00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu mu Rwanda bishimira ko batagicunaguzwa ngo bitwe ‘Abaswayire’

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 18 April 2024 saa 09:01
Yasuwe :

Abayisilamu bo mu Rwanda bagaragaje ko bishimira agaciro idini yabo n’imyemerere yabo bihabwa mu Rwanda, bakisanga mu bikorwa biteza imbere igihugu, ibintu bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo bacunaguzwaga bitwa ‘Abaswayire’.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangizaga amarushanwa mpuzamahanga ya 11 yo gusoma Korowani, ahuriza hamwe abana bo mu bihugu bitandukanye bakarushanwa gusoma icyo gitabo gitagatifu.

Sheikh Segisekure Ibrahim, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu Muryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), yavuze ko igikorwa nk’icyo gihuriza hamwe abayisilamu, kigaragaza uburyo igihugu cyubaha amadini yose ntawe kirobanuye.

Icyakora Segikure yavuze ko atari ko byahoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko kwitwa Umuyisilamu byafatwaga nk’ikizira.

Ati “Abayisilamu batwitaga abaswayire, abayisilamu ntabwo bemeraga ko tujya kwiga nk’abandi. Yego hari abayisilamu babashaga kwiga ariko babanzaga guhindura amazina.”

“Mbere ya 1994 Leta yatubuzaga uburenganzira bwacu nk’abayisilamu ariko Leta y’ubumwe yadusubije ako gaciro. Ntabwo yigeze ituvangura. Ubu umwana w’umuyisilamu ariga kuva mu mashuri abanza kugeza mu mashuri makuru ntawe umutangira.”

Sheikh Segikure yavuze ko mu gufasha igihugu gutera imbere, bategura amarushanwa nk’ayo agamije kubaka Umunyarwanda mwiza, utandukanye n’ibikunze kuba mu bindi bihugu by’abakwirakwiza inyigisho z’ubuhezanguni n’iterabwoba.

Ati “Intego yacu ni ukurwanya ubutagondwa kubera ko iki gikorwa kidusabanya n’abatari abayisilamu, tubereka ko ubuyisilamu bwibonwamo n’abandi. Umuntu yemera imyemerere ashatse, ntawe ukwiriye kuzira imyemerere ye kuko Umuyisilamu ntabwo akwiriye kureba umuntu utari umuyisilamu ngo amuzize imyemerere ye. Korowani irabibuza.”

Meya w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yavuze ko amadini agira uruhare mu iterambere ry’akarere ayoboye, by’umwihariko nka Islam guhera mu 2018 ikaba yaragize uruhare mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu basaga ibihumbi icumi.

Ati “Kuva mu 2018 bagize uruhare mu kugira ngo imiryango irenga ibihumbi icumi ibone ubwisungane mu kwivuza, batanze amabati arenga 500 ku batishoboye bahuye n’ibiza, ni urugendo dukomezanya kandi ni idini twishimira imikoranire.”

Yavuze ko ari urugero rwiza ku madini n’indi miryango ishingiye ku myemerere, guharanira kuzana impinduka mu buzima bw’abatuye aho ikorera.

Niyigena Imran uri mu bitabiriye amarushanwa, yavuze ko gusoma no gufata Korowani mu mutwe yizeye ko bizamufasha kuba Umuyisilamu mwiza ufitiye bose akamaro.

Ati “Iby’ubuhezanguni ntabwo ari byiza, ni ugusebya Islam kuko ntabwo umuyisilamu nyawe yakora ibyo bintu, baba badusebya. Nzabirwanya kuko ntabwo bikwiriye. Umuyisilau mwiza ni uha bagenzi be amahoro akoresheje umunwa we cyangwa amaboko ye.”

Buri mwaka Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda utegura amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani, hagamijwe gushishikariza abayoboke bayo n’abandi kumenya neza ibiyikubiyemo bityo babikurikize babyumva.

Abayisilamu mu Rwanda bishimira ko bafite uburenganzira nk'ubw'andi madini, bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hagaragajwe ko Islam ari idini yigisha amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .