00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Team West’ yihariye ibihembo by’umunsi wahariwe imikino muri Cogebanque (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 5 July 2023 saa 04:10
Yasuwe :

Ikipe y’Iburengerazuba yegukanye ibihembo bibiri mu by’umunsi wahariwe siporo muri Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque Plc.

Uyu munsi wiswe “Umunsi wa Siporo muri Cogebanque,” wabaye ku Cyumweru, tariki 2 Nyakanga 2023. Wari ugamije gufasha no gushishikariza abakozi bayo gukora siporo mu mikino itandukanye irimo Volleyball, Basketball, Koga n’Umupira w’Amaguru.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yashimangiye ko siporo ari ingenzi cyane mu buzima bw’abakozi.

Yagize ati “Mu gihe duteraniye hano ku munsi wahariwe siporo muri Cogebanque, nongeye gutekereza ku masomo y’ingirakamaro siporo itwigisha harimo gukorera hamwe, kwihangana, no guharanira kuba indashyikirwa. Siporo ntidufasha kugira ubuzima buzira umuze gusa, ahubwo yimakaza n’ubucuti ndetse ikatwigisha no gushyira hamwe.’’

"Uyu munsi washyizweho kugira ngo twese hamwe tubashe kugera ku ntsinzi ihambaye haba mu kazi ndetse no mu buzima busanzwe binyuze mu mikino ya siporo.’’

Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Cogebanque, Rwelinyange Jean Bosco, yavuze ko iyi mikino itegurwa mu rwego rwo gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza kugira ngo babashe gutanga umusaruro no gusabana.

Ati "Uretse kuba mu kwezi kwa Kanama hazatangira irushanwa rihuza amabanki. Iyi mikino tunayitegura mu rwego rwo gufasha no gushishikariza abakozi bacu gukora siporo bituma bagira ubuzima bwiza bityo bagatanga umusaruro. Ikindi bibafasha kumenyana no gusabana bakumva ko bose bakorera ku ntego imwe.”

Amakipe azaserukira Cogebanque yasabwe kuzitwara neza kugira ngo azayiheshe ishema ryo kwegukana igikombe.

Mu mikino itandukanye yabaye, mu mupira w’amaguru Ikipe y’Iburengerazuba yatsinze iy’Iburasirazuba ibitego 3-1, muri Basketball Uburengerazuba bwatsinze Uburasirazuba amanota 43-25, muri Volleyball ikipe y’Iburasirazuba yisubiyeho itsinda iyo mu Burengero bwaryo amaseti 3-0.

Mu mikino y’abantu ku giti cyabo, Rukundo Dieudonné, yabaye uwa mbere mu koga metero 50, mu gihe Iradukunda Joselyne yahize abandi bagore mu koga metero 25.

Iyi banki kandi igeze kure n’imyiteguro y’irushanwa itera inkunga muri Tennis “Cogebanque Tennis Open 2023” riteganyijwe kuba ku nshuro yaryo ya karindwi ku wa 7-16 Nyakanga 2023.

Mu myaka 24 imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kwegereza serivisi abagana iyi banki. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza hirya no hino mu gihugu.

Izindi serivisi itanga zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”). Hari kandi ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume, yagaragazaga akanyamuneza ahemba abatsinze
Umuyobozi Ushinzwe Abakozi muri Cogebanque, Rwelinyange Jean Bosco, yavuze ko iyi mikino itegurwa mu rwego rwo gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza no kongera umusaruro
Umukino w'agati ni umwe mu yishimiwe cyane
Umukino w'agati nawo uri mu yakinwe
Rukundo yanikiye abandi mu koga
Muri Volleyball, Ikipe yiswe iy'Iburasirazuba yatsinze iy'Iburengerazuba amaseti 3-0
Muri Basketball Ikipe y'Iburengerazuba yegukanye igikombe itsinze iy'Iburasirazuba amanota 43-25
Iradukunda Joselyne yahize abandi mu koga metero 25 mu bagore
Mu mupira w'amaguru, Ikipe y'Iburengerazuba yatsinze iy'Iburasirazuba ibitego 3-1
Iradukunda Joselyne wahize abandi mu koga mu bagore yishimira intsinzi
Ikipe y'Iburengerazuba yishimira igitego cya kabiri
Ikipe y'Iburasirazuba yatangiye neza umukino ifungura amazamu mbere y'uko yigaranzurwa
Urayeneza John n'umutoza we ntibumvaga uburyo batsinzwe ibitego 3-1 mu mupira w'amaguru
Ibitwenge byari byinshi mu bakozi ba Cogebanque mu busabane
Ibilo byavuzaga ubuhuha muri Volleyball
Basketball ni umwe mu mukino washakwagamo impano zizaserukira Cogebanque mu marushanwa ya banki
Abandi bakozi bari baje gufana bagenzi babo
Rukundo Dieudonné (iburyo) yahize abandi mu koga metero 50
Nyuma y'iyi mikino abakozi ba Cogebanque basabanye

Amafoto: Iturize Gisèle Marie Clémence


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .