Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mata 2024, aho aba bakozi basuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse basobanurirwa amateka y’u Rwanda, agaruka ku buryo umugambi wa Jenoside wacuzwe ukanashyirwa mu bikorwa kugeza mu 1994, ubwo Abatutsi barenga miliyoni bicwaga.
Nyuma yo kwerekwa amateka atandukanye, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bazize Jenoside.
Abitabiriye uyu muhango banahawe ibiganiro bitandukanye bigaruka kuri aya mateka ashaririye igihugu cyanyuzemo, urugendo rwo kwiyubaka ndetse banacana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza hazira amacakubiri.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa ku Rwibutso rwa Kigali, Twizerimana Oscar, yashimiye Fortebet ku gikorwa yateguye cyo Kwibuka ko ari ingirakamaro kandi bitanga umusaruro no ku bandi.
Yagize ati “Turabizi si ibigo byinshi bibishyira [Kwibuka] muri gahunda, kuba mwarafashe umwanya ndetse mukanabikora ni imwe mu mpamvu zituma buri wese abasha kwiga. Si ibyo gusa ahubwo dufite n’icyizere ko ejo hazaza hanyu n’ahabandi bari mu kigero nk’icyanyu hazaba heza.”
“Tubashimira umusanzu wanyu mu kudufasha gusana no kuvugurura Urwibutso kugira ngo ruhore rumeze neza mu rwego rwo kwigisha n’abandi baza kurusura. Tudafite abafatanyabikorwa nkamwe ntitwabasha kurwitaho.”
Rugaju Reagan usanzwe ari ’brand ambassador’ wa Fortebet yagaragaje ko igikorwa cyo Kwibuka gikwiriye kuba icya buri wese cyane cyane urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Turashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho izi nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iki gikorwa gikwiye kuba intambwe ku rubyiruko rwifuza kumenya amateka ya Jenoside. Ibyo bituma rwongera kwiyibutsa ko rukwiriye kuvuga ngo ibyabaye ntibizongere kuba.”
“Aya mahano yabaye akwiye guhindura imitekerereze y’urubyiruko rutazi neza uburemere bw’amabi yabaye mu Rwanda. Icyo gihe ni bwo bazagira imbaraga zo gukomeza kubaka u Rwanda twifuza ruzira amacakubiri.”
Umuvugizi wa Fortebet, Mugabo Steven, yavuze ko intego y’iki gikorwa ari ugufasha urubyiruko kubona amasomo rujya kwigisha bagenzi babo badafite amahirwe yo kugera aho amateka y’u Rwanda ari.
Ati “Twagira ngo dukomeze tumenyeshe abatari bazi amateka kandi n’abayazi bayasigasire. Mwe muhagarariye abandi hari ibyo mwabonye kandi mwagenda mubabwira. Aha ntitwaje gutembera, ni ukwibuka Abatutsi bakorewe Jenoside mu 1994.”
“Amateka twasanze atubwira ko ari urubyiruko rwifashishijwe. Kuba Fortebet yaje hano tugomba guhora tuvuga ‘Hora Rwanda’.”
Ni ku nshuro ya gatatu Fortebet isura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside basaga ibihumbi 259.000, bakuwe mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!