Ni ubuhamya bamwe muri bo batanze ubwo Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque yari iri mu gikorwa cyo kuzenguruka igihugu muri gahunda yo guhemba ibigo biza ku isonga mu gukoresha serivisi zayo cyane iza SchoolGEAR.
SchoolGEAR ni uburyo bufasha ababyeyi cyangwa abanyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri ‘Minerival’ ariko noneho bagakoresha ikoranabuhanga.
Iki gikorwa cyo gutanga ibihembo cyahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi ahahembewe Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, gikomereza mu karere ka Musanze aho ishuri rya Ecole Regina Pacis, ariryo ryegukanye iki gihembo.
Mu Ntara y’Amajyepfo hahembwe Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, mu gihe mu Burasirazuba bw’u Rwanda ishuri rya Nyamirama TVET ariryo ryahize ayandi mu gukoresha SchoolGEAR.
Ni ibihembo birimo imashini za mudasobwa, ibikoresho byo mu biro ndetse n’amafaranga ibihumbi 500 Frw.
Mu mujyi wa Kigali amashuri ya Les Hirondelles de Don Bosco, Saint Joseph Kicukiro, amashuri ya Rwanda Polytechnic ndetse na École Privée Marie Auxiliatrice [EPMA] niyo yahembwe.
Umuyobozi wa Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, yavuze ko iri koranabuhanga ryagabanyije amakosa amwe yakorwaga n’abacungamutungo kuko kuri ubu ibyinshi bihita byikora.
Padiri Tuyisenge Jean de Dieu, uyobora Ecole Regina Pacis, we yavuze ko kuri ubu hagiye gushira imyaka itatu ishuri ayoboye rikoresha iri koranabuhanga ariko “Mbere y’icyo gihe byasabaga kugenzura buri nyemezabwishyu ya buri mwana rimwe hakaba izakwibagirana cyangwa nk’umwana akaba yazana itari yo bigatera ibibazo ariko ubu iri koranabuhanga ryarabikemuye ndetse ryihutisha n’imirimo.”
Kugira ngo umunyeshuri cyangwa umubyeyi akoreshe iyi serivisi agomba kuba afite kode yahawe n’ikigo umunyeshuri aba yigaho. Buri mwana wese agira kode ye imutandukanya n’abandi.
Umuyobozi ushinzwe Imari muri, Ecole Les Hirondelles de Don Bosco, Dusenge Antoine, yavuze ko iri shuri rifite abanyeshuri benshi bityo SchoolGEAR ikaba yaroroheje imirimo yo kugenzura imyishyurire yabo.
Yavuze ko kubera ushobora gukoresha iri koranabuhanga uri mu rugo byagabanije ubutinde n’akavuyo kabaga mu gihe cyo kwishyura amafaranga y’ishuri ku kigero cya 80%.
Umuyobozi wa Ecole Saint Joseph Kicukiro, Jean Paul Ininahazwe, yavuze ko nubwo SchoolGEAR ikoreshwa cyane mu kwishyura amafaranga y’ishuri ariko ifasha no mu bindi bikorwa byo gukurikirana ibikorwa by’ishuri.
Ati “Irimo uburyo bwo kugenzura ubwitabire bw’abanyeshuri, uburyo ushobora gutumanaho n’ababyeyi ubu nti tucyandika amabaruwa ahubwo wandika ubutumwa bumwe ukabwohereza ku babyeyi bose ushaka.”
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ubucuruzi, Songa Rwamugire, wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Cogebanque muri iki gikorwa, yashimiye abakoresheje iyi serivisi neza avuga ko atewe ishema no kubona ryarabagiriye akamaro bakaba bari mu byishimo by’inyungu zaryo.
Ati “ubu ni uburyo tuzakomeza kwagura ku buryo ikigaragaye nk’ikibura cyongerwemo kugira ngo dukomeze koroshya uburyo bw’imicungiro y’umutungo mu mashuri ndetse tunakomeze gushyigikira imigendekere myiza y’amasomo.”
Kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!