00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Centrafrique n’u Burayi bapfa Abarusiya bakuye Touadéra mu ya rubamba (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 January 2022 saa 11:37
Yasuwe :

Ubu impaka ni zose hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Centrafrique, aho uwo muryango ushinja iki gihugu gukoresha abacancuro b’Abarusiya, mu gutoza no gufasha igisirikare cyacyo.

Byatumye zimwe mu ngabo za EU zari zishinzwe gutoza iza Centrafrique (FACA), zihambira utwazo zisubira i Burayi, mu gihe Centrafrique itaritandukanya n’abo bacancuro ba Sosiyete izwi nka Wagner.

EU ivuga ko idashobora gutoza abasirikare, ngo bahindukire bajye gukorana n’abacancuro, bakore ibihabanye n’amahame uwo muryango ugenderaho y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Uretse kwanga akaboko k’u Burusiya muri Afurika, Abanyaburayi bashinja Wagner guhonyora uburenganzira bwa muntu, gufasha abagore ku ngufu, gusahura no kwica abarwanyi bafashwe bataragezwa mu nkiko. Ibi byaha byose bagiye bagaragaza ko uyu mutwe wabikoze mu bihugu bitandukanye birimo na Libya.

Kugeza ubu haracyari igihu ku hazaza h’umubano wa Centrafrique na EU, gusa biragoye ko icyo gihugu giherereye rwagati muri Afurika, kiza kwemera kumanika amaboko kikirukana abo Barusiya kigiye kumarana na bo imyaka ibiri, dore ko kitanemera ko ari abacancuro.

Ibi bibaye mu gihe abantu batekerezaga ko agahenge kagiye kuboneka, nyuma y’uko ingabo za Leta, iz’u Rwanda n’u Burusiya bifashije ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra wari wugarijwe n’inyeshyamba ubwo yatsindiraga manda ya kabiri mu mpera za 2020.

Centrafrique ni igihugu cyakolonijwe n’u Bufaransa, ibona ubwigenge mu 1960. Kuva ubwo yagiye irangwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato, ubutegetsi bw’igitugu, intambara n’imvururu zagiye zisubiza inyuma iterambere nubwo ari igihugu gifite umutungo kamere uhagije nk’amabuye y’agaciro, amashyamba, ubutaka n’ibindi.

Centrafrique yarushijeho kujya mu bibazo by’umutekano guhera mu 2013 ubwo Inyeshyamba za Seleka zahirikaga Perezida François Bozizé agahunga. Michel Djotodia wamuhiritse, ntiyabashije gushyira igihugu ku murongo kuko yeguye mu 2014. Uwo mwaka ni nabwo ingabo za Loni zizwi nka Minusca zatangiye kujya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu. Muri izo ngabo harimo n’Abanyarwanda.

Mu mpera za 2020 ubwo inyeshyamba zishyiraga hamwe ngo zihirike ubutegetsi bwa Faustin Archange Touadera, zinaburizemo amatora, ingabo z’u Rwanda zifatanyije na Minusca ndetse n’iz’u Burusiya byasubije inyuma izo nyeshyamba.

Kurikira isesengura ku ntandaro y’ikibazo cya Centrafrique n’u Burayi n’aho ibintu bigana

Mu bihe byo kwiyamamaza bari mu barindaga Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra
Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, ukomeje kubuza Centrafrique kudakoresha aba Barusiya, aha umwe muri bo yari afatanyije n'umusirikare w'u Rwanda kurinda Faustin-Archange Touadéra

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .