00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shisha yaciwe mu Rwanda yimuriwe mu ngo?

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 January 2024 saa 08:08
Yasuwe :

Mu bihe bishize, mu Rwanda itabi rya Shisha wasangaga ritumurirwa mu ruhame, haba mu tubari, mu tubyiniro n’ahandi..., yewe n’abarinywa bakaritumura ntacyo bishisha.

Shisha iteye ukwayo, kuko abantu benshi ntibayifata kimwe ndetse bayivuga mu buryo butandukanye.

Biragoye no gusobanurira umuntu niba ari itabi cyangwa ikiyobyabwenge kuko hari abayinywa bagata ubwenge ndetse hakaba n’abemeza ko atari ikiyobyabwenge bitewe n’uko usanga ahantu henshi nko mu tubari inyobwa mu ruhame.

Shisha ni uruvange rw’ibintu binyuranye bitwikirwa mu gikoresho cyabugenewe, bigatanga umwotsi, ari wo umuntu akurura yifashishije umupira ucometseho bita ‘Hookah’.

Bimwe muri ibyo batumaguramo ni nk’ifu, ibikamba bya pome cyangwa se orbite, chocola, umuneke, ’watermelon’ n’ibindi.

Mu 2015, mu Mujyi wa Kigali Shisha wasangaga abayinywa bayinywera mu ruhame nko mu tubari tw’abifite (VIP) no mu tubyiniro ndetse muri resitora zicuruza ikawa, Coffee Shops.

Hari abemezaga ko ari ikiyobyabwenge kiyingayinga urumogi mu kunyobwa cyane, kikanyobwa cyane n’urubyiruko, rutumurira umwotsi mu ruhame ntacyo rwishisha.

Nyuma y’uko bigargaye ko itabi rya Shisha ari nk’ikiyobyabwenge, inzego zitandukanye zafashe icyemezo cyo kuyihagarika ku buryo hari na tumwe mu tubari twagiye dufungwa kuko byagaragaye ko abantu bayihanywera.

Nubwo Shisha yaciwe, ntibivuze ko itakigaragara mu Rwanda cyangwa se abakunzi bayo batayibona kuko iyo utembereye mu nzu z’abayinywa, hari abo usanga bari kuyitumura ntacyo bishisha.

Umwe mu kwikunda gutumura umwotsi wa Shisha na we yemeza ko hari uburyo abakunzi bayo bahura, bakayinywa.

Ati "Njye iyo nshaka kuyinywa neza, njya gusura umuhungu w’inshuti yanjye iwe, tukaba ari ho tuyinywera kuko afite cya gicupa bayikururiramo ariko nkunda kujyayo muri weekend kuko ni bwo haba hari n’abandi bajama b’inshuti zacu.”

Yongeyeho ko Shisha abantu bakiyinywa cyane ahubwo icyahindutse ari uko nta bantu bakiyinywera mu ruhame.

Ati "Shisha ntabwo yacitse kuko amapaki ya biriya bintu umuntu acana akanywa biracyinjira mu gihugu kandi ntabwo wajya kubigura ngo bagufunge ahubwo abantu bibeshya ko kiriya kintu gifite umupira umuntu anywesha ari cyo Shisha.”

Yongeyeho ko abantu benshi banywera Shisha mu ngo zabo, rimwe na rimwe no mu birori iyo bazi ko nta nzego z’umutekano zapfa kuhagera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .