00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku bwikorezi bukorerwa mu nyanja bufatiye runini ubukungu bw’isi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 1 February 2018 saa 12:26
Yasuwe :

Politiki y’ikusanyabukungu igena uburyo bwo guhanahana ibicuruzwa no gukuraho inzitizi mu by’ubucuruzi mpuzamahanga, ni kimwe mu bintu bituma buri wese abasha kumva akamaro k’ubwikorezi bukorerwa mu nyanja ngari.

Amato ya karahabutaka mu bwikorezi, agereranywa nk’umurongo mugari w’ubucuruzi buhuza ibihugu byateye imbere mu nganda ndetse n’ibitaratera imbere bifatwa nk’abakiriya babyo.

Nk’uko tubikesha urubuga Maxicours.com rwazobereye mu gutanga amakuru agendanye n’ibibera mu mazi magari, uru rwego rw’ubwikorezi rukoresha abakozi babarirwa muri 1 400 000, bakorera mu mato manini agera ku bihumbi 50 ku isi yose, aho bunihariye 90% y’ubwikorezi bwose bukorerwa ku isi.

Ibi bituma inyanja ihinduka ahandi hantu hagereranywa n’indi si ifite ubuzima bwayo budasanzwe.

Imwe mu mihanda yo mu mazi n’ibyambu byamamaye ku isi

Ubusanzwe mu karere k’Amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Aziya ni ho higanje ibikorwa byo gutwara ibintu mu mazi kuko kari hagati y’inyanja nini za Pasifika n’iy’Abahinde.

Ushobora kandi kunyura muri aka gace ukagera kuri Méditerannée uciye ahari umugende wa ya Suez mu Misiri.

Hananyuzwa kandi ibicuruzwa bituruka muri za Singapour, u Buhinde, Ikigobe cya Perse, u Bushinwa, u Buyapani, Indonesia n’ahandi bizanywe muri Afurika nk’uko amato ahanyura ashobora no guca mu majyepfo y’Afurika akagera muri Amerika y’Epfo aturutse muri Aziya bitagoranye.

Bene iyo mihanda yo mu mazi kandi igira amategeko mpuzamahanga ayigenga ku buryo nta gihugu cyapfa kuyiyitirira.

Inzira zizwi cyane ku isi ni nk’ubunigo bwa Gibralitar buri hagati y’ibihugu bya Maroc muri Afurika na Espagne mu Burayi hamwe no ku mugende wo mu bunigo bwa Panama uri hagati ya Amerika y’Epfo n’iya Ruguru.

Ubunigo bwa Ormuz na bwo buri mu bihugu by’Abarabu, buri mu bunyuzwamo amato yikoreye Pateroli ituruka mu kigobe cya Perse.

Nta wasoza iyi nkuru kandi atanavuze ku byambu bikomeye byanditse amateka mu ruhando mpuzamahanga, aho ku isonga haza icyambu cya Shanghai mu Bushinwa, ibyambu bya Hong Kong na Singapour muri Aziya na Rotterdam ku mugabane w’u Burayi.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba na ho havugwa ibyambu bya Mombasa muri Kenya, Dar-es-salaam muri Tanzania, binyuzwaho ibicuruzwa bitari bike byo mu karere ka Afurika yo hagati n’ibiyaga bigari by’umwihariko.

Ubucuruzi bukorerwa mu mazi, imwe mu intandaro y’amakimbirane hagati y’ibihugu

Hari zimwe mu ntambara ku isi zabaga zifite intandaro zishingiye ku mazi ataravugwaho rumwe, urugero ni nk’intambara y’iminsi itandatu Abayahudi n’Abarabu bahanganyemo mu 1967, aho Misiri yari yafungiye Israel amayira ayigeza ku cyambu cya Aqaba, bagahera aho barwana.

Mu 1956 nabwo Misiri yashatse kubuza amato y’amahanga kunyuza ibicuruzwa muri ‘Canal de Suez’, maze Israel, u Bwongereza n’u Bufaransa biyigabaho ibitero birahabohoza.

Ibyihebe na ba rushimusi bo mu mazi…

Ikibazo cy’ibyihebe bikunze kwigarurira amato nyuma bigasaba ingwate ngo biyarekure, kiri mu bikunze kuboneka ku nkombe z’inyanja.

Ku bw’iyo mpamvu, byahagurukije ibihugu by’ibihangange nk’u Bushinwa, Amerika, u Bufaransa, u Budage n’ibindi usanga byarashyize abasirikare babyo mu nyanja zitandukanye, mu rwego rwo guhangana n’ibyo byihebe.

Icyambu cya Mombasa ni kimwe mu bikomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .