00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo Teddy Kaberuka atekereza ku ihirima rya "Socialisme" n’iherezo rya "Capitalisme"

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 15 February 2018 saa 11:25
Yasuwe :

Abantu bibaza ku mahame shingiro y’uburyo ubukungu bw’Isi bwubatse kuko idashobora kubaho nta bukungu n’imicungire yabwo bihamye; imibereho y’ikiremwamuntu igomba gushingira ku gusigasira ubukungu kuko bidakozwe igihe cyagera abantu ntibabone ibibatunga n’ibindi byangombwa nkenerwa mu mibereho yabo.

Ibihugu byimakaza politiki zitandukanye bitewe n’icyerekezo byihaye n’intego bishaka kwimakaza ngo iterambere rirambye rigerweho. Leta zimwe zikorera abaturage ibyo batakwishoboza nko kubaka imihanda, amashuri, amavuriro no kurengera ab’intege nke mu kizwi nka “Capitalisme” mu gihe “Socialisme” yo iteganya ko abaturage bashyirwa hamwe, umusaruro w’ibyo bakora ukajya mu maboko ya leta, ikabagenera ibibatunga.

Impuguke n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yasobanuye ibibazo abantu bibaza bifitanye isano n’ubukungu.

Kaberuka yavuye imuzi ubukungu bushingiye kuri “Socialisme” yasenyutse, anagaragaza ko na “Capitalisme” ishobora kuba iri mu nzira zo guhirima.

IGIHE: Ni ikihe gisobanuro gikwiye guhabwa ubukungu bw’isi?

T.K: Ubusanzwe ubukungu bukomatanye umuntu yakwita ko ari ubw’Isi, bwaje busimbura ubwariho Isi itagira umuntu n’umwe ufite umutungo we wihariye. Isi yariho itagira uburyo ibiyiriho bigenzurwa, nta buryo rusange bw’igenzura ku mitungo y’ibyo abantu babaga bafite bwari buhari, byumvikane ko hari n’ibintu bitagiraga ba nyirabyo ku isi.

Dufashe nk’urugero, amazi magari nk’inyanja, amashyamba, ikirere n’ibindi bintu bihambaye nta muntu ku gite cye wari kubyita umugabane we cyangwa ngo ashobore kubigenzura, kubera ubunini n’ubushobozi bukomeye byasabaga.

IGIHE : Impinduka zigaragara mu rwego rw’ubukungu zaturutse he?

T.K: Icyakuriyeho ni uko hari ibihugu bikomeye byatekereje ku mahame yagakwiye gukurikizwa kugira ngo habeho uburyo buhuriweho n’abatuye Isi bwatuma umutungo wayo n’ibiyikorerwaho bigira gahunda ibigenzura. Ibi byakozwe hagamijwe kubaka ubukungu butuma Isi n’ibiyiriho, buri kimwe cyose kireka kuba nyamwigendaho, ahubwo hakabaho uko bigenzurwa kumvikanyweho n’uko bibyazwa umusaruro.

Nyuma rero hadutse amahame abiri agenga ubukungu bw’Isi ya none, mu byo abantu bamenyereye nka “Capitalisme na Socialisme”, haba mu miterere ya politiki mpuzamahanga, ubukungu, ubucuruzi n’igenamigambi mu mitegekere y’iyi si.

IGIHE: Capitalisme na Socialisme bivuze iki mu bukungu bw’Isi?

T.K: Iyo urebye amateka mu buryo ibihe byagiye bisimburana mu bukungu bw’Isi, usanga hari igihe ibihugu by’ibihangange byicaye bigena imirongo migari y’uko byifuzaga ubukungu bw’Isi bwagakwiriye kuba bwubatse.

Ibihugu by’u Burayi na Amerika byahisemo ko abaturage babyo bajya bikorera ku giti cyabo, bakigenga ku butunzi bwabo, umusaruro uvuye mu byo bakora, bakawutangamo imisoro. Leta zigasigarana inshingano yo gukorera abaturage ibikorwa biremereye batakwishoboza nko kubaka imihanda, amashuri, amavuriro, hamwe no kurengera abafite intege nke. Bene ubwo buryo rero, nibwo bwaje kwitwa ‘‘Capitalisme.’’

Mu myaka ya za 1980, igihe Intambara y’Ubutita yari irimbanyije, Abashinwa n’Abasoviyeti ku ruhande rumwe na Amerika n’u Burayi ku rundi, basaga n’abahanganye mu by’ubukungu, aho imitekerereze n’imikorere ya Capitalisme yaje kumera nk’igenda iganza Socialisme ku Isi, ari nabwo Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zasenyukaga ahagana mu 1991.

Socialisme yo yagiraga iti ‘‘Abaturage babumbirwe hamwe, ibyo bakora bibe ibya leta, leta yo ibagenere ibibatunga byose, ariko bo nta jambo bafite ku micungire y’ubukungu n’umutungo w’ibiva mu mirimo y’amaboko n’ubwenge byabo. Byatumaga byose biharirwa leta nko gutwara ibintu n’abantu, ibiryo, uburezi, imiturire, ubuvuzi n’ibindi.’’

IGIHE: Ni iyihe mpamvu mubona yatumye Socialisme iganzwa na Capitalisme?

T.K: Kimwe mu bintu byateye igisa n’indunduro ya Socialisme ni uko itaje isubiza cyangwa yuzuzanya n’uko kamere muntu iteye. Cyari igitekerezo cyiza ariko kitifitemo ukuri k’uko umuntu aremye, umuntu utagira umutungo we ngo ukitwa uwa leta wose byari bibangamiye kamere muntu.

Ikindi kuba abantu barumvaga bakora cyane cyangwa gahoro, ni ha handi leta izabatunga, byabaye nk’ibizana ubunebwe mu baturage, abafite imbaraga bakumva ko bavunikira abakora gake, bamwe bakanyunyuza imitsi y’abandi.

IGIHE:Ni ibiki bindi byaba byaragize uruhare mu kurangiza Socialisme?

T.K: Kamere muntu inezezwa no gutungwa n’ibivuye mu maboko yayo ndetse kwikunda kwa muntu no kumva icyiza cyose cyahera ku ruhande rwe, muri kamere ya muntu uko ateye, Socialisme yaragukandagiraga.

Kwa guhirimbanira kuba mu b’imbere bitabonekaga muri Socialisme byatumye abumvise iby’uko Capitalisme iteye ahandi bisa n’ibyabateye ishyari.

Nko mu Bushinwa n’u Burusiya, Leta zisanze abaturage bazo batangiye kwikorera utwabo banazamura imitungo ku giti cyabo ku rwego rukomeye, ndetse hari n’aho bahuriraga ku masoko kandi ntacyo byabaga bitwaye.

Kuko uko abaturage batangiraga kwizamura mu kwibeshaho, byabaye nko kugabanya umuzigo kuri leta yari ibafiteho inshingano zo kubabeshaho mbere, uko abakire bitunze bazamura umubare bagacuka kuri leta, ni nako abasigaye babonaga ubufasha bwisumbuye ku busanzwe.

IGIHE: Urashaka kwerekana ko Capitalisme ariyo nziza?

T.K: Oya si uko bimeze. Ikigaragara ni uko abitwaga ko bafite politiki ya Socialisme ubwabo ni bo bayivanze na Capitalisme irisenya.

Ikindi cyagaragaye muri Capitalisme ari naho abayinenga baheraho bavuga ko nayo izagezaho igasenyuka, ni ukuba nyamwigendaho kw’abakire, kwikunda, ukigwizaho inyungu z’umurengera kubera ko ngo batanga imisoro muri leta itubutse, bakibagirwa kubungabunga ibidukikije, kugeza aho ibikorwa by’abashoramari n’abifite bishaka kuzimanganya imibereho ya muntu.

Barangiza amashyamba, inzuzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imyotsi yoherezwa n’inganda bigahumanya ikirere, byose biza bigasenya ya Sosiyete y’abantu, nta gihindutse biri mu bizasiga Capitalisme yihiritse.

Capitalisme ishobora kutagwa nk’uko Socialisme itahirimye burundu, ariko kwa kundi amahame y’izi mpande zombi yivangavanze mu Bushinwa n’u Burusiya na Capitalisme ntizabura ibindi biyitambika, aho kugira ngo Isi irindimuke kubera inyungu z’abakire kandi bake, banasa n’abarusha imbaraga za leta zo mu isi, birashoboka rwose, izahirima.

Impuguke n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka yasobanuye mu buryo bwimbitse imikorere ya “Socialisme” na “Capitalisme” mu bukungu bw'Isi

IGIHE: Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko Capitalisme nayo izisenya ?

T.K: Ubushakashatsi burabigaragaza. Ikindi kuba abantu binubira icyuho kinini kigaragara hagati y’abakene n’abakire bigaruriye ubutunzi n’imitungo ikomeye ku Isi, ubwabyo ni ikibazo kitoroshye kandi kiri ku Isi yose no muri Afurika by’umwihariko aho abakene barushaho kubaho nabi, abakire bagakira bidasanzwe.

Ikigaragara ni uko ibibazo biremerereye Isi uyu munsi wa none ahanini byatewe no kwangirika kw’ikirere, inganda n’ishoramari byazamutse cyane bititaye ku kubungabunga ibidukikije n’imibereho ya rubanda ruciriritse.

Ubu na bya bihugu byari byishyize hamwe muri Capitalisme nka Amerika n’u Burayi bitangiye kutabona ibintu kimwe, kuko aho isi igeze, hari abatangiye kuvuga bati ni gute twakora ishoramari ritangiza ibidukikije, abandi bagaseta ibirenge. Hari n’abatabikozwa harimo Amerika ku isonga ariyo yitwaga ko iyoboye Capitalisme ubwabyo ni ukwisenya kwayo gutangiye kwigaragaza.

IGIHE: Abatsimbaraye ku ishoramari ryangiza ibidukikije babiterwa n’iki?

T.K: Nta kindi kibitera kitari umuco na kamere ya muntu yo gushaka kwikunda no kwikubira nk’uko twabigarutseho dutangira. Ariko muri Capitalisme hariho ko abaherwe n’ibihugu bikize bashaka kugera ku mafaranga menshi y’umurengera nta kindi bitayeho.

Ese ubundi abantu bajya batekereza ku mpamvu Trump akigera ku butegetsi yanahise arwanya gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza yari yazanywe na Obama?

Iyi gahunda yari ifite izina rya Obama Care ubwayo yari nziza uko bigaragara ariko yari gutuma inganda z’imiti ihenze muri Amerika zihomba, abakire bagatakaza ubukungu bwabo inganda zicuruza imiti zigahomba, kuko abantu bari kujya bivuza ku mafaranga make. Ibi na byo biri mu binegurwa imiterere ya Capitalisme bishobora kuzasiga n’aho ikomoka muri Amerika itakarizwa icyizere.

Ikindi uko amashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije ku Isi [ The World Democratic Green Parties] agenda yiyongera bishobora gutuma igitekerezo cyo kubibungabunga mu gihe cyakwitabirwa kizajegeza Capitalisme.

Ibi bizatuma ibihugu bitazitabira kurengera ibidukikije bizahabwa akato ku rwego mpuzamahanga bityo mu gihe Capitalisme yazatsimbarara ntihindure imikorere, bikaba byayitera kuzima burundu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .