00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukwinjira k’u Burundi mu bibazo bya RDC biri kwenyegeza amakimbirane

Yanditswe na Adeline Umutoni, Marc Hoogsteyns
Kuya 9 February 2024 saa 04:05
Yasuwe :

Gusesengura ibibazo biri muri Kivu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biragoye cyane. Na mbere byari bigoye kubyumva kuko bitandukanye n’urugomo, ubugugu n’ivanguramoko mu gihe akarere kabayemo intambara mu binyacumi by’imyaka. Twabikurikiranye imyaka myinshi ndetse twabyanditseho kenshi.

Nta muntu uri kuvuga iyi ntambara, izindi ntambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Ukraine zirasa n’aho ari zo zishishikaje cyane. Ariko ibihumbi by’abantu bo muri Kivu bari guhunga ubugizi bwa nabi bwibasira amoko.

Gukurikirana amakimbirane nk’aya byatweretse ibisa n’ibi biteye ubwoba twabonye: nubwo abenshi babizi kandi ababikurikirana bakaba bazi inkomoko y’aya makimbirane, abafite uruhare runini muri uyu mukino bahawe uburenganzira bwo gukomeza ibyaha n’ubugizi bwa nabi. Ubu ikibazo kiri gukomera kurushaho kandi ibyago byo kuba cyakwagukira mu karere kose biri kwiyongera.

Ibi twabitanzeho umuburo mu gihe cyashize: buri uko dutekereje ko ikibazo cyose cyazaturika, twandikaga inkuru. Turagerageza gusesengura iki kibazo uko kigaragara none, tunarebe uko cyihinduye isura kuva mu mezi ashize. Kimwe mu byiyongereyemo ni ukwinjira k’u Burundi muri uyu mwanda.

Byagora cyane abo hanze benshi kumva politiki ya none ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi (‘General Neva’). U Burundi ni igihugu gito, cyumvikana gake mu binyamakuru mpuzamahanga, ariko gahunda mpuzamahanga yabwo iri guhungabanya amahoro mu karere. Kugira ngo byumvikane neza, turareba amateka ya vuba y’iki gihugu.

Ingabo z’u Burundi ziri kurwanira ku ruhande rwa FDLR (abahezanguni b’Abanyarwanda b’Abahutu) isanzwe ikorana na FARDC na Nyatura (inyeshyamba z’Abanye-Congo b’Abahutu). Ukwinjira kwabo muri iki kibazo kwiyongereye mu mezi ashize.

Umusesenguzi muri dipolomasi ya gisirikare yagize ati “General Neva ari gukina umukino mubi kandi ari kugendera ku rubura ruto cyane. Birasa n’aho yabuze ubushishozi.”

“Ku ruhande rumwe, ari gukina amakarita ya Tshisekedi, yohereza amagana y’abasirikare b’u Burundi ku rubuga rw’umuriro muri Congo. Bapfushije abasirikare benshi. Ba General b’u Burundi ntabwo babyitayeho na gato. Nk’ingurane, Kinshasa iri guha Neva ku mabuye y’agaciro yo muri RDC.”

“Amabuye y’agaciro menshi yacukuwe muri Rubaya yagiye mu Burundi binyuze muri uyu muyoboro. Kandi abari hafi ya Perezida bari kuyoramo amafaranga. Rubaya ni urugero rumwe kandi muri Rubaya ashobora kuhahurira na FDLR na yo isanzwe ihakura inyungu.”

“Mu gihe Rubaya yagoswe na M23, Neva n’abo bafatanyije bakwerekeza amaso ku birombe biri muri Kivu y’Amajyepfo. Tuzi ko Neva n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Prime Niyongabo, bahawe amafaranga menshi na Tshisekedi. Aya barayikubiye.”

Undi muyobozi wa sosiyete sivile yakomeje agira ati “Mu mwaka ushize Neva yari abanye neza n’u Rwanda ariko ntibyamaze igihe kirekire. Yashyizweho igitutu n’itsinda ry’abahezanguni ryari riyobowe na Gen Alain Guillaume Bunyoni, umugabo udasanzwe wakundaga kwambara bisekeje ariko akaba yarahawe ijambo na Pierre Nkurunziza wabaye Perezida.”

“Bunyoni arazwi cyane mu gisirikare kandi ashyigikiwe n’abahezanguni benshi b’umutwe w’Imbonerakure mu Burundi. Uyu mutwe washyizweho nk’igisirikare cya kabiri cyari kigamije kurwanya ubwiyongere bwa sosiyete sivili zitavuga rumwe n’ubutegetsi.”

“Neva yatumye uyu mugabo akatirwa igifungo cya burundu mu mwaka ushize, ubu ari muri gereza. Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza, abegereye Bunyoni n’abagereye General Neva bahanganiye ubutegetsi. Abandi bahezanguni b’Abahutu barishwe. Neva yatsinze iri rushanwa.”

“Icyo gihe, ubukungu bw’iki gihugu bwikubise hasi, abanyamahanga batangaga inkunga barayihagaritse nyuma y’aho raporo nyinshi zigaragaza ukubangamirwa kw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kunyereza umutungo zisohotse. Ni bwo Neva yagerageje kugarura igihugu, ari na bwo yazahuraga umubano n’u Rwanda, yigira umuhuza mu biganiro by’akarere kugira ngo akemure ibibazo byo muri RDC.”

“Ubucuruzi bw’u Burundi n’u Rwanda bwarasubukuwe. Abanyarwanda bari bazi neza ko ibibazo by’ibihugu byombi bitari kumara igihe nubwo byagaragaraga ko abantu nka Paul Rusesabagina, intwari ya Hollywood, bateguraga intwaro ntoya kugira ngo binjire mu Rwanda baturutse mu Burundi, babifashijwemo na FDLR na RNC (undi mutwe urwanya Leta y’u Rwanda). Ntabwo Rusesabagina yageze kure, kandi Abanyarwanda bagombaga gukanda intoki za Neva kugira ngo asubire mu murongo mwiza.”

“Ariko imyumvire y’Abahutu mu Burundi si imwe. Neva yari afite abacuruzi batari bamushyigikiye, bari bashyigikiwe na Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania; wari ushyigikiye impamvu y’Abahutu mu Rwanda no mu Burundi cyo kimwe n’abandi ba General nka Alain Guillaume Bunyoni. Batangiye gushyira igitutu kuri Perezida mushya watoranyijwe, bagabanya ingano ya peteroli n’amatungo byinjiraga mu Burundi kugira ngo abaturage bamunenge. Neva yashoboye gufunga Bunyoni. Neva yashoboraga kumwica iyo aba ataratewe ubwoba n’uko abandi ba General bashoboraga kwiyongera muri iyi dosiye.”

“Igisirikare cy’u Burundi kimaze igihe kirwanira muri RDC. Cyarwanye na RED Tabara, umutwe witwaje intwaro w’Abarundi wiganjemo Abatutsi ariko ufite amateka mabi kubera ubusahuzi, ubwicanyi no gusambanya Abanye-Congo. Abanyarwanda bumva ko RED Tabara atari yo ikwiye guhindura politiki yo mu Burundi.”

“Ingabo z’u Burundi zari zisanzwe muri RDC ubwo zinjiraga mu mutwe wa Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo zihagarike intambara ya FARDC na M23. Nyuma y’igihe gito, Neva yatangiye kugaragaza imyumvire ye ku Rwanda. Yanafunze imipaka kugira ngo ashimishe abafatanyabikorwa mu bucuruzi ba Bunyoni batonesheje ishoramari na Tanzania.”

“Kandi yagiranye amasezerano na Tshisekedi nyuma yo gutaha kw’ingabo za EAC kugira ngo ize zigumeyo, yoherezayo abandi basirikare. Ikosa rikomeye ari gukora ni uko ari kwikubira inyungu z’aya masezerano, akaba atari gusangira n’abandi bagize ubuyobozi bw’u Burundi. General Neva ari kwiyumva hafi abatamushyigikiye. Amagana y’abasirikare b’Abarundi batorotse igisirikare kubera ko badashaka koherezwa muri Congo. Barabizi ko bagenzi babo bari gupfa nk’amasazi.”

“Kandi abaturage na bo batangiye kubyibazaho, akenshi ntabwo amazina y’abasirikare bapfuye atangazwa mu nyandiko z’ubutegetsi kandi imiryango myinshi irabaza ibyabaye ku bana bayo. Mbese n’Imbonerakure nyinshi ziri kwinjizwa mu gisirikare kugira ngo zijye kurwanira muri RDC, inyinshi ziri gutoroka.”

“Ni nk’aho Neva azi ko igihe cy’ubutegetsi bwe kiri kurangira, akaba ari gushaka amafaranga menshi ashoboka mbere y’uko ahungira mu kindi gihugu. Ntabwo Bunyoni ari we mahitamo meza yo gusimbura Neva. Uriya mugabo azwiho kuba umunyabyaha, bityo na we yatangira amasezerano adahwitse.”

“U Burundi busanzwe ari kimwe mu bihugu bikennye cyane muri Afurika kandi abaturage bacyo batewe ubwoba n’Imbonerakure n’abayobozi bo muri Leta bamunzwe n’ibyaha bya ruswa. Mu gihe ibintu byaba bibi ku Interahamwe (FDLR), zahungira gusa mu gihugu cyacu.”

Uruhare rwa FDLR muri gahunda z’u Burundi rusanzwe rukomeye. Yatoje umutwe w’Imbonerakure kandi ifite ibikorwa byinshi by’ishoramari mu Burundi.

Umwe mu bayobozi bo mu Burundi yagize ati “Uruhare rwa FDLR rurakomeye cyane kurusha uko abantu babitekereza. Iri kubyutsa imyumvire ishaje yayo ku Batutsi kandi ibwira abinjira mu gisirikare ko intambara yo muri RDC ari iyo kurwanya ububasha bw’Abatutsi.

“Ni yo mpamvu abahezanguni b’Abahutu bari gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango muri RDC. Imbuga nkoranyambaga zirerekana neza ko bose bari kubigiramo uruhare. Vuba aha, General Neva yavuze amagambo ashimangira uyu murongo.”

Umubano w’u Burundi na Tanzania wabaye ingingo igoye kumva. Nk’uko twabivuze, Kikwete wabaye Perezida wa Tanzania yubatswe umubano wihariye na bamwe mu bayobozi bo mu Burundi.

“Ntabwo General Neva yari muri ubu bufatanye, bityo yagombaga gushakira ubufatanye ahandi kugira ngo abone imbaraga. Mwibuke ko Kikwete hari ukuntu akiri umujyanama w’ubuyobozi bushya bwa Tanzania ariko ibi ntibigaragaza uko yumva ibintu byose mu karere.”

“Abayobozi bashya barifuza gukorana ishoramari n’u Rwanda na Uganda kandi vuba aha, byagaragaye ko Tanzania yatangiye kwibaza ku buryo FARDC iri kwishingikiriza cyane abahezanguni ba FDLR, ikohereza abaturage imbere ku rugamba kugira ngo barwane.”

“Mu ncamake, imyumvire yabo ihabanye n’ibikorwa bya General Neva na Perezida Tshisekedi bishingikirije cyane FDLR kugira ngo bagere ku migambi yabo. Birasa n’aho Afurika y’Epfo na Tanzania biri gukurikirana neza iki kibazo. Biri gusuzuma uburebure bw’icyobo cy’Abanye-Congo mbere y’uko bigisimbukiramo.”

Umwe mu bayobozi bakuru bo mu Rwanda yagize ati “Ikibazo cyo muri Kivu cyaturika cyane kandi kiragoye. Ariko ukubayo kwa SADC no kuba yakwinjira mu rugamba rwo kurwanya M23 si cyo kibazo nyamukuru. Ubu ibikorwa bya General Neva ni ngombwa kubikurikirana.”

“Twizera ko Perezida wa Afurika y’Epfo, mugenzi we wa Tanzania n’Abanya-Angola bazi ikibazo bahanganye na cyo, bityo ko batazinjira mu murongo wa Tshisekedi. Ntabwo bazagwa mu mutego wa Perezida w’u Burundi uri gushora abasirikare be bwite mu murongo w’umuriro agamije inyungu ze.”

“Politiki y’u Burundi ibura uguhozaho kandi irimo ukunyuranya kwinshi kwatuma abo hanze badasobanukirwa. Aya ni amwe mu mahirwe ya nyuma ku muryango mpuzamahanga kugira ngo ukemure ibibazo byo muri RDC mu nzira y’amahoro. Nibakora ikosa, ubusugire bw’u Rwanda bukavogerwa, tuzahita dusubiza. U Burundi bwigize nk’igipurizo kinini kirimo ubusa. Inshinge nyinshi ni zo zikenewe kugira ngo iki kibazo gikemuke.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .