00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ramaphosa yavuye mu Rwanda yumvise ko ibibazo byo muri RDC bizakemurwa n’ibiganiro

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 April 2024 saa 06:16
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko yavuye mu Rwanda yumvise neza ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizakemurwa n’ibiganiro by’amahoro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere yo kwerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Ramaphosa kuri uyu wa 7 Mata 2024 yatangaje ko yaganiriye na Paul Kagame kuri ibi bibazo biterwa n’intambara.

Yasobanuye ko bemeranyije ko amahoro ari ngombwa mu karere gashaka gutera imbere kandi ko kugira ngo bigerweho “Dukwiye guhagarika amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC.”

Perezida Ramaphosa yagaragaje ishingiro ry’impungenge z’u Rwanda ku bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri RDC.

Ati “Ibikorwa biri kuba bishobora guhungabanya u Rwanda, bikozwe n’umutwe wa FDLR. Hari imitwe myinshi ikorera muri iki gice. Twemeranyije ko igisubizo cy’amahoro cya politiki ari bwo buryo bwiza ku bikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko mu gihe yari i Kigali, yanaganiriye n’abandi banyapolitiki bari baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi barimo Thabo Mbeki, bemeranya ko imbaraga za gisirikare atari zo zakemura ibibazo byo muri RDC.

Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo asanzwe abona ko ikibazo cyatumye umutwe wa M23 urwanya Leta ya RDC cyavutse ubwo Mobutu Sese Seko yamburaga Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ubwenegihugu, bagenzi babo bagatangira kubirukana.

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko urugomo abavuga Ikinyarwanda bakorewe ari rwo rwatumye bashinga imitwe yitwaje intwaro, ifite intego yo kubarindira umutekano. Kuri we, Leta ya RDC yakabaye ikemura iki kibazo, aho kucyegeka ku bihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda.

Ramaphosa nyuma y’iki kiganiro, yagize ati “Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki”, asobanura ko umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, uzatanga umusanzu wawo kugira ngo amahoro aboneke.

Hari ibiganiro bya Nairobi na Luanda byatangiye mu 2022 bigamije gushaka ibisubizo by’ibibazo muri RDC no mu karere muri rusange. Ramaphosa yatangaje ko SADC itazatangiza ibyayo, ahubwo ko izabishyigikira kugeza ubwo intego yabyo izaba igezweho.

Perezida wa Afurika y’Epfo yasobanuye kandi ko SADC izatega amatwi buri ruhande rurebwa n’aya makimbirane kugira ngo imenye uko itanga umusanzu wayo mu kuyakemura.

Ramaphosa yatangaje ko ibiganiro yagiriye mu Rwanda byatumye avugurura imyumvire ku bibazo byo muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .