00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki M23 yahisemo kuzenguruka Sake na Goma, aho kubifata?

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 March 2024 saa 10:57
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze iminsi ufashe ibice hafi ya byose bikikije Umujyi wa Sake muri teritwari ya Masisi na Goma muri teritwari ya Nyiragongo, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

M23 ihanganye n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, iz’u Burundi, iz’akarere ka Afurika y’Amajyepfo, imitwe ya Wazalendo, umutwe wa FDLR n’abacancuro b’Abanyaburayi bakomoka mu bihugu birimo Romania na Bulgaria.

Kuva M23 yatangira kurwana n’ingabo za Leta ya RDC mu mpera za 2021, yasobanuye ko itagamije gufata ibice, ariko yaje gufata byinshi muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, isobanura ko yabitewe n’uko yashotowe, ihitamo kujya “gucecekeshereza intwaro” aho zirasirwa.

Urugamba rwarakomeye ubwo M23 yasatiraga Sake, kuko mu ngabo ihanganye na zo hari hamaze kwiyongeramo iza Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’iziri mu mutwe wihariye w’Umuryango w’Abibumbye uzwi nka ‘FIB’.

Nubwo M23 yari ihanganye n’ingabo nyinshi, yafashe imisozi yose ikikije Sake, iramanuka ifata ibice birimo Shasha, ifunga umuhanda uhuza Minova na Sake. Ubuzima bwo muri uyu mujyi busa n’ubwahagaze kuko abaturage hafi ya bose bawubagamo barahunze.

Tariki ya 13 Gashyantare 2024, Umuvugizi w’uyu mutwe ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasabye abaturage basigaye muri Sake gukomeza ibikorwa byabo nta gihunga, abasezeranya ko abarwanyi babo bateganya kubabohora vuba.

Yagize ati “Bene wacu ba Sake turabasaba gutuza, bagakomeza ibikorwa byabo. M23 igiye kubabohora no kubarinda imbunda ziremereye, drones n’imodoka z’intambara bikomeje kwica abagore, abana n’abakuze ku manywa y’ihangu.”

Umujyi wa Goma na wo ukikijwe na M23, kuko abarwanyi bawo bari muri gurupoma ya Buhumba muri Nyiragongo, uruhande rw’uburengerazuba ni rwo rurimo Sake, amajyepfo yo ni ikiyaga cya Kivu.

Marc Hoogsteyns umaze imyaka irenga 20 akurikirana umutekano wo mu burasirazuba, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko abarwanyi ba M23 bigeze kwinjira muri Sake, ariko nyuma y’umwanya muto bayivamo, basubira mu misozi iyikikije.

Yasobanuye ko kudafata Goma na Sake byashingira ku mpamvu za politiki n’iza gisirikare. Ku ruhande rwe, abona ko M23 igenzura Sake ku rugero rwa 80%, bitewe n’uko ari yo iri mu misozi iyikikije.

Ati “M23 yafashe Sake mu masaha make ariko nyuma ivamo, isubira mu misozi iyikikije. Iyo ugenzura imisozi iyikikije, ku rwego rwa gisirikare uba ufite uyu mujyi ku kigero cya 80%. Kuba muri Sake ntabwo ari ibintu byiza kuri FARDC.”

“Uburyo bwa M23 ni ukugenzuguruka Goma no kurinda abasivili ba Sake kuraswaho ibisasu. Barashaka gukumira ibitero kuri Sake kugira ngo bidasenya inzu. Ntabwo bashaka gufata Sake na Goma kubera indi mpamvu.”

Marc yasobanuye ko gufata Sake ituyemo abantu ibihumbi 800 na Goma ituyemo abantu miliyoni 2, hakiyongeramo n’ingabo zigera ku bihumbi 20 ziyirimo, byatuma haba akavuyo kenshi, bityo ko M23 yirinze kubikora kuko byaberamo ibyaha birimo gusahura imitungo y’abantu.

Uyu musesenguzi yavuze kandi ko abarwanyi ba M23 babarirwa mu bihumbi bitandatu atari benshi, kuko babaye bafashe icyemezo cyo gufata nk’umujyi wa Goma, byasaba ko bava mu bice by’ingenzi basanzwe bagenzura. Ati “Kuzenguruka Goma biroroshye kugira ngo bishyire kuri Leta igitutu, yemere imishyikirano.”

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yanze kugirana imishyikirano na M23, ahitamo kwifashisha imbaraga z’igisirikare. Gusa Marc agaragaza ko uyu Mukuru w’Igihugu nta mbaraga asigaranye, bityo ko nakomeza gushotora uyu mutwe mu bice ugenzura, uzafata icyemezo cyo gufunga ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma kiri mu by’ingenzi cyane muri uyu mujyi.

Yagize ati “Tshisekedi arazengurutswe, Goma irazengurutswe. M23 itegereje kugabwaho ibitero hanyuma igasubiza, igafunga burundu umugezi; ni ukuvuga ikibuga cy’indege cya Goma. Ibyo ni byo bizakurikiraho.”

Mu gihe Tshisekedi asaba M23 kurambika intwaro, abarwanyi bayo bakajya mu nkambi y’agateganyo mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, Marc abona ahubwo akwiye kubanza kubahiriza amasezerano uyu mutwe wagiranye na Leta ya RDC imbere y’abandi bakuru b’ibihugu mu 2013.

Aya masezerano yasinyiwe mu biro bya Perezida wa Kenya, i Nairobi mu Kuboza 2013 yarimo ingingo nyamukuru zirimo kurambika intwaro kw’abarwanyi ba M23, gusubizwa mu buzima bwa gisivili no gushyirwa mu nzego z’umutekano za RDC ku bandi.

Marc agaragaza ko gufata Goma kwa M23 kwazana ibibazo kurusha ibisubizo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .