00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC itagira ingabo, guhashya FDLR, ibiganiro n’u Rwanda-Senateri Uwizeyimana Evode yabivuye imuzi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 April 2024 saa 01:03
Yasuwe :

Senateri akaba n’Umunyamategeko, Uwizeyimana Evode, abona ko ibiganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo bizageraho, bitewe n’impamvu zirimo ko umutwe witwaje intwaro wa M23 uhezwa.

Ibiganiro bihuza ibi bihugu byombi byatangiye mu 2022, hagamijwe gukemura amakimbirane ashingiye ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC wazambye biturutse ku ntambara ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibiheruka byabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024, byahuje itsinda ry’abaminisitiri bo mu Rwanda n’abo muri RDC, ndetse n’iryo muri Angola ryari umuhuza.

Muri iyi nama nk’uko byagaragaye mu byemezo byayo, intumwa za RDC zasezeranyije iz’u Rwanda na Angola ko zizasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kandi ko zizagaragariza mu yindi nama izaba muri Mata 2024 uko gahunda yo kuwusenya iteye.

RDC ntiyasenya FDLR

Senateri Uwizeyimana yatangarije IGIHE ko RDC itakwishoboza gusenya FDLR, mu gihe ibikorwa bihuriweho bigera kuri bitanu byahuje iki gihugu n’u Rwanda byananiwe kuyisenya.

Yagize ati “Nabonye bisekeje kuko nibajije niba ibyo Lutundula yemeye, yanasinyiye, niba bazabishobora, cyane cyane ko hari ubundi buryo bwabaye, hari za operasiyo zihuriweho zagiye ziba z’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Congo. Muzi ibyiswe Kimia 1, Kimia 2, Sokola 1, Sokola 2, Umoja Wetu, ni ho haguyemo n’uwari umuyobozi wa FDLR, Gen Mudacumura ariko nyuma y’aho FDLR ikongera ikiyegeranya, ikongera ikagaruka.”

Senateri Uwizeyimana yavuze ko abantu badakwiye kurebera FDLR mu muyobozi wayo umwe cyangwa babiri ahubwo ko ikibazo cyayo gikomeye ari ingengabitekerezo yamaze gukwirakwiza mu Burasirazuba bwa RDC, yabaye intandaro y’urugomo rukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko indi nzitizi yaba mu gusenya FDLR ari uko uyu mutwe usanzwe wifatanya n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo na M23, agaragaza ko na Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi, yigeze kubyemeza.

Ati “Tshisekedi ubwe yigeze kwivugira ko igisirikare cye cyifatanyije na FDLR ariko avuga ko atari abizi, abimenya nyuma. Aho abimenyeye ntiwamenya ngo ‘yabikemuye gute?’ Hanyuma FARDC ni uruhurirane rw’imitwe myinshi yitwaje intwaro. Bagura intwaro ariko nta gisirikare bafite.”

Ibi byashimangiwe na Gashagaza Nelson ukurikiranira hafi ibibazo byo muri RDC, wavuze ko Leta y’iki gihugu yashobora kurandura FDLR mu gihe yakwifatanya na Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “Leta ya Congo ntifite ingabo zo kwirwanirira ubwazo, zigomba gukoresha FDLR. Umuntu yakwibaza ubundi iyo gahunda nibayishyireho, ko Leta ya Congo yanga gukorana n’u Rwanda kugira ngo rubafashe kurwanya FDLR, kandi ikaba idafite ingabo zishobora kurwanya FDLR, bizagenda bite?”

Senateri Uwizeyimana yibukije ko u Rwanda rwiyemeje kugenzura ingamba rwari rwarafashe mu bijyanye no kurinda ubusugire n’umutekano byarwo, rushingiye ku ngamba zo gusenya FDLR zizaba zafashwe na RDC.

Senateri Uwizeyimana yaciye amarenga ko mu gihe Leta ya RDC yakwisubira ntigaragaze izi ngamba nk’uko yabisezeranyije u Rwanda n’umuhuza, intego nyamukuru y’iyi nama itazagerwaho.

Senateri Uwizeyimana ntiyizera ko Leta ya RDC yasenya FDLR

M23 yimwe ijambo

M23 yubuye imirwano mu mpera za 2021 nyuma y’imyaka umunani abarwanyi bayo bahungiye muri Uganda n’u Rwanda, isobanura ko yifuza ko Leta ya RDC yubahiriza amasezerano yabahaye ubwo yari yarabatumiye i Kinshasa.

Uyu mutwe wagaragaje ko Leta ya RDC iramutse yubahirije aya masezerano arimo iryo gushyira abarwanyi bayo mu nzego z’umutekano z’igihugu, byaba igisubizo ku bibazo by’umutekano muke kuko bayifasha kurandura indi mitwe yawuhungabanyije, irimo FDLR.

Senateri Uwizeyimana yibukije ko mu biganiro bya Luanda, u Rwanda na RDC ari byo biganira, ariko umutwe wa M23 urebwa cyane n’intambara iri kuba ntutumirwe.

Ati “Abantu batazumva ko u Rwanda rubijyamo nk’aho ari rwo ruhanganye na Leta ya Congo. Igitangaje ni uko muri ibi biganiro byose, nta hantu tubona M23 bayihamagara kandi ifite ibyo isaba. Ni ukuvuga ngo ijwi ryayo ni nde urifite? Aha ngaha ni ho njye mbona ko abantu bari guta umwanya gusa.”

Leta ya RDC yahisemo intambara

Uwizeyimana yagaragaje ko akenshi uruhande ruri gutsindwa intambara ari rwo rwemera kujya mu mishyikirano, ariko ko Leta ya RDC yanze kuganira na M23; umutwe ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Imiryango y’uturere, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu ku giti cyabyo byagaragaje ko kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke muri RDC gikemuke, impande zihanganye zikwiye kujya mu mishyikirano.

Mu rwego rwo guharura inzira y’iyi mishyikirano, umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wohereje umutwe w’ingabo mu ri RDC, ariko ko Leta ya Congo yarakajwe n’uko izo ngabo zitarwanyije M23, ifata icyemezo cyo kuwirukana mu mpera za 2023.

Senateri Uwizeyimana yibukije ko Perezida Tshisekedi yahisemo intambara, yinjiza muri RDC ingabo z’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC, kugira ngo zimufashe kurwanya M23.

Yavuze ko bidashoboka ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi byatanga umusaruro mwiza, mu gihe Leta ya RDC ibyitabira, ku rundi ruhande ikajya gushoza intambara kuri M23, yifashishije SADC, imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’u Burundi.

Abagira uruhare mu ntambara batagaragara

Senateri Uwizeyimana akeka ko muri iyi ntambara hashobora kuba harimo abayigiramo uruhare “bo mu mwijima”, bagamije kurengera inyungu zabo muri politiki n’ubukungu.

Ashingiye kuri iyi ngingo, yagaragaje ko mu gihe aba bantu baba bahari koko, ibiganiro bibera i Luanda bikitabirwa n’u Rwanda na RDC gusa, n’ubundi bidashobora gutanga umusaruro wifuzwa.

Yagize ati “Turebe niba nta bandi bantu bari muri iriya ntambara, utazigera usanga muri ibi biganiro bya Luanda, utazigera usanga muri Nairobi no muri ibi byose abantu barimo kugerageza.”

Yavuze ko byagorana ko aba bantu bamenyekane kuko ari “amabanga ya politiki”, aca amarenga ariko ko ibigo mpuzamahanga bifite amafaranga menshi bishobora kuba birimo.

Yagaragaje ko ibi bigo hari ubwo bigira ububasha bwo gushyira abantu ku butegetsi, bikabaha amabwiriza bagomba kugenderaho mu gihe cy’ubutegetsi bwabo “mu nyungu zabwo”.

Senateri Uwizeyimana yemeza ko hari ubwo amahoro abangamira inyungu z’ibi bigo, bigahitamo guteza umwiryane ubyara intambara, ahanini bigamije gusahura.

Gashagaza na we yavuze ko hari abantu bakomeye badaha agaciro ubuzima bw’abo mu bindi bihugu, batunzwe no guteza akavuyo mu bihugu nka RDC.

Yagize ati “Muri ariya matangazo yose basohora, iyo banze kuvuga impamvu irimo gutera ikibazo, bakanga kukijya mu mizi, ni nk’aho barimo kubabwira bati ‘Mwese ntacyo mutubwiye. Ntabwo ubuzima turi kurinda ari ubw’Umunyarwanda, si n’ubw’Umukongomani’. Mwese muri bamwe, ahubwo aravuga ngo ‘Ni he nateza akavuyo kakihuta kandi nkagakuramo inyungu’?”

Senateri Uwizeyimana yavuze ko mu gihe Leta ya RDC yaganira na M23, byashobora gukemura aya makimbirane. Yashimangiye ko uganira kw’ibihugu bibiri gusa n’umuhuza nta bisubizo guteze gutanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .