00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyisenge Olive ari mu bakinnyi bageze muri ¼ cya Cogebanque Tennis Open 2023 (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 July 2023 saa 12:18
Yasuwe :

Irushanwa rya Cogebanque Tennis Open 2023 rigeze ahakomeye aho ku wa 13 Nyakanga 2023, hakinwe imikino ya ¼ hasigara abakinnyi bane muri buri cyiciro bazahatanira mu mikino ya nyuma.

Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya karindwi, ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 150 bagabanyije mu byiciro bitanu. Rikaba riri gukinwa kuva ku wa 7 Nyakanga, kugeza ku wa 15 Nyakanga 2023,

Abakinnyi babashije kwitwara neza mu mikino ibanza, bahuriye muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, ahari kubera irushanwa habanza abakina kinyamwuga ndetse n’abakina batarabigize umwuga bahuye ku mugoroba.

Mu Cyiciro cy’Abagore cyarimo abakinnyi 16, hakomeje Umulisa Joseline uzakina na Tuyisenge Olive wegukanye irushanwa riheruka mu gihe Mutuyimana Chantal azahura na Umumararungu Gisèle.

Mu bagabo harimo abakinnyi 64, hasigaye Niyigena Étienne uzakina umukino wo gushaka itike yo ku mwanya wa nyuma na Habiyambere Erneste mu gihe Hakizumwami Junior azahura na Havugimana Olivier.

Umwaka ushize Cogebanque Tennis Open yatwawe na Muhire Joshua mu Bagabo babigize umwuga ndetse na Tuyisenge Olive mu Bagore.

By’umwihariko abari kwitabira Cogebanque Tennis Open 2023 bari gusobanurirwa serivisi zitandukanye z’iyi banki zirimo imiterere y’inguzanyo yagenewe abahinzi n’aborozi [Agribusiness Loan], iyagufasha kubyaza umusaruro inzu yawe [Home Equity Release], ibijyanye n’ishoramari mu bucuruzi [Trade Finance], imiyoboro y’ikoranabuhanga igufasha kugera kuri serivisi z’imari n’izindi.

Ukeneye izo serivisi agana ishami rya Cogebanque cyangwa akaba yahamagara umurongo wa Cogebanque utishyurwa 5050, agahabwa ibisobanuro birambuye.

Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

Iyi banki kandi, itanga serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”), Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Ntoudi Mouyelo yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya Cogebanque Open 2023
Kabeza Eric yatsindiwe muri 1/4 abura itike yo kugera ku mikino ya nyuma
Irushanwa ryatangiye ririmo abakinnyi 150 ariko hasigaye mbarwa
Cogebanque Tennis Open iri kuba ku nshuro ya karindwi
Abatarabigize umwuga bakina mu byiciro bitandukanye birimo n'icy'abakina ari babiri
Abakuze na bo bahawe umwanya n'amahirwe yo kwerekana impano bafite mu mukino wa Tennis
Abanyamahanga bari mu bakinnyi bari guhatana muri Cogebanque Tennis Open 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .