00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhisho rwa Ambasaderi w’u Bufaransa wari umaze imyaka itandatu ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 August 2021 saa 07:08
Yasuwe :

Ibyumweru bibiri birashize Ambasaderi mushya w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, ashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ni ambasaderi utegerejweho byinshi dore ko aje nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu nta ambasaderi kigira mu Rwanda, kubera umwuka mubi wakunze kuba mu mubano w’ibihugu byombi biturutse ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kitemeraga.

Antoine Anfré yaje inzira zaraharuwe kuko muri Gicurasi 2021, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda, bwa mbere akemera ko igihugu cye cyitwaye nabi mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo umwuka utangiye kuba mwiza ku mpande zombi, Ambasaderi Anfré ategerejweho byinshi cyane cyane ku bijyanye n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari byasaga nk’ibyasinziriye mu myaka yashize.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Kanama 2021 i Kigali, yavuze ko abizi neza ko inshingano yahawe zitoroshye kuko u Rwanda yaherukaga mu myaka ya 1990, ubu rwahindutse cyane.

Yagize ati “Ibizangora ndakeka ko nubwo aka karere nakabayemo cyane ariko u Rwanda ni igihugu cyahindutse, gifite urubyiruko rwinshi. Bivuze ko bizansaba kwiga neza nkamenya u Rwanda rushya n’akarere muri rusange. Ibyo nibuka ni Uganda yo mu myaka ya za 1980, u Rwanda rwo muri za 1990, Kenya yo mu 2000 ariko ubu turi mu 2021. Afurika iri gutera imbere byihuse, ngomba rero kumenya ukuri kw’ibigezweho.”

Kuba Macron yaraharuye inzira ibihugu byombi bikaba bibanye neza, Anfré avuga ko ari umusingi ukomeye cyane.

Ati “Njye numva imbwirwaruhame ya Perezida Macron ku Rwibutso rwa Gisozi ari ingenzi kugira ngo dushobore gukorera hamwe uyu munsi n’ejo hazaza.”

Arifuza abashoramari benshi b’Abafaransa mu Rwanda, nta kiziriko

Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda rusa n’urwabanjirijwe n’umwuka mwiza hagati y’abacuruzi n’abashoramari mu bihugu byombi.

Kugeza ubu sosiyete zikomeye zo mu Bufaransa zatangiye gushora imari mu Rwanda. Urugero ni nk’ikigo UGolf cya Duval Great Lakes Ltd cyiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu gucunga no kubyaza umusaruro umushinga w’ikibuga gishya cya Golf i Nyarutarama, ubarirwa agaciro ka miliyari 34.5 Frw.

Iki kigo kandi kiri kuzamura inyubako zigezweho ku Kimihurura ahazwi nka Minijust. Izi nyubako zizaba zigizwe n’ibyumba 140. Hazaba harimo iduka ridasanzwe, ivuriro rigezweho, amaguriro manini ndetse byitezwe ko Sosiyete y’Abafaransa ikomeye mu by’ubucuruzi ya Carrefour na yo izahakorera.

Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko bimwe mu bimuraje ishinga ari ugukomeza kureshya abashoramari b’Abafaransa.

Ati “Inshingano nahawe nka ambasaderi ni uguteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, by’umwihariko mu guteza imbere ishoramari ry’Abafaransa muri iki gihugu […] U Rwanda rufite isoko ryagutse. Icyiza cyo mu Rwanda ni isura rufite, iyo ugize icyo ukora kikagenda neza mu Rwanda, biba icyitegererezo muri Afurika n’ahandi.”

Icyakora, yavuze ko Guverinoma y’igihugu cye itazazirika abashoramari cyangwa ngo ibahatire kuza mu Rwanda, ahubwo we nka ambasaderi azabareshya akoresheje kubasobanurira amahirwe yose arurimo.

Ati “U Bufaransa ntabwo bukiri igihugu gitegeka sosiyete yigenga ngo ngwino ushore imari mu Rwanda, ahubwo dushobora gutegura uruzinduko cyangwa inama, tukababwira tuti ’mu Rwanda hari uburyo runaka, hari abafatanyabikorwa b’abizerwa, amategeko meza, uburyo bwiza bw’imisoreshereze, hanyuma tugasaba banki kuba zabaguriza kugira ngo baze gushora imari mu Rwanda.’”

Yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda na ho hari ibyo rusabwa birimo “kwerekana ko hari ubushake bwo guha ikaze abafatanyabikorwa b’Abafaransa, baharanira ko ishoramari ry’abanyamahanga ritera imbere, icyo gihe sosiyete z’Abafaransa zizaza.”

Mu bijyanye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, Ambasaderi Anfré yavuze ko bagiye kubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone iherutse gufungurwa na Perezida Macron i Kigali, mu iterambere no guhanahana ubumenyi mu by’umuco hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze kandi ko Ikigo Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD) uyu mwaka uzashira cyafunguye ishami mu Rwanda, risimbura ibiro bito byari bihari birebererwa n’ishami ryo muri Kenya.

Intego y’icyo kigo, Anfré yavuze ko izaba ari “ugushyira mu bikorwa imishinga ikubiye mu masezerano yasinywe ubwo Perezida Macron yagiriraga uruzinduko i Kigali.”

U Bufaransa kandi burajwe ishinga no kubyaza umusaruro amahirwe ahari nko mu nzego zirimo uburezi aho bazatanga umusanzu mu kwigisha Igifaransa, uwo mu iterambere rya siporo nk’aho ikipe ya Paris Saint Germain ifitanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kurwamamaza no guteza imbere siporo aho izafungura ishami ryigisha abakiri bato umupira w’amaguru mu Karere ka Huye.

Anfré kandi yavuze ko hari amahirwe mu zindi nzego nk’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi.

Ati “Ndizera ko ibyo bibazo bya Covid-19 nibivaho, ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa buziyongera bidasanzwe ugereranyije n’uko byari bihagaze ubu.”

Yakomeje agira ati “Inshingano zanjye nzitaho cyane ni ugukomeza umuhanda waharuwe n’abakuru b’ibihugu byombi ubwo Emmanuel Macron yari yaje ino ndetse no kuba umuhuza, nereka Abafaransa nti ’dore uko bimeze i Kigali, dore ibyo mwakungukiramo, muze mushore ku nyungu z’impande zombi.’”

U Bufaransa n’u Rwanda bifitanye umubano w’igihe kirekire kuko watangiye guhera mu 1962 rukibona ubwigenge. Umubano waje kuba mubi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera kutemera uruhare rwabwo muri Jenoside.

Kuza ku butegetsi kwa Perezida Emmanuel Macron kwatumye umwuka umera neza kuko yemeye guca bugufi akemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside kandi akagaragaza ubushake bwo kubakira kuri uwo mubano mushya mu iterambere ry’impande zombi.

Imiterere y'inzu igiye kubakwa ahahoze inyubako zakoreragamo Minisiteri y'Ubutabera n'inkiko zitandukanye ku Kimihurura
Ikibuga gishya cya Golf cyatashywe i Nyarutarama vuba aha, kizajya gicungwa n'ibigo birimo UGolf cya Duval Great Lakes Ltd
Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro yubatswe na Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings
Ikigo Centre Culturel Francophone giherutse gufungurwa na Perezida Macron i Kigali
Ambasaderi Antoine Anfré yavuze ko yifuza kureshya abashoramari benshi bo mu Bufaransa bakaza gushora imari mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .