00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu ibigo by’amashuri n’ababyeyi bakwiye kwimakaza ikoranabuhanga rya SchoolGEAR mu kwishyura ’minerval’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 20 September 2023 saa 09:03
Yasuwe :

Mu gihe abanyeshuri bitegura gutangira umwaka w’amashuri, Banki ya Cogebanque irashishikariza ababyeyi, abarezi ndetse n’abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga rya ‘SchoolGEAR’ nk’uburyo bworoshye kandi buboneye bwo kwishyuri amafaranga y’ishuri.

Bimaze kumenyerwa ko gahunda y’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nzego zitandakanye yabaye igisubizo ku bibazo bigiye bitadukanye bikaba akarusho iyo bigeze mu kwishyura ibicuruzwa na serivisi zitandukanye.

Iyi banki yatekereje ku bigo by’amashuri ndetse n’abayigana ibashyiriraho uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘SchoolGEAR’ ahanini hagamijwe kuborohereza no gukuraho imbogamizi bahuraga nazo.

Ni uburyo bufasha ababyeyi cyangwa abanyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri ‘Minerival’ ariko noneho bagakoresha ikoranabuhanga nk’umuti wa bimwe mu bibazo byagaragaraga nk’uko byemezwa n’Umukozi mu Ishami Rishinzwe Serivisi z’Imari hifashishijwe Ikoranabuhanga muri Cogebanque akaba ari nawe ushinzwe SchoolGEAR, Rwema Tonny.

Ati “Impamvu ubu buryo bwatangijwe yari ugukemura ibibazo byari bihari urebye imirongo miremire mu ma banki bashaka kwishyura amafaranga y’ishuri kandi haba hakenewe ko abatugana bakeneye izindi serivisi nabo bitabwaho.”

Yakomeje agira ati “Mu buzima busanzwe wajyaga kuri banki ukishyura hanyuma ugategereza inyemezabwishyu ukongera nanone ugatonda undi murongo ku ishuri ushaka kwerekana ko wishyuye kandi rimwe na rimwe hari ubwo iyo nyemezabwishyu washoboraga kuyita ugacibwa andi mafaranga kuri banki kugira ngo uhabwe indi urumva rero ko ubu buryo bwaje ari igisubizo.”

Muri ibi bihe abanyeshuri bitegura gusubukura amasomo yabo Rwema Tonny, avuga ko aribwo buryo buboneye kuko iyo umunyeshuri yishyuye ikigo gihita kibona ubutumwa bwemeza ko umunyeshuri yishyuye atiriwe ajya kubigaragaza ku ishuri.

Yagize ati “Wishyurira aho uri ikigo kigahita kibibona ako kanya utiriwe ujya ku mirongo muri banki.”

Yavuze ko umubyeyi cyangwa umunyeshuri ukeneye gukoresha ubu buryo yagana aba-agents ba Banki ya Cogebanque, amashami y’iyi banki cyangwa akabyikorera anyuze kuri MoMo agakanda *700# cyangwa akanyura ku rubuga rwa Cogebanque.

Tonny yavuze ko kandi no ku bigo by’amashuri ubu buryo bufasha mu kunoza no kuborohereza imigenzurire y’abanyeshuri n’ibindi bikorwa ndetse no kuyikoresha kuri bo ari ubuntu gusa umunyeshuri cyangwa umubyeyi we agasabwa 600 Frw ku gihembwe hatitawe ku ngano y’amafaranga yishyura cyangwa inshuro ayishyura.

Ati “Ubu buryo bunafasha mu gutegura ingengabihe y’amashuri [timetable], kugenzura imyitwarire y’abana [discipline], gutegura indangamanota, kugenzura isomer ndetse n’ibindi.”

Kugira ngo ukoreshe iyi serivise ugomba kuba ufite kode wahawe n’ikigo umunyeshuri yigaho, aho buri mwana wese afite kode ye imutandukanya n’abandi.

Kuva Cogebanque yakwemererwa na Banki Nkuru y’u Rwanda gukorera mu gihugu mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana n’aba-agents barenga 600 mu gihugu hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .