00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cogebanque yahaye Unity Club miliyoni 67 Frw zo kubakira abaturiye Urugo rw’Impinganzima rwa Huye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 28 July 2023 saa 01:47
Yasuwe :

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque, yahaye Umuryango Unity Club Intwararumuri inkunga ya miliyoni 67.789.820 Frw yo gufasha mu bikorwa byo kubakira abatishoboye baturiye Urugo rw’Impinganzima ya Huye.

Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023, izifashishwa mu kubaka inyubako izwi nka ‘Four Together’ iba igizwe n’inzu enye, aho ituzwamo imiryango ine iri hamwe nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni inzu zubakwa mu mushinga wiswe ‘Integrated Community Development Project: ICDP watangiriye mu baturage baturiye urugo rw’ Impinganzima ya Huye, umushinga ukaba uzakomereza no kuzindi ngo z’Impinganzima zo mu Rwanda zose bijyanye n’ibibazo byihariye bafite.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Ngamije Habarugira, yavuze ko ubufatanye bw’iyi banki na Unity Club Intwararumuri bumaze imyaka irenga irindwi, bijyanye n’uko ibikorwa byabo bihura n’iby’uyu muryango byose bishingiye guteza imbere abaturarwanda.

Ati “Turi banki y’Abanyarwanda n’abakiliya bacu higanjemo Abanyarwanda. Tuzi neza ko hari n’abo tutabasha kugeraho kubera inshingano zacu nk’abacuruzi. Unity Club rero ni umwe mu bafatanyabikorwa bashobora kutugerera aho tutagera.”

ICDP ni umushinga watangiye hafashwa abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane ko nta muntu n’umwe yari yarabasigiye wenda ngo abiteho.

Unity Club yubatse Impinganzima Huye na Rusizi ndetse inakora ubuvugizi kuri Leta biciye muri MINUBUMWE maze hubakwa izindi Mpinganzima i Bugesera n’Inyanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Iyamuremye Regine, yavuze ko n’ubwo icyo cyari igikorwa cy’ibanze, nyuma haje ikindi gitekerezo cyo guteza imbere Abanyarwanda bari baturiye izo Mpinganzima mu buryo bwo kurema ubucuti, mbese impande zombi zikabana neza.

Yagize ati “Twabanje kureba icy’ibanze mu baturanyi b’Impinganzima, duhera i Huye. Twasanze abaturage bakennye batanaranumva igisobanuro cy’ubumwe, tubanza kubigisha tubereka uburemere bwo kuba dufite Intwaza uyu munsi, nyamara kandi na bo bari barabyaye ariko uyu munsi ugasanga ari bonyine. Muri uyu mushinga ni cyo cy’ibanze twitaho.”

Yavuze ko byabaye ngombwa ko bita kuri abo baturage, babubakira ishuri ry’incuke rizatangira muri Nzeri 2023, bahabwa amatungo ndetse bafashwa no kwimakaza imirire myiza n’isuku, nyuma hatekerezwa n’uburyo bakubakirwa.

Iyamuremye ati “Ubu turi kububakira ku buryo na bo bibona muri gahunda nziza z’igihugu. Twaratangiye. Ni nacyo gikorwa twagejeje kuri Cogebanque. Ni inzu enye ziri hamwe zikomeza kubereka ko bagomba kwimakaza bwa bumwe. Twasanze ko tuzubakira imiryango 36 i Huye ubwaho. Aya mafaranga baduhaye azubakira imiryango ine.”

Impinganzima ya Huye ibarizwamo ababyeyi b’Intwaza bagera ku 100, mu gihe iya Bugesera irimo abagera kuri 80, mu ya Rusizi bagera kuri 50 mu gihe iya Nyanza irimo ababyeyi bagera kuri 24 ndetse hari na gahunda yo kuyagura kugira ngo ibe yakwakira abarenze abo.

Iyamuremye avuga ko buri baturage baturiye Impinganzima runaka bafashwa bijyanye n’ahari ikibazo kiremereye kurusha ibindi “nk’ubu twanasabwe kwinjira muri gahunda yo gukangurira Abanyarwanda kwimakaza isuku n’ibindi.”

Ati “Ntabwo hose haba hari ibibazo bimwe. Nitugera i Rusizi tuzareba mu baturanyi ikibazo gihari tukareba n’icyo twakora kugira ngo ba baturage biyumve muri gahunda zacu, biyumve nk’inshuti za bariya babyeyi. Ni nako bizagenda mu Bugesera naho dushobora gusanga umwihariko waho n’icyo badukeneyeho.”

Izi nzu zubakwa na Unity Club Intwararumuri zifite umwihariko wazo kuko zubakanwa amatafari agezweho, yo ubwayo akaba asa neza, ibidasaba ko umuntu atera amarangi.

Zimara igihe kirekire kuko hagaragajwe ko zishobora kumara imyaka irenga 100 zikimeze neza.

Umuryango Unity Club Intwararumuri washinzwe mu 1996 na Madamu Jeannette Kagame, ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ukaba ugizwe n’abagize Guverinoma, abigeze kuyibamo n’abo bashakanye.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Habarugira yagaragaje ko Umuryango Unity Club ubafasha kugera aho batagera mu bikorwa byo guteza imbere Abanyarwanda
Umukozi muri Unity Club Intwararumuri, Agasaro Eustochie Sezibera nawe yari yitabiriye umuhango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, Iyamuremye Regine yavuze ko bubaka inzu mu buryo bushishikariza abazihawe kwimakaza Ubumwe bw'Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Guillaume Habarugira yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club sheki ya miliyoni 67 Frw yo kubakira abatishoboye
Abakozi ba Unity Club Intwararumuri (bane babanza iburyo) bashyikirijwe inkunga yo kubakira abatishoboye n'aba Cogebanque

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .