00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umumararungu na Hakizumwami begukanye Cogebanque Tennis Open 2023 (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 July 2023 saa 01:56
Yasuwe :

Hakizumwami Junior na Umumararungu Gisèle begukanye Irushanwa rya Cogebanque Tennis Open 2023 ryari rimaze iminsi umunani ribera ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, ryasojwe ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Nyakanga 2023.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya karindwi, ryitabiriwe n’abakinnyi barenga 150 baturutse mu Rwanda, u Burundi, Uganda na Kenya.

Hakizumwami wakinnye umukino ukomeye na Habiyambere Erneste wahabwaga amahirwe, yegukanye intsinzi nyuma y’uko mugenzi we agize ikibazo cy’imvune akikura mu mukino.

Mu Bagore babigize umwuga, Umumararungu Gisèle waviriyemo muri ½ mu irushanwa riheruka, ni we wegukanye irushanwa amaze gutsinda Mutuyimana Chantal wageze no ku mukino wa nyuma na we umwaka ushize.

Umumararungu amaze kwegukana igikombe, yavuze ko kwigira ku makosa yakoze ubushize ari byo byatumye yegukana irushanwa ry’uyu mwaka kandi adateze gusubira inyuma mu marushanwa akomeye.

Ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane gutsinda uyu mukino. Umwaka ushize natakarije amanota muri ½. Ibyo nabikuyemo isomo aho ntitwaye neza ndahakosora bingeza ku ntsinzi.”

Mu bafite ubumuga bakina bicaye mu tugare (Wheelchair Tennis), Hakizimana Emmanuel, yongeye kwegukana irushanwa yatwaye umwaka ushize aho yatsinze Ndayishimiye Erneste.

Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yashimiye abakinnyi n’abakunzi ba Tennis bitabiriye irushanwa, abaha icyizere ko iyi banki itazahwema gushyigikira iri rushanwa mu buryo bwose.

Ati “Ni iby’agaciro kuri Cogebanque guharanira ubuzima bwiza bw’abantu binyuze mu gutera inkunga Tennis na siporo muri rusange. Ibikorwa nk’ibi bihuza abantu turateganya kubikomeza.”

“Ubuyobozi bwa Cercle Sportif butwemereye twajya dushyiraho ibirango by’indashyikirwa na bo bakagira agaciro karushijeho nk’abitwaye neza mu irushanwa rya Cogebanque.”

Umuyobozi wa Cogebanque Tennis Open, Kabeza Eric, usanzwe ari Umunyamabanga ushinzwe Tennis muri CSK, yavuze ko mu gihe gishize iyi banki itera inkunga irushanwa rigeze heza ndetse n’ejo hazaza rizaba ryiza kurushaho.

Ati “Irushanwa muri rusange ryagenze neza. Tumaze imyaka itandatu dukorana na Cogebanque, abantu bitabira ari benshi uko dutera imbere. Kubera ubwinshi kugeza ubu biri gusaba ko abakinnyi babanza gukuranamo, mu gihe kizaza hazashyirwaho uburyo bizajya bikorerwa aho baherereye, irushanwa ryitabirwe n’abitwaye neza.”

Abitabiriye iri rushanwa ryari ryatangiye tariki ya 7 Nyakanga 2023, bagejejweho gahunda zitandukanye za Cogebanque zirimo serivisi yo gufunguza konti zo kwizigamira, gahunda y’inguzanyo yo gutunga inzu na Gisubizo Loan Express ishobora kugufasha kubona inguzanyo igera ku nshuro 15 z’umushahara wawe kimwe n’izindi umuntu yifuza.

By’umwihariko, abitabiriye Cogebanque Tennis Open 2023 basobanurirwaga serivisi zitandukanye zirimo imiterere y’inguzanyo yagenewe abahinzi n’aborozi [Agribusiness Loan], iyagufasha kubyaza umusaruro inzu yawe [Home Equity Release], ibijyanye n’ishoramari mu bucuruzi [Trade Finance], inzira zifashisha ikoranabuhanga n’izindi.

Ukeneye izo serivisi yagiriwe inama yo kugana ishami rya Cogebanque cyangwa akaba yahamagara umurongo wa Cogebanque utishyurwa 5050, agahabwa ibisobanuro birambuye.

Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999 imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

Iyi banki kandi, itanga serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking (ukoresheje telefoni kuri *505# na Mobile App ya “Coge mBank”), Ikarita ya Smart cash ndetse n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste, yitabiriye imikino ya nyuma ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume
Amakipe n'abakinnyi bitwaye neza bahawe ibikombe
Habiyambere Ernest yagize imvune yatumye adakomeza umukino wa nyuma
Hakizumwami Junior yegukanye umwanya wa mbere muri Tennis Open 2023 mu bagabo
Irushanwa ryahaye rugari icyiciro cy'abafite ubumuga bihebeye Tennis
Hakizumwami Junior yitwaye neza ku mukino wa nyuma yegukana Irushanwa rya Cogebanque Open 2023
Hakizumwami Junior yegukanye irushanwa nyuma yo guhigika Habiyambere ku mukino wa nyuma
Habiyambere Ernest yari yatangiye umukino ahabwa amahirwe
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko batazahwema gushyigikira siporo
Ubuyobozi bwa Tennis mu Rwanda bwifuza gukomeza gukorana na Cogebanque bukazamura ireme ry'umukino
Irushanwa ryabereye kuri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga
Umumararungu Gisèle ni we wegukanye Cogebanque Tennis Open 2023 mu Bagore
Havugimana Olivier akimara gukina Cogebanque Open 2023, yahise asezera gukina Tennis nk'uwabigize umwuga
Imikino ya nyuma ya Cogebanque Tennis Open 2023 yitabiriwe ku kigero cyo hejuru
Abakozi ba Cogebanque bagize uruhare mu migendekere myiza y'irushanwa
Umukinnyi wa mbere ukuze ukina Tennis mu Rwanda, ufite imyaka 85, yanabaye uwa mbere muri icyo cyiciro
Abatarabigize umwuga bitwaye neza na bo bahawe ibikombe

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .