho mu ntambara zo mu kirere, bukoreshwa n’igisirikare cy’u Burusiya. Gusa iby’intambara ikaze izaduka muri Syria ni ukubitega amaso.

Ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bushyigikiwe n'u Burusiya nabwo bwamaze kohereza abakomando b'inkorokoro muri iki gihugu
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite intwaro karahabutaka muri Syria aho zishyigikiye ibikorwa byo gukura ku butegetsi Perezida Bashar al-Assad nawe wanze akaba ibamba
Mu minsi ishize Ingabo za Amerika zari zimaze iminsi ziryamiye amajanja zishaka kubuza Ingabo za Turikiya kuba zakwinjira mu gace ka Manbij
Soukhoï Su-34, imwe mu ndege zikomeye z'intambara z'u Burusiya zigaragara muri Syria
Iki gihugu cyabaye ikotaniro ry’intambara, aribyo bitumye abasaga miliyoni 12 bari gusembera mu bice bitandukanye nyuma yo kuva mu byabo
Muri Werurwe uyu mwaka Syria izaba imaze imyaka umunani mu ntambara z’urudaca
Imitwe yitwaje intwaro ikomeza kuvuka umunsi ku wundi muri iki gihugu
Abarenga miliyoni 12 bavuye mu byabo kubera intambaro z'urudaca zimaze igihe muri Syria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .