Ni amahirwe akomeye kuri icyo gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 95, bikaba andi mahirwe ku muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yungutse isoko rinini n’igihugu gikungahaye ku mutungo kamere muri Afurika.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nicyo gihugu gicukurwamo cobalt nyinshi ku Isi, aho itanga 68% by’ikoreshwa ku Isi yose, ndetse ikaba mu bihugu bitanu bya mbere ku Isi mu gutanga copper nyinshi ikoreshwa ku Isi.
Muri rusange, Congo ni igihugu cy’ubutunzi butagira akagero, aho ubukiri mu butaka bwabwo bufite agaciro ka miliyari ibihumbi 24$. Kubyumva neza, ibaze ko ubukungu bwa Amerika, igihugu cya mbere gikize ku Isi, bufite agaciro ka miliyari ibihumbi 25$.
Ubu bukungu bungana gutya nibwo iki gihugu cyinjiranye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Icyakora nubwo ubukungu n’amahirwe y’icyo gihugu atagira akagero, ni igihugu kimaze imyaka isaga 25 uburasirazuba bwacyo bwarayogojwe n’imitwe yitwaje intwaro kandi icyo gice iyo mitwe irimo ni nacyo kibonekamo amabuye y’agaciro menshi.
RDC iri ku mwanya wa kabiri w’ibihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, bifite agaciro ka miliyoni 34$, bingana na 10% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga muri icyo gihe.
Uretse u Rwanda, ibindi bihugu bya EAC nabyo birajwe ishinga n’isoko rya Congo, yaba mu buryo bw’ubucuruzi ndetse n’ishoramari. Kwinjira kwa Congo muri EAC byatumye umusaruro mbumbe w’uyu Muryango uzamuka ugera kuri miliyari 240$ n’isoko ry’abaturage miliyoni barenga miliyoni 260.
Nubwo ku mpande zombi hari amahirwe, haracyari impungenge ku kamaro ka RDC muri EAC hashingiwe ku bibazo by’umutekano na politiki y’icyo gihugu, ndetse n’icyo yo ubwayo nk’igihugu izunguka.
Kurikira ikiganiro INDIBA Y’IBIVUGWA umenye byinshi ku kwinjira kwa RDC muri EAC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!