00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro y’intugunda n’intambara byayogoje Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 11 May 2018 saa 01:53
Yasuwe :

Uburasirazuba bwo Hagati, ni Akarere gafite ubuso bwa kilometero kare 7.207.575 gahuriwemo n’ibihugu 17. Imibare yo mu 2016 yerekana ko gatuwe n’abaturage barenga miliyoni 411, barimo abimukira b’Abarabu basaga miliyoni 13.

Ni Akarere kadashobora kubura mu itangazamakuru mpuzamahanga uko bwije n’uko bucyeye kubera intambara zigahoramo. Ni ahantu umwana avuka yumva urusaku rw’imbunda akazasaza rutaramuva mu matwi.

1. Uburasirazuba bwo Hagati buhuriwemo n’imigabane itatu

Kimwe mu bintu bitangaje utasanga mu tundi turere tugize Isi, ni uburyo Uburasirazuba bwo Hagati bugizwe n’ibihugu bifata ku migabane irenze umwe.

Urugero ni nka Misiri iri mu Burengerazuba bwako, ibarirwa muri Afurika kandi ikagira ubutaka bunini muri Aziya, ahaherereye Ubutayu bwa Sinai.

Ikindi gihugu kiri ku migabane ibiri ni Turikiya, iri muri Aziya ariko ikaba no mu Burayi; iki gihugu gifatwa nk’ikiraro gihuza imigabane yombi.

Uburasirazuba bwo Hagati kandi usangamo ibihugu nka Cyprus bibarirwa ku mugabane w’u Burayi hiyongeraho na Leta ya Israel itabarirwa mu bihugu by’Abarabu [n’ubwo bayituye].

Ibi rero ubwabyo bituma Uburasirazuba bwo Hagati buba Akarere gateye ukwako kubera urusobe rw’imico n’amoko akagize.

Mu bijyanye n’imyemerere, aka karere gafite amadini menshi arimo aya Gikirisitu, Judaïsme, Islam (ari nayo ifite abayoboke benshi) n’ayandi yagiye ahavuka. Abaturage ba Lebanon barenga 40% ni abakirisitu.

Nta rurimi rwihariye aka karere gahuriyeho, kuko hakoreshwa izigera kuri eshanu zirimo Igiperse, Igiturikiya, Icyarabu, Igikurde na Berber. Icyarabu kiri mu ndimi zikoreshwa cyane, Icyongereza cyo cyigishwa, kikanakoreshwa nk’ururimi rwa kabiri.

2. Peteroli, impamvu isembura intambara z’urudaca

Ubukungu bw’Isi bwubakiye ku nganda, iyo urebye akamaro ka Peteroli n’uburyo yifashishwa, bituma ibihugu bikomeye hafi ya byose bihoza ijisho kuri aka Karere.

Imibare itangwa n’Ikigo Mpuzamahanga mu by’Ingufu, AIE, yerekana ko mu bihugu 10 bikungahaye kuri Peteroli na gaz benshi bita Zahabu y’Umukara, bitanu muri byo biri muri aka Karere.

Kimwe rero mu bishobora guteza intambara z’urudaca kubera iyi Peteroli, ni uko ubukire bw’ibyo bihugu bubyemerera kwibikaho intwaro zose byakenera mu ntambara, mu rwego rwo kwirinda umwanzi.

Hari kandi n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bimwe bitagira iyo Peteroli kandi biyikenera biba bishaka uko byayigeraho bitabigoye. Hari ubwo bibona umubano bifitanye na bimwe muri ibyo bihugu byo mu Karere atari mwiza ku buryo byayigeraho mu nzira y’amahoro n’amasoko asanzwe, hagashakishwa uko byashoza intambara.

Arabie Saoudite iri mu bihugu bikungahaye mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati bitewe n’ingano ya Peteroli n’ibiyikomokaho yohereza hanze. Mu tundi duce nka Turikiya na Israel, ubukungu bwabyo bwubakiye ku nganda z’imyenda, ubworozi, ubuhinzi, ipamba n’amabanki.

3. Ikibazo cy’ubutaka bw’Abarabu Israel yigaruriye

Mu ntambara Israel yarwanye n’Abarabu mu 1967, 1973 n’izindi zakurikiyeho, iki gihugu cyagiye kigarurira ubutaka bwahoze ari ubwa Palestine, Misiri na Syria n’uduce twa Liban.

Kuva ubwo uretse agace k’Ubutayu bwa Sinai, Israel yasubije Misiri, utundi hafi ya twose iki gihugu kiracyatubundarayeho. Israel yiyometseho ibitwa n’imisozi ya Golan biri ku buso bwa kilometero kare 1800, bifatwa nk’agace ka Syria.

Ni nacyo gihugu gicunga imipaka ya Gaza iherereye ku Nyanja Itukura hamwe n’agace ka West Bank kahoze muri Palestine, wongeyeho na Yeruzalemu y’Uburasirazuba yose.

Ibi ubwabyo, ni ikimenyetso cyo kuba Abarabu bumva ko bakandamijwe kandi nta buhumekero kubera igitugu cya Israel kandi nayo igahora ibishisha ko isaha n’isaha ibyo bihugu byakwisubiza uduce byanyazwe.

Ingabo za Israel bitegeye urukuta rwegereye imisozi ya Golan hafi na Syria. Ifoto ya Reuters yafashwe ku wa 4 Ugushyingo 2017

Ibihugu rero Israel ihora yikanga ko byazamura umutwe mu by’imbaraga za gisirikare, ikoresha ibishoboka byose ibinyujije mu nshuti zayo zo mu Burayi na Amerika bikabibuza epfo na ruguru.

Ni mu gihe kandi, ubwo Amerika yakozanyagaho na Irak mu 1990, Ingabo za Irak ntizahwemye kujugunya ibisasu bya misile kuri Israel. Mu 2005 ubwo yafataga ijambo muri Kaminuza nkuru ya Tehran, uwari Perezida wa Iran, Mahmoud Ahmadinejad, yabwiye imbaga y’abanyeshuri basaga 4000 ko Iran izasiba Israel ku ikarita y’Isi. Ibi ubwabyo byerekana ko Israel idashobora kugoheka izirikana ko izengurutswe n’ibihugu bihora birota kuyisibanganya.

Ni na kimwe mu mpamvu zituma uko byagenda kose, kuba Iran igenda yiyegereza Perezida Bashar al-Assad wa Syria, Israel ibibonamo ko ari amayeri yo kugeregeza gusatira imipaka yayo.

Umwe mu bategetsi bo ku rwego rwo hejuru ba Israel yatangaje ko Syria nishaka guha inzira Iran ngo iyigabeho ibitero, Israel izahita yica abategetsi uhereye kuri Perezida Assad kugeza no ku ba Minisitiri be bose.

4. Amacakubiri mu idini ya Islam

Israel ihorana amakenga ko Iran ishobora guha za misile Umutwe wa Hezbollah w’Aba-Shia uharanira kubohoza Palestine ukorera muri Liban ukaba wajya ubirasa ku butaka bwayo.

Mu gihe cyose Ubwami bwa Arabie Saoudite busa n’uburi ku isonga ry’ibihugu by’Aba-Suni budashobora kuvuga rumwe na Iran igendera ku mahame y’Aba-Shia, aka Karere kazahoramo imidugararo.

Iran na Arabie Saoudite bihora byigamba imbaraga za gisirikare, aho kurwana ubwabyo bigashaka ahandi ho kwesuranira, urugero ni ibiri kubera muri Yemen none.

Iran bivugwa ko ishyigikiye inyeshyamba z’Aba-Houthis zamenesheje ubutegetsi bwa Yemen zikanigarurira agace kanini kagize Umurwa Mukuru wa Yemen witwa Sana’a ariko Igisirikare cya Arabie Saoudite kikinjira muri iyo ntambara nko guhangana na Iran. No muri Syria ibihabera bijya gusa n’ibi, ubukeba bw’ibi bihugu ntibuha agahenge Akarere k’Uburasirazuba bibarizwamo.

5. Inyota yo gutunga intwaro za kirimbuzi

Mu bihugu by’Abayisilamu, uretse Pakistan itunze intwaro za kirimbuzi ku Isi, birashoboka ko mu gihe hagira ikindi gihugu gicura izi ntwaro muri aka Karere byatuma u Burayi, Israel na Amerika bitagoheka.

Ni nabyo byateye ubwoba Amerika ikemera gusinyana na Iran amasezerano yo kudacura intwaro kirimbuzi nubwo Perezida Trump yamaze kuyavamo. Iran yavuze ko igiye gukomeza umugambi wayo wo gucura ku bwinshi izo ntwaro.

Ibi nabyo biri mu bituma aka Karere kadatuza. Yaba Loni ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, nta n’umwe werekana inzira ihamye y’uko Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gashobora kugira amahoro ahamye kandi arambye.

Israel na Iran byari bimaze amezi birebana ay’ingwe. Muri Gashyantare 2018, Israel yahanuye indege itagira umushoferi byavugwaga ko ari iya Iran yinjiye mu kirere cyayo.

Izi mpamvu uko ari eshanu ubwazo ziri mu bituma Isi yose ihora ihinda umushyitsi wo guhura n’akaga gakomeye kubera intambara zizishamikiyeho.

Abanya-Palestine bigaragambya bamagana icyemezo cya Trump yafashe yemeza Yerusalemu nk'Umurwa Mukuru wa Israe. Aha bari i Gaza ku wa 8 Mutarama 2018
Ingabo za Israel mu myitozo mu gace ka Golan iki gihugu cyakuye kuri Syria
Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gakunda kurangwamo intambara zishingiye ku mpamvu zirimo n'amacakubiri mu idini ya Islam
Israel yateye ibisasu ku birindiro bya Iran

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .