00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yageneye amakayi 3000 abanyeshuri bo muri SOS Rwanda

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 September 2023 saa 07:15
Yasuwe :

Banki y’ubucuruzi ya Cogebanque yageneye ibikoresho by’ishuri abanyeshuri barebererwa n’Umuryango wita ku bana batagira kivurira, SOS Children’s Village Rwanda, bo mu Midugudu ya Gicumbi na Nyamagabe y’uyu muryango.

Ibi bikoresho bigizwe n’amakayi ibihumbi bitatu aba banyeshuri bazifashisha ubwo bazaba batangiye kwiga.

Ni igikorwa Cogebanque yakoze ku bufatanye n’uyu muryango ndetse n’ikigo Umurage Education and Development gikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gutunganya ibikoresho by’ishuri hanyuma bigashyikirizwa abanyeshuri babikeneye ku buntu.

Kuri uyu wa Gatatu ku wa 20 Nzeri 2023 mu muhango wo gushyikiriza uyu muryango ibi bikoresho ku mugaragaro, Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko ari inshingano za buri umwe mu gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugeza uburezi kuri bose.

Yavuze ko muri ibi bihe abantu benshi bahuye n’ibibazo by’ubukungu ku buryo hari ababyeyi batabashije kugira ubushobozi bwo kugurira abana babo ibikoresho byose by’ishuri biba bikenewe akaba ariyo mpamvu iyi banki yafashe iya mbere mu gushyigikira bamwe mu bahuye n’ibyo bibazo.

Ati “Iki gikorwa ni ikiza cyuzuzanya n’intego zacu zo gushyigikira no guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi. Nka banki turifuza gukomeza ibikorwa nk’ibi ku buryo twabigeza kure hashoboka maze buri mwana akagira amahirwe yo kwiga.”

Umuyobozi wa SOS Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yavuze ko ari impano ikomeye kandi ije mu gihe cya nyacyo kuko yari ikenewe.

Ati “Murabizi ko amashuri yenda gutangira nk’ababyeyi dufite abana basaga ibihumbi 14 ni ibyagaciro kuko n’ufite umwana umwe ubu ni ibihe bigoye kubona ibyangombwa byose kugira ngo umwana ajye ku ishuri. Iyi nkunga rero tubonye y’amakayi kuri twe ni inkunga ikomeye cyane kuko biratuma abana bacu bajya ku ishuri bafite ibikoresho bihagije.”

Kuri ubu mu SOS Children’s Village Rwanda ifite imidugudu mu turere 13 dutandukanye tw’u Rwanda, ifite kandi amashuri 10 yigisha imyuga. Binyuze mu mishinga yayo itandukanye ifasha abarenga ibihumbi 110.

Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana.

Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Impande zombi zabanje kugirana ibiganiro
Hatanzwe amakayi 3000 azashyikirizwa abana barererwa mu midugudu ibiri ya SOS Rwanda
Ni amakayi yatanzwe ku bufatanye n'Umurage na Cogebanque
Nyuma y'iki gikorwa bemeranyijwe gukomeza gushyigikira uburezi binyuze mu mikoranire
Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko igikorwa nk'iki ari kimwe mu ntego bihaye zo gushyigikira iterambere ry'uburezi mu Rwanda
Umuyobozi wa SOS Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yagaragaje ko yishimiye iyi mpano kandi izafasha benshi
Umuyobozi w’Ikigo Umurage Education and Development, Jabo Landry
Abayobozi ba SOS Rwanda bishimiye impano bahawe na Cogebanque

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .