00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese intambara hagati ya Iran na Amerika irashoboka ?

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 13 January 2020 saa 02:53
Yasuwe :

Nyuma y’urupfu rwa Gen Qasem Soleimani ndetse no kwihorera kwa Iran yarashe ibisasu bya misile ku birindiro by’ingabo za Amerika biri muri Iraq; ubwoba bw’intambara yeruye mu Burasirazuba bwo hagati bwariyongereye, benshi batekereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gukomeza inzira yo kwihanangiriza Iran.

Abasesenguzi bavuga ko igikorwa cya Iran cyo kurasa ku birindiro by’Ingabo za Amerika biri mu Mujyi wa Erbil na Aïn al-Assad byari bigamije kwigaragaza neza imbere mu gihugu, kuko ngo banze kurasa ahari hari abasirikare ba Amerika n’ab’ibindi bihugu bifatanyije na Amerika kandi bahazi.

Nyuma y’icyo gitero, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, abinyujije kuri Twitter yavuze ko Iran yasoje igikorwa gikwiye cyo kwirindira umutekano kuko yasenye ibindiro byakoreshejwe hagabwa igitero cyahitanye abayobozi bayo; anongeraho ko Iran itifuza intambara yeruye.

Perezida Donald Trump nawe yahise atangaza ko icyo gitero cya Iran nta musirikare wa Amerika cyangwa undi wese cyahitanye, usibye ibikoresho bike byangijwe, anongeraho ko Iran yacishijwe bugufi kandi ko igihugu cye cyiteguye gukaza ibihano kuri Iran, niramuka itisubiyeho.

Nyuma yo kwica Soleimani wayoboraga umutwe ibikorwa bya gisirikare byo hanze y’igihugu, Quds, mu gitero cya drones, Iran yahise ivuga ko igomba kwihorera, birushaho gusenya umubano usanzwe utifashe neza hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Soma inkuru igaruka ku buryo Amerika na Iran byabaye abanzi: Ni gute Amerika na Iran byabaye abanzi?

Leta ya Washington ivuga ko kwica Gen Soleimani cyari igisubizo ku banya-Iran bagabye igitero kuri ASmbasade ya Amerika mu Mujyi wa Bagdad, hanirindwa ibindi bitero bishobora kugabwa ku baturage n’abasirikare ba Amerika bakiri muri Iraq.

Paulo Casaca, umunya-Iran uyobora umuryango South Asia Democratic Forum ufite icyicaro i Bruxelles mu Bubiligi, yavuze ko ibitero bya Iran byari urwiyerurutso kuruta kuba ibigambiriwe kandi byateguwe.

Casaca yongeraho ko icyegeranyo yasomye gihamya ko Iran ishobora kuba itarakoresheje missile zayo zikoresha ikoranabuhanga rigezweho muri icyo gitero.

Ni iki gishobora gukurikira?

Byakwitwa urwiyerurutso cyangwa ukuri; igitero cya Iran cyo mu rukerera tariki ya 08 Mutarama 2020 kigaragaza igikorwa cya gisirikare cyashyizwe mu bikorwa na Iran mu makimbirane ifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakimbirane yakomeje kwiyongera kuva Amerika yakwivana mu masezerano yo kutigwizaho intwaro za kirimbuzi mu 2018, ahubwo igahitamo gukaza ibihano kuri Iran.

Aya masezerano yabuzaga Iran kwigwizaho intwaro za kirimbuzi mu gihe cy’imyaka 10, yafatwaga na benshi nk’intambwe ikomeye yatewe na Perezida Barack Obama muri politiki y’ububanyi n’amahanga.

Mu magambo y’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khomeini, yavuze ko igitero cya Iran gisa no gukubita urushyi mu maso Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko ibikorwa bya gisirikare bidahagije.

Ubutegetsi bwa Iran bwarahiye ko buzahorera urupfu rwa Soleimani

Perezida Rouhani nawe yavuze ko intego ya Iran nyuma y’urupfu rwa Gen Soleimani, ari uguhatiriza Amerika igakura abasirikare bayo bose mu burasirazuba bwo hagati.

Minisitiri w’intebe wa Iraq, Adel Abdul Mahdi, yahise ategeka ko abasirikare ba Amerika 5000 bari muri Iraq bahakurwa vuba na bwangu, ariko Minisiteri y’Ingabo ya Amerika [Pentagon] ivuga ko idakozwa icyo cyemezo.

Hossein Aryan, umusesenguzi mu bikorwa bya gisirikare bya Iran avuga ko intego yo gucyura ingabo za Amerika itazagerwaho, kandi ko ikibazo nigikomera, Iran izahitamo kurwana, ndetse ikagaba ibitero ku bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu karere Iran iherereyemo.

Abasesenguzi benshi bahuriza ku kuba Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika batazarwana intambara yeruye nubwo impande zose zakwiyemeza kwihagararaho. Gusa Iran yo ishobora gukomeza uburyo bwayo isanganywe bwo kugaba ibitero bya hato na hato yiyoberanyije.

Hafi imyaka ibiri irashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zotsa igitutu Iran zikoresha ibihano mu bukungu; abasesenguzi n’abayobozi batandukanye bakomeje gutanga umuburo ko ukutumvikana kwa Amerika na Iran bizaganisha ku makimbirane azarushaho kubangamira ituze n’umutekano mu Burasirazuba bwo hagati, hasanzwe n’ubundi hadatekanye.

Nubwo umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi uri gusa n’ugabanuka, imiryango mpuzamahanga ivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora kuba biri gutegura intambwe ku ntambwe intambara yeruye mu Burasirazuba bwo hagati.

Gen Soleimani ufatwa nk’intwari muri Iran, bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, ndetse akarinda ubusugire bwa Iran. Gen Soleimani yayoboraga umutwe w’ingabo udasanzwe wa ‘Quds’ wahabwaga amategeko n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Khomeini gusa.

Ikinyamakuru cya Leta ya Iran cyavuze ko ibitero byagabwe ku birindiro bya Amerika, byahitanye abasirikare ba Amerika hafi 80, bitwika indege zitagira abadereva, na za kajugujugu z’intambara, […] ariko aya makuru nta rundi rwego rwigenda rurayemeza.

Gen Soleimani yishwe ashinjwa gutegura ibitero byagombaga kwibasira Abanyamerika baba muri Iraq

Guhanura indege za gisivili

Nubwo nta ruhande rwerura ngo ruvuge ko rwinjiye mu ntambara, ibiherutse kuba muri Iran bisubiza inyuma amateka agaragaza ko Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifitanye inzigo ikomeye kandi hashobora kuzagaragara ibikorwa bigamije kwihimura kuri buri ruhande.

Tariki ya 08 Mutarama 2020, indege ya gisivili ya Ukraine yahanuwe n’igisasu cya missile cyarashwe n’ingabo za Iran, abagenzi 176 bose bahasiga ubuzima. Iran yaje kwemera ko ariyo yayihanuye isaba imbabazi ivuga ko ari impanuka yatewe no kwibeshya.

Iki gikorwa cyaje gikurikira amagambo ya Trump wavuze ko ikindi gikorwa Iran izakora igamije kwihimura kubera umusirikare mukuru wayo Gen Soleimani wishwe na Amerika, nayo izahita igaba ibitero ku hantu 52 hafitiye inyungu Iran.

Mbere y’iminsi ibiri yo guhanurwa kw’indege ya Ukraine, Perezida wa Iran, Hassan Rouhani, yari yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga ko abavuga umubare 52 (ushushanya uduce twa Iran, Amerika ishobora kuzarasaho ibisasu), bagomba kwibuka n’umubare 290 (usobanura abagenzi bari mu ndege ya Iran yahanuwe na Amerika mu 1988) ubwo Iran yari ihanganye na Iraq ishyigikiwe na Amerika.

Icyo gihe Amerika nayo yavuze ko kurasa iyo ndege byatewe no kwibeshya, kuko bari baketse ko ari indege y’intambara ya Iran. Mu rubanza rwakurikiye icyo kibazo, Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika zishyuye miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika nk’impozamarira ku miryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka.

Indege ya Ukraine ikimara guhanurwa, benshi bahise batekereza ko Perezida Trump agiye gutegeka ko hagabwa igitero cyo kwihorera, ariko we yavuze ko bishoboka ko byaturutse ku kwibeshya.
Ati “Ndacyeka ko hari umuntu ushobora kuba yibeshye ku ruhande rumwe.”

Nubwo ibihugu byombi bisa n’ibidashaka kugaragaza ubushake bwo gutangiza intambara yeruye, abakurikiranira hafi imibanire y’ibi bihugu bavuga ko bishobora kuba biri gutegura intambwe ku ntambwe intambara yeruye mu burasirazuba bwo hagati.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .