00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakosa akomeye yakozwe na Barack Obama ubwo yari ayoboye Amerika

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 20 January 2020 saa 11:36
Yasuwe :

Tariki ya 20 Mutarama 2009, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zitangiye ikiragano gishya kiyobowe na Perezida Barack Hussein Obama; umwirabura wa mbere wari uhawe inshingano zo kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

Obama ufite igisekuru cyo muri Kenya ku mugabane wa Afurika, yatangiye inshingano ze nk’umukuru w’igihugu afite imyaka 47, amezi atanu n’iminsi 16; yiyongera ku rutonde ruto rw’abayoboye Amerika bafite imyaka iri munsi ya 50.

Benshi mu bakurikiranye ndetse bakanasesengura imiyoborere ye mu myaka umunani yamaze muri White House, bavuga ko yaranzwe n’amakosa akomeye yabaye intandaro yo gusubiza ku rugero rwo hasi umuvuduko wo kwiyongera k’ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyuho hagati y’abakire n’abakene kikiyongera ku rugero rwo hejuru ndetse akaba intandaro y’intambara zitari nke hanze y’imbibi za Amerika.

Ibibazo by’ubukungu

Obama akijya ku butegetsi yasanze igihugu cye gifite ikibazo cy’umubare munini w’abaturage batakazaga imirimo n’aho gutura ku rwego rwari ruhangayikishije. Ni ikibazo cyaherukaga kubaho kuri urwo rugero mu myaka ya 1930, ndetse benshi babonaga ko cyari cyaratewe na politiki yashyizweho n’abo mu ishyaka ry’aba- républicains ku ngoma ya George W. Bush yasimbuye.

Nka perezida wari ukiri muto mu myaka kandi afitiwe icyizere n’abatari bake, yari yitezweho impinduka n’amavugurura akomeye mu bukungu bwari buri kurindimuka.

Aho gushyiraho ingamba z’igihe kirambye no gushyiraho uburyo bwo guhanga imirimo bukomeye, Obama n’abamufashaga kuyobora bahisemo gushaka udusubizo duto duto ku bibazo by’ubukungu byari bigiye gutuma n’isoko ry’imari n’imigabane rya mbere ku Isi ‘Wall Street’ risenyuka.

Ingamba za Obama mu kuzahura ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zose zahise zitangiza igihe kirekire cy’izamuka ry’ubukungu ku muvuduko wo hasi cyane, biha amahirwe ibihugu bihanganye na Amerika nk’u Bushinwa kuzamuka cyane, hafi kubanyuraho.

Ku butegetsi bwe, ikibazo cyo gutakaza imirimo muri Amerika cyariyongereye, ku buryo igihugu cyari gikeneye miliyari 1700 z’amadorali ya Amerika kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri gikemuke.

Abajyanama ba Barrack Obama na we ubwe bemeje ko hakoreshwaga miliyari 800 z’amadorali ya Amerika gusa, kandi aka kari nk’agatonyanga mu nyanja kuko kugera mu Ugushyingo 2010, ikibazo cy’ubushomeri mu gihugu hose cyari kigeze ku 9.8%.

Abajyanama ba Obama kandi banze imishinga migari y’ibikorwaremezo yari kugabanya ikibazo cy’ubushomeri n’imiturire, bahitamo gutanga umushinga wari gukuraho miliyoni 1.5 z’amadorali ya Amerika nk’ingwate, mu gihe abanyamerika miliyoni 10 bose bari bafite ikibazo cy’aho gutura.

Ibi byiyongera ku kwanga gushyigikira ko hashyirwaho imiyoborere mishya y’isoko ry’imari n’imigabane rya Wall Street ndetse n’ibihano bitandukanye byaturutse ku kutita nkana ku mategeko, byongereye uburemere bw’ikibazo cy’ubukungu.

Obama ashinjwa kuba yarashyizeho politiki y’ubukungu iteza imbere abakire, ikarushaho gutindahaza abakene kandi ntagire icyo abikoraho. Ibi kimwe n’ibindi bibazo, byatumye ishyaka rye ry’aba-démocrate ritakaza ubuhangange bwaryo mu gihugu hose, binatuma aba- Républicains batwara intebe y’ubuyobozi mu matora yo mu 2017.

Nubwo ubukungu butateye imbere nk’uko byari byitezwe ku butegetsi bwa Obama ariko, abasesenguzi bavuga ko ingamba yashyizeho zatumye hirindwa ikibazo cy’ubukungu gikomeye cyari kigiye kubaho ku nshuro ya kabiri mu mateka ya Amerika.

Intambara zatejwe na Obama

Mbere yo gutangira inshingano nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2008, Obama yavuze ko ashaka ko igihugu cye kiva mu ntambara za hato na hato cyari kimazemo iminsi. Mu murage yasigiwe n’uwo yari asimbuye, hari harimo intambara ya Iraq na Afghanistan.

Muri manda ya kabiri, Obama yahize ko abasirikare ba Amerika bari muri Iraq bose azabakurayo. Nyamara mu myaka umunani yamaze ku butegetsi, yakomeje gutegeka ibitero bitari bike byagabwe ku butaka bwa Iraq ndetse ibihugu nka Libya, Afghanistan, Syria, Yemen, Somalia na Pakistan bikomeza kumva umuriri w’intambara zaturukaga ku mahame ye.

Obama yagiye ku butegetsi yitezweho byinshi, gusa siko byose yabishyize mu bikorwa

Nubwo ku butegetsi bwe abasirikare ba Amerika barwaniraga mu bihugu by’amahanga bavuye ku 150 000 bakagera ku 14 000, ikoranabuhanga ryahise riba intwaro ikomeye y’intambara zose yatangije. Ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote, ‘drones’ n’ubundi buhanga nibyo byatejwe imbere mu kwikiza abahanganye na Amerika aho bari hose.

Rimwe mu makosa akomeye Barack Obama yicuza kugeza ubu, ni ukudatekereza uko Libya yari gukomeza kubaho nyuma y’intambara yasize ihiritse ubutegetsi bwa Col Muammar Gaddafi.

Aganira na Fox News, Obama yavuze ko nubwo guhirika ubutegetsi bwa Gaddafi hifashishijwe intambara cyari igikorwa gikenewe kuri we, asanga gutekereza no gutegura uko byari kugenda nyuma y’iyo ntambara nabyo ari igikorwa cy’ingenzi atakoze ubwo yari ku butegetsi.

Mu 2011 nibwo imyivumbagatanyo n’intambara yahiritse ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi yatangiye. Nyuma yayo, imitwe y’intagondwa nka Islamic State yashinze imizi muri iki gihugu ndetse ubu kiyobowe n’impande ebyiri zitavuga rumwe.

Uruhande rumwe rushyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye rukorera mu Burasirazuba bw’igihugu, mu gihe urundi ruyobowe n’abasirikare rukorera mu murwa mukuru Tripoli.

Ku butegetsi bwa Obama kandi, umwuka w’intambara wakomeje gututumba hagati ya Amerika n’ibihugu by’ibihangange nk’u Burusiya n’u Bshinwa ndetse inyanja za Pacifique na Atlantique zongerwamo ubwato bw’intambara nk’uburyo bwo kwirinda.

Obama azibukirwa kuri politiki y’ubuvuzi kuri bose yamenyekanye nka ‘Obama Care’, politiki yo kurengera ibidukikije ndetse n’amasezerano yo kubuza Iran kwigwizaho intwaro za kirimbuzi yafatwaga nk’intambwe ikomeye muri politiki mpuzamahanga ye.

Kimwe mu bintu Obama avuga ko byamushenguye umutima ubwo yari perezida, ni iraswa ryabereye ku ishuri rya ‘Sandy Hook elementary school’ tariki ya 14 Ukuboza 2012, ryahitanye abantu 28, barimo abana 20 mu Mujyi wa Newtown muri Leta ya Connecticut.

Obama yavuze ko kutabasha kuvugurura amategeko agenga ubucuruzi no gutunga intwaro ku baturage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari kimwe mu byamubereye umutwaro mu gihe cyose yamaze ku butegetsi.

Obama ashinjwa gusubiza inyuma ubukungu bwa Amerika no guteza intambara nta buryo bwo kuzirangiza
Kimwe mubyo Obama yicuza, ni uguteza intambara muri Libya nta gahunda y'uburyo igihugu kizabaho nyuma y'urupfu rwa Gadaffi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .